Rusizi:Ibigo bikomeje gufunga imiryango kubera Covid19

Yanditswe na Ingabire Rugira Alice

Nyuma y’aho icyorezo cya Covid19 kigaragariye mu karere ka Rusizi ibigo birimo n’amabanki¬† bikomeje gufunga imiryango mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo.Abanyarusizi bakaba bakomeje kugira impungenge¬† z’ imibereho bagasaba ko ibigo byapimisha abakozi babyo ndetse n’abaturage ariko ubuzima bugakomeza¬†

Hagenimana Theoneste atuye mu murenge wa Gihundwe ati” Ibiri kubera hano muri aka karere ni agahumamunwa kubera Covid19 , kandi rwose ntako tutagira nkubu nari ngiye gushaka amafaranga kuri imwe muri banki zikorera aha Rusizi none ndayabuze ndatashye, ni ikibazo kubona muri banki ariho twari twizeye umutekano w’amafaranga yacu none umuntu arazinduka agasanga hafunze , hakenewe ko ikibazo cya Covid19 igaragara muri Rusizi kitabwaho by’umwihariko mbona aribwo cyashira”

Niragire Clementine nawe atuye mu Murenge wa Mururu mu karere ka Rusizi ati” Dukurikije amakuru duhabwa na Ministeri y’ubuzima turabona ko koko iki cyorezo gihangayikishije hano mu karere ka Rusizi by’umwihariko biragaragara ko cyageze mu baturage benshi , ndabona dukwiye kwipimisha twese atari abakekwa gusa ,ibigo nabyo bikitabira gusuzumisha abakozi babyo Covid19 , kuko niba hari abagaragaza ubwandu nta bimenyetso byaba ari amahirwe noneho bagakurikiranwa vuba.
Akomeza avuga ko impamvu ashishikariza abikorera n’ibigo bya Leta kwisuzimisha aruko aherutse kujya kuri banki agasanga hafunze kubera Covid19.

Nyirahabamungu Jeanne atuye mu karere ka Rusizi avuga ko yagiye gushaka serivisi mu Umwalimu Sacco agasanga hafunze akamenyeshwa ko ari ukubera hari uwahaje agasanganywa ubwandu bwa Covid19 bikaba ngombwa ko hafungwa
Yagize ati” ni ikibazo kuba urwego rwa banki rufungwa kandi birumvikana ukurikije ukuntu Covid19 isakara byihuse mu baturage biratangaje niyo mpamvu hakwiye gufatwa ingamba ariko banatekereza ku baba bakeneye serivise zinyuranye kandi za ngombwa”

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem avuga ko gufunga ibigo byanyuzemo abagaragayeho ubwandu ari uburyo bwiza bwashyizweho mu rwego rwo gukumira ikwirakwira rya Covid19 , asaba abafite ibigo gupima abakozi babo hagamijwe kureba ko batakwanduzanya bikagera ko kubo baha serivisi

Ibigo byafunze mu karere ka Rusizi nyuma yo kumenya ko hari abagaragawe ho ubwandu bwa Covid19 babinyuzemo birimo Umwalimu Sacco , MTN ishami rya Rusizi ,Uruganda rw’icyayi rwa Shagasha hakiyongeraho na za pharmacy ebyiri n’amagaraje .Naho Banki y’abaturage ishami rya Rusizi nayo yari imaze iminsi idakora ariko iyi yo kuri uyu wa mbere hazanywe abandi bakozi bavuye ahandi basubukura imirimo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *