Musanze : Ubugira kabiri urubanza mu mizi rwa Sebashotsi na bagenzi be rwasubitswe

Yanditswe na Setora Janvier

Kuri uyu wa mbere , tariki ya 29 Kamena 2020 nibwo urubanza rwo kuburana mu mizi rwari ruteganijwe ku isaha ya saa mbiri za mu gitondo ariko ntibyakunze kuko ku isaha ya saa tatu n’igice ( 09h30′) nibwo mu cyumba cy’iburanisha hinjiye inteko y’iburanisha igizwe n’abacamanza batatu n’umwanditsi w’urukiko.
Ku ruhande rw’ubushinjacyaha, bwari buhagarariwe na Bukirande Buseruka John na Hagenimana Edouard mu gihe uruhande rw’abaregwa, babonetse bose ariko umwunganizi mu mategeko wa Sebashotsi Gasasira Jean Paul na Maniriho Martin ariwe Me Habiyakare Ndwaniye Emmanuel akaza kubura mu rukiko kubera uburwayi.
Abitabye bamaze gusomerwa imyirondoro yabo no kwemeza ko ariyo, urukiko rwagaragarije ubushinjacyaha ibaruwa yanditswe na Me Habiyakare Ndwaniye Emmanuel yanditse avuga ko arwaye.
Iyi baruwa yari inaherekejwe n’icyemezo cya muganga ( Repos médical) izarangira kuya 03 Nyakanga 2020.
Urukiko rwahaye ijambo ubushinjacyaha ngo bugire icyo buvuga kuri iyi nzitizi maze buvuga ko nta mpamvu yo kutaburanisha urubanza kuko abaregwa bari bazi ko bagomba kuburana. Aha niho bwahereye bushimangira ko Sebashotsi Gasasira Jean Paul na Maniriho Martin bagombaga gushaka undi mwunganizi bakimenya ko umwunganizi wabo Me Habiyakare Emmanuel adahari cyangwa se Me ubwe akishakira uwamusimbura, abakiriya be bakaburana.
Na none , muri uru rubanza Me Kamanzi Cyiza Benjamin yabwiye urukiko ko atari bwunganire Sebashotsi Gasasira Jean Paul ndetse na mugenzi we Maniriho Martin ari naho ubushinjacyaha bwahereye bwibaza uburyo uyu Me Kamanzi yigurukije kunganira Sebashotsi Gasasira Jean Paul kandi yarasanzwe abikora afatanije na Me Habiyakare Ndwaniye Emmanuel.

Ni Ibintu byagaragaye nk’amacenga ndetse n’urujijo biri muri uru rubanza.
Abaregera indishyi muri uru rubanza nabo bari bahari kandi bahagarariwe na Me Munyarugero Gaspard.
Nyuma yo kumva ubushinjacyaha , Perezida w’inteko y’iburanisha yabajije Sebashotsi Gasasira Jean Paul na mugenzi we Maniriho Martin niba bashobora kwiburanira umwunganizi wabo Me Habiyakare Ndwaniye Emmanuel adahari , maze barabihakana ahubwo basaba ko rwakwimurirwa ku wundi munsi.
Urukiko rumaze kumva impande zose rwafashwe umwanzuro wo gusubika urubanza, rukimurirwa kuwa kabiri , tariki ya 07 Nyakanga 2020 saa tatu za mu gitondo(9h00′) ariko runashimangira ko byanga byakunda uru rubanza rutazongera gusubikwa kubera impamvu iyo ariyo yose.
Ni urubanza rwo gukubita no gukomeretsa ku bushake Nyirangaruye Clarisse na musaza we Manishimwe Jean Baptiste. Icyaha bivugwa ko cyakozwe ku itariki ya 13 Gicurasi 2020 , rukaba ruregwamo uwari Gitifu wa Cyuve Sebashotsi Gasasira Jean Paul , Gitifu w’akagari ka Kabeza Tuyisabimana Jean Léonidas, abadaso 3 Abiyingoma Nsanzumuhire Sylivan , Nsabimana Anaclet na Maniriho Martin.
Uru rubanza rwatangiye abaregwa, baburana ifunga n’ifungurwa mu rukiko rw’ibanze rwa Muhoza kuwa 27 /05/2020, urukiko rukabafunga by’agateganyo iminsi 30 muri Gereza ya Musanze.
Abaregwa bajuririye iki cyemezo mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze maze urukiko rurabarekura ruvuga ko bazakurikiranwa badafuze ariko ntibyakunze kuko urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB ) rwongeye kubafata rurabafunga kubera ikindi cyaha cyo gutanga Ruswa ari nacyo bagifungiye kugeza ubu bari muri Kasho ya Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *