Burera:Umugore yafatanwe magendu y’imifuka abeshya ko ari ifumbire

Umugore witwa Uzamukunda Doline w’imyaka 22 yafatiwe mu mudugudu wa Ryabiteyi, Akagari ka Kamanyana, Umurenge wa Cyanika mu karere ka Burera apakiye magendu yimifuka mu gitebo hejuru yarengejeho ifumbire.

Ubwo Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanika Mwambutsa yari kumwe n’ushinzwe iterambere mu kagari ka Kamanyana (SEDO) bavuye ku muganda mu mudugudu wa Gasiza babonye uyu umugore Uzamukunda Doline uvuka Ryabiteye ariko washakiye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda yikoreye igitebo gisa n’ikirimo ifumbire kuko yari yayirengeje hejuru y’iyo mifuka.
Aba bayobozi bakimara kumubona, ntibamushize amakenga ahubwo bamuhagaritse bareba ibyo yikoreye, basanga ni imifuka ya magendu igera kuri 47 iri muri icyo gitebo hejuru yashizeho ifumbire nkugiye gufumbira umurima.

Byagenze gute? Kubera iki bamuketse?

Kubera amayeri akunze kugaragara ku mupaka wa Cyanika ku bacuruzi ba magendu, no mu bushishozi bw’abayobozi bamaze kumenya amwe muri ayo mayeri, byabaye ngombwa ko bamutuza icyo gitebo yari yikoreye, basutse hasi, basanga ari imifuka apakiye.

Bamujyanye ku mupaka n’ibyo yari yikoreye kugira ngo ajyanwe mu kato barebe ko ataba yaranduye Covid- 19.
Ibyafashwe nabyo byashyizwe mu maboko y’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority-RRA) kugira ngo bifatirwe.

Ikigaragara nuko abacuruzi ba magendu, bagenda bahindura amayere yo gutwara magendu ariko n’amayere yo kubafata nayo yariyongereye.

VALUE NEWS yavuganye n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge Cyanika Mwambutsa uko ingamba Zo kubafata zafashwe maze asubiza agira ati”Twafashe ingamba ko umuntu wese dushidikanya ku byo yikoreye agomba kujya atura tukareba kuko bagira amayere menshi”.

VALUE NEWS na none yaganiriye n’uyu mugore Uzamukunda Doline ayemerera ko ari magendu koko. Ati ” Iyi mifuka ntabwo nayibye ahubwo nsanzwe nyigurira Uganda mu buryo bwa magendu, nkaza kuyigurisha hano mu Rwanda.
Muri Uganda, umufuka umwe nywungukaho amafaranga ijana (100 frw) kuko bawungurisha amafaranga magana atatu (300 frw), nkawugurisha amafaranga magana ane(400 frw).
Bivuze ngo iyi mifuka 47 yarafitemo inyungu y’amafaranga ibihumbi bine magana arindwi(4700 frw).

VALUE NEWS yashatse kuvugana kuri Telefoni n’umukozi ushinzwe kurwanya magendu mu kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro(RRA), ntibyakunda

SETORA Janvier.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *