Musanze : Harasomwa urubanza rwa kabiri ubushinjacyaha  buregamo ruswa  uwari gitifu wa Cyuve na bagenzi be

Yanditswe na Setora Janvier 

 

Mu rubanza rwa kabiri ubushinjacyaha buregamo uwari gitifu wa Cyuve Sebashotsi Gasasira Jean Paul  na bagenzi be 3 aribo umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kabeza Tuyisabimana Jean Léonidas , abakozi b’urwego rwa DASSO 2  Abiyingoma Nsanzumuhire Sylivan  na Nsabimana Anaclet  ,ubushinjacyaha bwari  bwabasabiye ko baba bafunzwe by’agateganyo iminsi 30 muri Gereza ya Musanze mu gihe iperereza rigikomeje ku cyaha bakekwaho cyo gutanga Ruswa.

Ni urubanza ruje rwiyongera ku rundi ubu rwatangiye rwo kuburanishwa mu mizi  aho aba bagabo  bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa  abaturage  ari nayo cyabaye imbarutso y’ izi manza zombi.

Mu kuburana ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo kuri iki cyaha cya kabiri ,ubushinjacyaha bwagaragaje  imiterere y’icyaha n’abagabo barimo Munyenkaka Cyprien, Sakindi Grégoire, Ndungutse Emmanuel alias Bicuriro, na Habarurema Samuel , bukavuga ko ngo bavuganaga bya hafi na Butunge Pascal wagombaga kubashyikiriza  ruswa nayo ikagezwa kuri se w’abana bakubiswe witwa Karemera Aloys.

Aha ni naho ubushinjacyaha  bwahereye bugaragaza  impamvu  zikomeye zituma  baba bafunzwe by’agateganyo  iminsi 30 mu gihe hagikorwa iperereza  hashakishwa  n’ibindi bimenyetso.

Bushingiye ku  ngingo ya 74, 75,76, 77 z’itegeko nimero 027/2019 ryo kuwa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza  z’inshinjabyaha, ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko  impungenge  bufite  z’uko barekuwe bashobora gutoroka ubutabera ,  kubangamira iperereza n’ibindi cyane ko ngo n’icyaha baregwa gihanishwa igihano cy’ igifungo kirenze imyaka ibiri.

Urukiko rumaze kumva abaregwa bahakana icyaha cyo gutanga ruswa,   rwahaye umwanya  umwunganizi  wabo Me Kamanzi Cyiza Bénjamin aho yavuze ko kuva ku itariki ya 7 kugeza iya 11 ntaho abaregwa bigeze bahurira na Butunge Pascal washyizwe mu majwi n’ubushinjacyaha ko yakoranye bya bugufi n’abagabo bavuzwe haruguru  kuko ubwo ngo bari muri Gereza ntibari bemerewe gusurwa.

Me Kamanzi Cyiza Bénjamin avuga ko ibivugwa ku bagabo batanzwe nta shingiro bifite .Akagira ati  ” Ibivugwa na Karemera Aloys , nta shingiro bifite ahubwo iyi ni sitarateji (Stratégie) y’ubushinjacyaha kuko urukiko rwabarekuye bwije kuwa 10 Kamena 2020, bafunguwe kuwa 11 Kamena 2020 RIB igahita ibafunga.”

Ashingiye ku ngingo ya 66 y’igitabo cy’imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, Me Kamanzi Cyiza Bénjamin yasabye urukiko ko rwabarekura , bakazaburana bari hanze batsindwa bakazabihanirwa.

Avuga ku mpamvu ikomeye ya gatatu ubushinjacyaha bwatanze yuko Butunge Pascal yasuye Sebashotsi muri Gereza, Me Kamanzi Cyiza Bénjamin yagize ati ” Nka muramu we ku musura byari ngombwa kuko nta kimenyetso kigaragaza ko yaragiye gutanga ruswa. Ese ubushinjacyaha hari ibimenyetso  bifatika byo gutanga ruswa  bugaragariza urukiko? Ese ko nanjye najyagayo ubwo nabaga ngiye kuganira nabo kuri ruswa?” 

Me Kamanzi yakomeje agaragariza urukiko ko na Munyarugerero Gaspard ibyo bavuga yavuganye na Sakindi Grégoire na Munyenkaka Cyprien atari byo ndetse ko itaba n’impamvu ikomeye yo kubafunga iminsi 30 ahubwo urukiko rwashishoza rugatanga ubutabera.

Ku mpamvu ya kane yuko Sebashotsi Gasasira Jean Paul na bagenzi be bafunguwe, ngo bashobora gutoroka ubutabera, Me Kamanzi yavuze ko nabyo atari byo kuko ngo ntibatoroka ngo bajye Uganda cyangwa muri Kongo nta cyaha bakoze.

Mu gusoza Me Kamanzi Bénjamin yasabye urukiko ko ubushinjacyaha bwagaragaza uruhare rwa buri wese mu itangwa rya ruswa ( Participation criminelle).

Ati ” Icyaha ni gatozi kandi abantu barangana bose imbere y’amategeko. Ese niba ruswa yaratanzwe, yahawe nde? Ese hari ubusumbane( Inégalité) imbere y’amategeko? Urukiko twarusaba ubutabera  kandi  hifashishijwe ingingo ya 88 y’igitabo cy’imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, hakenewe ubwishingizi n’ingwate nabyo byatangwa.” 

Biteganijwe ko kuri uyu wa gatanu tariki ya03 Nyakanga 2020 aribwo uru rubanza ruza gusomwa i saa  tanu  z’amanywa  ku rukiko rw’ibanze rwa Muhoza.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *