Musanze:Urukiko rwafunze by’agateganyo uwari Gitifu wa Cyuve na bagenzi be mu rubanza baregwamo ruswa

Yanditswe na Setora Janvier 

 

Urukiko rw’ibanze rwa Muhoza rumaze gutegeka ko  uwari gitifu wa Cyuve Sebashotsi Gasasira Jean Paul na bagenzi be  bafungwa by’agateganyo mu gihe cy’ iminsi 30 kubera ibyaha bishya  bya ruswa bakurikiranyweho.

Mu isomwa ry’uru rubanza ryabaye kuri uyu wa gatanu, urukiko rwagarutse ku mvugo z’abaregwa ubwo bireguraga ku cyaha cyo gushaka gutanga  ruswa  ndetse runagaruka ku kirego n’ibimenyetso byatanzwe n’ubushinjacyaha  ku rwego rwisumbuye rwa Musanze, ku miterere y’icyaha n’ikorwa ryacyo.

Urukiko rwanifashishije   imvugo z’abatanga buhamya babajijwe mu iperereza ry’ibanze .Rwanasuzumye kandi imyiregurire  n’ubusabe by’abaregwa harimo no gutanga abishingizi n’ingwate y’imitungo, maze urukiko  ruvuga ko rwasanze nta shingiro bifite.

Rushingiye  kandi  no ku mpamvu zikomeye zibahamya icyaha n’impungenge ubushinjacyaha bwagaragaje ko baramutse barekuwe bashobora gutoroka ubutabera no kubangamira iperereza  cyane ko ngo  n’icyaha baregwa cya ruswa ari icyaha  cy’ubugome kinahanishwa igihano cy’igifungo kirenze imyaka ibiri;

Rusesenguye imvugo y’umwunganizi w’abaregwa Me Kamanzi Cyiza Bénjamin , aho yasabaga urukiko ko rwadohora abo yunganira bagakurikiranwa bari hanze bagatanga abishingizi n’ingwate,

Urukiko nabyo ntirwabihaye agaciro maze nyuma yo guhuza ibi byose , hanagendewe kandi ku ngingo z’amategeko zigaragara  mu gitabo cyerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha  nimero 027/2019  ryo kuwa 19/09/2019  mu ngingo zaryo iya  74, 75,76, 77 ,  urukiko  rwafashe umwanzuro wo kubafunga by’agateganyo iminsi 30 muri Gereza nkuru ya Musanze mu gihe iperereza ku  cyaha bakekwaho cyo gushaka gutanga ruswa  rikomeje.

Urukiko rwatangaje ko abaregwa bafite uburenganzira bw’iminsi itanu yo kujuririra iki cyemezo.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *