Burera: Hari abakomeje gukora magendu  iva muri Uganda batitaye kuri COVID-19

 

Yanditswe na Setora Janvier 

 

Mu mirenge ikora ku mupaka wa Cyanika  uhuza u Rwanda na Uganda  hamaze iminsi humvikana abaturage bafatirwa mu bikorwa bya magendu bavanye ibicuruzwa mu gihugu cya Uganda .Kuri ubu hari bane  bafungiwe kuri station ya Polisi ya Kagogo  bafashwe n’ inzego z’umutekano  mu mudugudu wa Kariba, akagari ka Kiringa mu murenge wa Kagogo bikoreye magendu.

Abo basore bane  bafashwe  mu cyumweru gishize  bikoreye   inzoga zo mu bwoko bwa «  living » amacupa 264 , ,amakarito 3 ahwanye  uducupa 432 tw’amavuta ya movit basiga  mu mutwe n’ ikarito 1 y’amashashi  bivuye kugurirwa mu gihugu  cya Uganda.

Aba  basore bakimara gukubita amaso ingabo z’u Rwanda, zari ku nkiko z’ igihugu muri uro murenge wa Kagogo  babituye hasi maze bafunyamo bariruka , ariko umwe muri bo witwa  Irasubiza Laurent w’imyaka 19 uvuka mu mudugudu wa  Rusenyi, akagari ka Kiringa muri uyu murenge wa Kagogo ahita afatwa ajyanwa kuri Polisi ya Kagogo.

Bamwe mu baturage batuye muri aka kagari babwiye VALUE NEWS ko babonye birukanka, ariko inzego z’umutekano zifatanije n’abaturage zigakomeza kubahiga .

Kugeza ku wa gatandatu  tariki 04 Nyakanga 2020abandi batatu bari bamaze gufatwa .Abo ni Mfitumukiza Cyprien w’imyaka 26, Bwiruka Augustin bita Nungu  w’imyaka 49  akaba yari amaze igihe kirekire ashakishwa kuko  yari ku rutonde rw’abatunda ibiyobyabwenge na magendu. Hafashwe  kandi na  Nshimiyimana Innocent w’imyaka 23.

Uretse aba hafashwe hari n’abandi bagishakishwa barimo Habumugisha Jean Damascène, Nshimiyimana Théogène  utuye mu mudugudu wa Rusenyi, akagari ka Kiringa, umurenge wa Kagogo mu karere ka Burera ari nawe waruyoboye iri tsinda.

Izi magendu ngo zituruka  muri centre ya Gahenerezo , District ya Kisoro akenshi ngo bikaba bikunze kujyanwa  ahitwa muri centre ya  Gitare iherereye mu kahgari ka Nyamabuye , Umurenge wa Kagogo nkuko bamwe mu baturage babitangarije VALUE NEWS.

Ubuyobozi bw ‘akarere ka Burera buvuga ko buhora buhanganye n’abakora magendu bambuka umupaka  banyuze inzira zitemewe , bakabikora birengagije ko binyuranije n’amategeko  cyane cyane muri ibi bihe bya Covid-19.

Mu kiganiro umuvugizi wa Polisi y’igihugu CP Jean Bosco Kabera, yagiranye n’abanyamakuru kuwa  03 Nyakanga 2020 yasabye abantu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo Covid-19  ndetse anashimira abakomeje gutanga amakuru bagaragaza abo baca Polisi murihumye. Ati” Abantu bose bagomba kwirinda iki cyorezo cya Covid-19 bagendeye ku mvugo ya ” ntabe ari njye”, icyo akora cyose kikaba gikurijije amategeko. Nk’abacuruza magendu  babigurira ahantu hari Covid-19 kandi banyura mu nzira zitemewe n’amategeko, urumva ko bashobora kutuzanira icyo cyorezo. Niyo mpamvu Polisi itazabihanganira na gato.”

Bose uko  bafashwe ari 4 bafatanywe magendu  bafungiwe kuri  Poste ya Polisi ya Kagogo aho bagomba  gukurwa bajyanwa mu kato kugira ngo basuzumwe ko nta cyorezoo cya COVID-19 bafite .

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *