Gatsibo: Ibyumba 97 by’isoko rya Rwikiniro byamaze gukurwaho inzugi n’abaryangiza kuko ridakoreshwa

Yanditswe na Karegeya Omar 

 

Ubwo abagenzuzi bageraga mu karere ka Gatsibo, basanze isoko rya Rwikiniro rikoreshwa igice gito, ibyumba 97 byamaze gukurwaho inzugi. Bageze kuri Hoteli y’akarere, basanga ahateganirijwe urubyiniro hatarimo ibikoresho. 

Isoko rya kijyambere rya Rwikiniro, riri mu murenge wa Rwimbogo mu karere ka Gatsibo. Ryuzuye ritwaye amafaranga arenga miliyoni 340, kandi rigizwe n’ibice byinshi; nyamara hakoreshwa igice kimwe kuko rirema rimwe mu cyumweru.

Ubwo abagenzuzi bageraga muri iri soko tariki ya 13 Ugushyingo 2019, basanze na cya gice kimwe gikora kirimo abantu mbarwa; ahubwo ibice bidakoreshwa byatangiye gusenyuka. “Ubuyobozi bw’akarere ntibwerekana niba iri soko ryarakorewe inyigo mbere yo kubakwa, aho hagombaga kugaragazwa niba rizakoreshwa neza rikabyara umusaruro”.

Gusa raporo ivuga ko abagenzuzi basanze iri soko ryarubatswe hatarebwe abaturage bazarirema, dore ko rinarema rimwe mu cyumweru (kuwa mbere gusa); kandi Rwimbogo ni umurenge wegereye ishyamba.

Nta nyandiko n’imwe akarere kerekana ivuga ku mubare w’ibyumba iki cyumba gikoreshwa gifite, ngo berekane umubare w’ibiba biriho abantu ku munsi w’isoko. Ahubwo bimwe mu bice n’ibyumba bidakoreshwa byatangiye gusenyuka, ku buryo akarere kazakenera andi mafaranga yo kurisana kandi ritarema.

Nk’ubwo abagenzuzi basanze ibyuma 97 byarakuweho inzugi, muri zo 67 nizo zibitse, izindi 30 zaburiwe irengero. Akarere ntikabasha kuvuga aho ziherereye.

Hateganijwe akabyiniro, ntikashyirwamo ibikoresho

Abagenzuzi banasuye Kabarore Guest House, yafatwa nka Hoteli y’akarere ka Gatsibo. Basanze hari amakosa mu myubakire yakozwe yagombaga gukosorwa ariko ntibyakorwa, banabona icyumba cyateganyirijwe urubyiniro kitarimo ibikoresho.

Tariki 15 Ugushyingo 2019 nibwo bahageze, babona hari aho igisenge kiva, ndetse n’inkuta zarazanye uruhumbu. Aya makosa yari yaragaragajwe mu gihe cy’imurikwa ry’agateganyo (provisional handover).

Nyamara umwaka urinze urangira, ACOREBA Ltd yubatse iyi Hoteli itayakosoye, kandi byaranzuwe no ku itariki ya 28 Gicurasi 2019; ubwo itsinda ry’abatekinisiye n’abakozi b’akarere bahageraga bategura imurikwa rya burundu ( final handover).

Ayo makosa harimo kwiyasa n’uruhumbu mu ruzitiro, zimwe mu nzugi zidakinze neza, kwiyasa kw’igisenge ndetse na pisine. Iryo tsinda ryari ryasabye ko byose bikosorwa mu minsi itarenze 10, ni ukuvuga tariki ya 7 Kamena 2019. Ariko byageze mu Ugushyingo nta kirakorwa, kandi izo nenge zishobora kugenda zikura, bikazagira ingaruka ku mirambire y’izo nyubako.

Ku bijyanye n’urubyiniro rutarimo ibikoresho, abagenzuzi basanga amafaranga yakoreshejwe batunganya aho ruzajya yaba yarapfuye ubusa, kuko rudakoreshejwe ntiyazagaruzwa.

Cyakora mu bijyanye no gushyira mu bikorwa imyanzuro y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, aka karere kari kageze kuri 53%.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *