Nyamagabe: Imodoka eshatu zapfuye n’amapikipiki 15 byaheze muri parikingi

Yanditswe na Karegeya Omar 

 

Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari warangiye tariki 30 Kamena 2019, akarere ka Nyamagabe kasanganywe imodoka eshatu n’amapikipiki 15 byaheze muri parikingi; ndetse n’imashini yo ku kimoteri yaguzwe ipfuye.

Ubwo abagenzuzi bageraga muri aka karere, babonye imodoka eshatu, moto 15 netse n’imashini zitanga umuriro ebyiri zidakora. Impamvu ngo ni uko zaba zifite ibibazo, ziparitse ku biro by’akarere n’imirenge. Ngo nta gahunda ihari yo kubihakura, ngo bijyanwe mu igaraje cyangwa bigurishwe. Ikindi ubuyobozi bw’akarere ntibwabashije gutanga amakuru ajyanye n’igihe ibyo binyabiziga byahagereye, ikiguzi cyabyo ndetse ntikanazi igihe byahagarariye gukora.

Nyamara ingingo ya 74 y’iteka rya Minisitiri N°001/16/10/TC of 26/01/2016 rirebana n’imicungire y’umutungo, rivuga ko umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere agomba kumenya no gukurikirana neza ibikoresho akanabyitaho.

Gutinda gushakira abakanishi ibi binyabiziga bituma byangirika kurushaho, bikazahenda gusanwa, ndetse n’igihe cyo kubigurisha bikavamo amafaranga make kuko byataye agaciro.

Imashini yo ku kimoteri yaguzwe ipfuye

Mu 2012, aka karere kubakishije ikimoteri kigezweho cya Nyabivumu, gitwara amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 237 (237,858,235). Iki kimoteri cyashyizwemo imashini yagombaga kujya ikora ibicanwa (briquettes) mu myanda ihamenwa, kikabyazwa umusaruro.

Tariki 14 Kamena 2019, akarere ka Nyamagabe kagiranye amasezerano na BIDEC Group Ltd yo gukoresha icyo kimoteri. Mu nshingano z’ibanze, BIDEC Group Ltd yagombaga kwegeranya imyanda ikanayikoramo briquettes.

Ariko ubwo abagenzuzi bakigeragaho tariki 18 Ukuboza 2019 basanze imyanda ivanwa mu duce tunyuranye tw’aka karere irundanyije aho, idakorwamo briquettes nk’uko byateganijwe.

Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko iyo ntego itagezweho kubera ko imashini gafite itigeze ikora na rimwe kuva yagurwa. Ndlr: Nta n’ubwo yigeze ishakirwa umukanishi ngo agaragaze ikibazo cyayo ngo gushakirwe umuti.

Ikindi kuba nta buryo buhari bwo gutwika imyanda idafite akamaro, bituma ububiko bw’ikimoteri bwuzura bukarenga; ibi bikangiza ibidukikije ari nako bishyira mu kaga abaturiye ikimoteri. Ibi nta gihe umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta atabivuze, kuva mu 2016. Bisobanuye ko akarere katabasha gusobanura icyo ziriya miliyoni 237 zamaze, kuko zitagaragaza umusaruro.

Mu mwaka w’ingengo y’imari warangiye tariki 30 Kamena 2019, akarere kabashije gushyira mu bikorwa imyanzuro y’umugenzuzi mukuru ku kigero cya 37%.

 

One Reply to “Nyamagabe: Imodoka eshatu zapfuye n’amapikipiki 15 byaheze muri parikingi”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *