REG imaze kwishyura miliyari enye z’ibirarane by’ingurane yari ifitiye abaturage

Yanditswe na Karegeya Omar

 

Mu mwaka w’ingengo y’imari 2019-2020, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) cyari gifite amadosiye asaga ibihumbi 14 y’ibirarane by’ingurane yari ifitiye abaturage. Umuyobozi wa REG Bwana Ron Weiss yari yemereye Komisiyo ya Politiki mu mutwe w’abadepite ko bitazarenza Nzeri 2020 abaturage batishyuwe, ubu ngo 85% bikaba bimaze .

Umuyobozi wa REG Ron  Weiss agira ati “Ikibazo cy’ibirarane REG ifitiye abaturage cyakomotse ahanini ku mishinga yashyizwe mu bikorwa mu gihe cyashize. Bikaba byaraterwaga n’uko hari imishinga yashyirwaga mu bikorwa abaturage batabanje kubarirwa imitungo yabo, cyangwa igashyirwa mu bikorwa nta mafaranga yo kwishyura ingurane ahari cyangwa ahari ari make kubera inyigo zitanoze”

Tariki ya 31 Ukwakira 2019, urwego rw’Umuvunyi rwashyikirije inteko ishinga amategeko raporo y’ibikorwa byarwo. Iyi raporo yaje gusesengurwa na Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere ry’Igihugu; maze itumira abayobozi b’inzego zirebwa n’ibibazo babitangaho ibisobanuro bagaragaza impamvu zibitera n’ingamba zihari zo kubikemura.

Ibibazo byinshi mu byakirwa n’Urwego rw’umuvunyi bishingiye ku butaka bigakurikirwa n’ibijyane n’ingurane y’ibikorwa by’abaturage ahanyujijwe ibikorwa remezo by’inyungu rusange.

Nibwo rero Komisiyo yatumije Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG), Bwana Ron Weiss.

Komisiyo kandi yanamubajije ingamba zihari kugira ngo ibibazo biri mu kwishyura abaturage ingurane bikemuke, asubiza agira ati:“Bitarenze Nzeri 2020”

Uyu muyobozi yabwiye Komisiyo uko kwishyura ibirarane by’ingurane bikomoka mu mishinga ya kera biteye.Ati “Dufite:

-Amadosiye 5.317 afite agaciro ka 762.768.494 Frws akomoka ku mishinga yarangiye kera azishyurwa bitarenze Gicurasi 2020.

-Amadosiye 2.343 afite agaciro ka 298.884.571 Frws akomoka ku cyahoze ari EWSA azishyurwa bitarenze Gicurasi 2020

-Amadosiye 40 afite agaciro ka 8.507.240 Frws azishyurwa bitarenze Gicurasi 2020.

-Amadosiye 70 afite agaciro ka 21.058.179 Frws akomoka ku mushinga w’amashanyarazi ya kV110 Rulindo-Gabiro-Musha yashyizwe mu mwaka w’ingengo y’imari 2020-2021 akazishyurwa bitarenze Nzeri 2020.

-Amadosiye 438 afite agaciro ka 122.947.354 akomoka ku mushinga wa kV220 Rwanda-DRC azishyurwa bitarenze Gicurasi 2020. “

Muri iki gihe REG ngo nta baturage ifitiye ibirarane mu mishinga iri gushyira mu bikorwa. Gusa aho bigenda bigaragara ko hari umuturage wacikanwe bihita bikosorwa akishyurwa.

Nyuma ya Gicurasi, VALUE NEWS  yaganiriye na Nyandwi Naphtal ushinzwe ibijyanye n’ingurane muri REG, hagamijwe kumenya aho kwishyura bigeze, avuga ko bamaze guhigura 85% y’ibyo umuyobozi yemereye Komisiyo.

Ati, “Twari dufite amadosiye arenga ibihumbi 14, afite agaciro ka miliyari enye yamaze kwishyurwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2019-2020. Ubu dusigaranye andi ibihumbi birindwi, afite agaciro miliyoni 960. Gusa amadosiye akomeza kwiyongera kubera imishinga mishya igenda ivuka”.

Mu mbogamizi bahura nazo zituma REG itinda kwishyura abaturage ingurane, we anongeraho izikomoka ku miyoborere mu nzego (structurelles). Ati, “ Imbogamizi ni structurelles ntacyo nazivugaho. Ubwo se niba umuturage adafite icyangombwa cy’ubutaka, kandi atanashobora kukibona mu buryo bwemewe wabyita iki?”

 Kugira ngo umuturage agaragaze ko umutungo ari uwe asabwa ibyangombwa, iyo atabifite habanza kwishyurwa abujuje ibyangombwa abandi bagasabwa kubishaka.

Nubwo hari itegeko no.32/2015 ryo ku wa 11/06/2015 ryerekeye kwimura abantu kubera inyungu rusange, hirya no hino mu gihugu hagaragara abaturage bavuga ko batinda kwishyurwa, abandi bakavuga ko bahabwa amafaranga atajyanye n’imitungo ariko hakaba n’abemera amafaranga babariwe, gusa bakirirwa mu nzego zitandukanye bajya kubaza aho gahunda yo kubishyura igeze.

Ubwo abayobozi bakuru ba REG n’ibigo biyishamikiyeho bitabaga abasenateri bagize Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari, mu gusubiza bimwe mu bibazo byagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya leta mu mwaka wa 2015-2016, ubuyobozi bwa REG bwavuze ko butangiye gutekereza kuri gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyura ingurane.

Ntihagaragazwa igihe ubu buryo buzaba bwatangiye gukoreshwa, ariko ngo “Umuturage azajya ashyira muri ubu buryo nomero ye y’irangamuntu akamenya aho ikibazo kijyanye no kwimurwa kigeze.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *