Burera: Abubatse  amashuri barishyuza  Miliyoni enye zimaze amezi icyenda

Yanditswe na SETORA Janvier 

 

Abafundi n’Abayede bagera kuri 68 bubatse ku kigo cy’amashuri cya Gitare I giherereye mu kagari ka Nyamabuye,umurenge wa Kagogo mu karere ka Burera barishyuza agera kuri 1.836.303 frw mu gihe abafundi 38 n’Abayede 57 bubatse ku yandi mashuri azwi nka « Saterite » ya  Sozi (ishami rya Gitare I) yubatswe i  Kanaba, bambuwe agera kuri miriyoni 2.620.110 z’amafaranga y’u Rwanda.

Bamwe muri aba bafundi  babwiye VALUE NEWS ko bakoze akazi ariko bakaba bamaze amezi 9 batarishyurwa .Bavuga ko ngo bahembwe ukwezi kumwe gusa  none kugeza ubu amezi 9 yose arashize , bakabyita ko bambuwe .

Umwe muri bo agira ati « badufatanije n’ icyorezo cya COVID-19.Kuri ubu umuntu aba akeneye wkishyura mitiweri, kugaburira aban ni ikibazo noneho dore n’amashuri arimo arasatira gutangira , ibyo byose ni amafaranga , twayobewe icyo akarere  kadutekerezaho .

Akomeza  agira ati ” Ikibabaje nuko umuyobozi w’akarere ka Burera Madame Uwanyirigira Marie Chantal,  yavuze ko akarere kasaguye miliyoni makumyabiri na zirindwi ( 27.000.000 frw) kandi ku nyubako  akavuga ko umwenda akarere karimo  ari miliyoni ( 13.000.000 frw),tukibaza impamvu bavuga ko basaguye ayo mafranga yose kandi baturimo umwenda bikatuyobera.”

Umuyobozi  w’akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal yabwiye VALUE NEWS ko iki kibazo kizwi kandi ko  mu ntangiro z’ukwezi kwa Kanama 2020 bazabona Ayo mafaranga yabo.

Ati ” Ikibazo cyatugezeho ariko byose byatewe n’umurenge utaratangiye raporo ku gihe ariko twabizeza ko mu ntangiro z’uku kwezi kwa Kanama 2020 tuzabahemba  amafaranga yabo yose. Nibihangane bashonje bahishiwe , tugiye kuyabaha muri iyi ngengo y’imari tugiye gufungura.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *