Yanditswe na Setora Janvier
Imbaga y’abantu biganjemo urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa bageze kuri 1067 bari ku rutonde rwemejwe n’akarere ka Musanze batangiye ibizamini byo kwinjira mu mwuga w’uburezi mu gihe mu karere ka Musanze hakenewe abagera kuri 67.
Aba bari gukora ibizamini bibumbiye mu cyiciro cya kabiri cyatangiye ibizamini mu Rwanda hose kuri uyu wa kabiri, tariki ya 14/ 07/2020 kuko icyiciro cya mbere cy’abakoze ibizamini cyakoze kuwa 10 /12/2019.
Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) Dr. Ndayambaje Iréné avuga ko impamvu nyamukuru yo gukoresha ibizamini muri ubu buryo harimo kwirinda ibyuho byakunze kugaragara hirya no hino mu gihugu , ubwo ibizamini by’abarimu byakoreshwaga n’urwego rumwe .
Kuri ubu ibi bizamini birakoreshwa n’ inzego zitandukanye zirimo: Ubuyobozi bw’akarere, Urwego rwa REB, n’ inzego z’umutekano , byongeye kandi ibyo bizamini bitegurwa na Leta ndetse bigakosorwa na Leta nkuko bikorwa ku bizamini by’abana barangiza amashuri abanza n’ayisumbuye.
Dr. Iréné Ndayambaje , avuga ko mu gihugu hose havuyemo akarere ka Rusizi ka kiri mu kato kubera a icyorezo cya Covid-19 , mu Rwanda hakenewe ibihumbi bisaga 28.000 by’abarimu bazahita bihabwa imirimo mu gihe abandi bazasigara , bazakomeza kuba ku rutonde rw’abarimu bazajya bafatwamo abagomba gusimbura abageze mu zabukuru cyangwa abitabye Imana, bitabaye ngombwa ko hongera gukoreshwa ibindi bizamini. Kuri ubu REB izafata abarimu ibihumbi 35.
Umuybozi wa REB avuga ko Gukoresha ibizamini bimwe mu gihugu hose , biri mu rwego rwo kurambagiza abarimu baza mu kazi bujuje ibipimo ( Standard) buri wese anyuze muri ako kayungiro.”
Dr. Ndayambaje Iréné, yabwiye VALUE NEWS ko mu burezi hakenewe abasaga 28.000 kugira ngo hakemurwe ikibazo cy’ubucucike mu mashuri ,cyane ko ireme ry’uburezi ritagerwaho umwarimu agifite abana benshi mu ishuri.
Ati ” Abana bato benshi bari imbere ya mwarimu , bigorana kubakurikirana. Bityo, bigenze neza twifuzaga ko buri mwarimu yagira nibura abana bari hagati ya 46 na 52.”
Gusa uyu muyobozi wa REB avuga ko kubera icyorezo cya COVID-19 cyakomye mu nkokora imyigire y’abana mu mwaka w’amashuri 2020, abarimu bifuzwa bashobora kurenga mu ntangiro z’uyu mwaka w’amashuri ugiye gutangira kubera umubare munini w’abana bagomba gutangira mu wa mbere w’amashuri abanza.
Aha ni naho ahera avuga ko nyuma y’iki cyiciro hazashyirwaho indi gahunda yo gukoresha ibindi bizamini ndetse ko n’aba bari gukora muri iki cyiciro uzatsinda azashyirwa ku rutonde rw’abarimu b’umwuga ariko abazatsindwa bakazongera gukora.
Umuyobozi w’akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeanine yabwiye VALUE NEWS ko iyi gahunda ije ihurirana n’iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri n’ishyirwa mu kazi ry’abarimu aho muri Musanze hakenewe abarimu 67 mu 1067 banditse babisaba mu gihe hari kubakwa ibyumba by’amashuri 622 mu karere.
Bamwe mu bakoze ibi bizamini bishimiye uburyo byakozwemo
Hari abakoze ibizamini babwiye VALUE NEWS ko bishimira ubu buryo bushya REB yashyizeho bwo gukoresha ibizamini kuko ngo buzaca ingeso yo gutanga ruswa n’ikimenyane.
Tuyikunde Valens ni umwe muri bo. Yagize ati” Ibi REB yakoze ni byiza kuko uzatsinda, azaba yakoresheje ubumenyi bwe kurusha uko twakoraga mbere kuko akarere katangaga ibizamini bigatangirwamo ruswa cyangwa bigakoperwa ariko kuri ubu uzatsindwa ntawe azarenganya , azabyakira.”
Mugenzi we waturutse mu karere ka Burera Habumunezero Jean Claude wwe ati « ibi ni byiza kuko twakoze ikizamini cya Leta ntabwo twakoze bya bindi byo mu turere , twahuriragamo n’utubazo twa ruswa n’ibimenyane . »
Dr. Ndayambaje Irene avuga ko mu ntangiro z’uyu mwaka wa 2020, mu Rwanda habarurwaga abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bagera ku bihumbi mirongo itandatu na birindwi (67.000) harimo abasaga ibihumbi mirongo ine (40.000) bo mu mashuri abanza