Musanze :Mu rubanza baregwamo ruswa , Sebashotsi na bagenzi be barasomerwa kuri uyu wa gatatu

Yanditswe na Setora Janvier 

 

Urukiko rwisumbuye rwa Musanze  ejo ku wa kabiri tariki ya 14 Nyakanga 2020 rwaburanishije  ubujurire ku  ifunga n’ifungura  by’agateganyo ku cyaha cyo gukekwaho gushaka  gutanga Ruswa. Ni ubwinjiracyaha  buregwamo Sebashotsi Gasasira Jean Paul na bagenzi be Tuyisabimana Jean Léonidas, Abiyingoma Nsanzumuhire Sylivan na Nsabimana Anaclet, isomwa ryarwo rikaba riteganijwe kuri uyu wa gatatu saa yine .

Mu mpuzankano y’iroza, abaregwa bose uko ari bane bari  imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Musanze, bari kumwe n’abunganizi babo Me Bayingana Janvier wunganira Sebashotsi Gasasira Jean Paul na Me Kamanzi Cyiza Bénjamin mu gihe ubushinjacyaha bwari buhagarariwe na Bukirande Museruka John.

Ni urubanza rwo kujuririra icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Muhoza cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30 muri  cyafashwe kuwa 03/ 07 2020 ari nabwo bahise bakijuririra.

Iburanisha ry’uru rubanza ryari riteganijwe kuri uyu wa kabiri, tariki ya 14 Nyakanga 2020  saa mbiri za mu gitondo ntibyakunda kuko uwunganira Sebashotsi  Me Bayingana Janvier atari ahari ngo kuko yabimenyeshejwe  bitinze, bityo urubanza rwimurirwa ku gicamunsi cyo  saa munani(14h00).

Ku isaha ya saa munani n’iminota mirongo ine( 14h40′) nibwo urubanza rwatangiye, abaregwa bose bahabwa ijambo na Perezida w’iburanisha maze umwe ku wundi Sebashotsi Gasasira Jean Paul abimburira bagenzi be agaragaza impamvu zatumye ajurira.

Ati ” Najurijwe nuko ntishimiye umwanzuro w’urukiko rw’ibanze rwa Muhoza runshinja gutanga ruswa kandi ntayo nzi natanze ahubwo rukirengagiza impamvu nagaragarije urukiko ko mfunguwe ngakurikiranwa ndi hanze ntasibanganya ibimenyetso cyangwa ngo ntoroke ubutabera nkuko ubushinjacyaha bwabishimangiraga.”

Umwunganizi we Me Bayingana Janvier, ahawe ijambo yavuze ko bafite impamvu 2 zabateye kujurira. Ati ” Icyaha cyo gutanga ruswa cyakozwe Sebashotsi ari muri Gereza. Ese ko yarafunzwe yateguye icyaha cyo gutanga indonke gute ko iyo umuntu afunzwe aba adafite ubwinyagamburiro( Liberté), ubwo yaba yarahuye ate nabo yagombaga guha ruswae? Dukurikije imigenzurirwe y’umufungwa, ntiyashoboraga kubona ubwinyagamburiro bwo gutegura icyaha.”

Me Bayingana Janvier yakomeje agaragariza urukiko ko Sebashotsi Gasasira Jean Paul atagombaga guha ruswa umuryango wa Karemera Aloys  kuko ntacyo Karemera  yari cyo ahubwo ko yari kuyiha umucamanza .Ati «  Aha ubushinjacyaha bwakagombye kugaragaza ko hari abantu bageze kuri Karemera Aloys cyangwa ku mucamanza bajyanye iyo ruswa. »

Aha ni naho bahera bavuga ko iyo bahuje ibi byose n’impamvu zikomeye zitangwa n’ubushinjacyaha ngo wasanga ari ibihuha byambaye ubusa.

Umwunganizi wa Sebashotsi yakomeje avuga ku mpamvu ya kabiri yabateye kujurira avuga ko gufunga mbere y’urubanza ari amaburakindi kandi hari ikindi cyashoboraga gukorwa. Ati ” Gutegeka Sebashotsi  ibyo agomba kubahiriza nkuko n’urukiko rwari rwabigenje mbere ntibyananirana. Akaba ari nayo mpamvu twajuriye ngo urukiko rusuzume imvugo z’uregwa n’impamvu atanga zo gukurikiranwa ari hanze cyane ko ari byo urukiko rw’ibanze rwa Muhoza rwirengagije.

Asoza agira ati « Ndasaba urukiko guca inkoni izamba bukamurekura agatanga ingwate nk’umukozi wa Leta uzwi na benshi.”

Bagenzi be uko ari batatu Tuyisabimana Jean Léonidas , Abiyingoma Nsanzumuhire Sylivan na Nsabimana Anaclet nabo bunze mu rya Sebashotsi bavuga ko ubujurire bwabo, bushingiye ku kuba urukiko rw’ibanze rwa Muhoza rwarirengagije ubusabe bwabo bwo gukurikiranwa bari hanze cyane ko n’icyaha cyo gutanga ruswa batacyemera ndetse ko batazi n’uwayihawe ari nabyo basaba urukiko ko ubushinjacyaha bwabigaragaza hagendewe ku bimenyetso simusiga.

Umwunganbizi wabo Me Kamanzi Cyiza Bénjamin yasabye umucamanza kudaha agaciro icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Muhoza kubera rwirengagije ingingo ya 3,y’igitabo cy’imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha no 027/2019 ryo kuwa 19/09/2019 aho bavuga ko hari impamvu zikomeye zishingirwaho harimo ko Karemera yatanze ikirego cyo guhabwa ruswa ariko biri mu magambo gusa.

Ati” Muzabisuzume neza munasesengure n’imvugo ya Sakindi Grégoire ndetse na Ndungutse Emmanuel alias Bicuriro niba ibyo batumwe barahawe icyemezo kibaha ubwo bubasha( Procuration) cyangwa ikindi gisa nayo. Ese buriya aba  bagabo bari guhurira hehe n’aba nunganira kandi kuva 28/05/2020 bari muri Gereza, ahantu batasurwaga  kubera icyorezo cya Covid-19? Muzabisuzume, murebe niba hari aho Butunge Pascal yahuriye n’aba nunganira. »

Nyuma yo kumva abaregwa n’abunganizi babo, urukiko rwahaye ijambo ubushinjacyaha bwari buhagarariwe na Bukirande Museruka John ngo bugire icyo buvuga ku mpamvu zateye Sebashotsi  Gasasira Jean Paul na bagenzi be kujurira, maze bugira buti ” Abaregwa n’abunganizi babo bavuze gutanga Ruswa kandi njye nareze ubwinjiracyaha bw’icyaha cyo gutanga  ruswa , bitandukanye no gutanga ruswa.”

Ubushinjacyaha bwakomeje bugira buti ” Twatanze impamvu zikomeye 7 kandi zasuzumwe n’urukiko rw’ibanze rwa Muhoza; kandi zimaze gusuzumwa zahawe agaciro. Bityo, ibyo tuvugiye hano , tuzabivuga no mu mizi. Gusa turongera gusaba urukiko rwajuririwe ko rwasuzuma ibyavuzwe n’abaregwa n’abunganizi babo ariko ku bwa njye ndabona nta mpamvu n’imwe yatuma impamvu zatanzwe n’ubushinjacyaha  ndetse n’icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Muhoza biteshwa agaciro.”

Atanyuzwe n’imvugo y’ubushinjacyaha, Me Bayingana Janvier wunganira Sebashotsi yongeye gusaba ijambo urukiko avuga ko ibimenyetso by’ubwinjiracyaha bitandukanye n’ibimenyetso by’icyaha. Bityo, asaba urukiko kuzareba icyo ubwinjiracyaha aricyo kuko hari ubuhanirwa n’ubudahanirwa. Nyuma yo kumva impande zose, urukiko rwapfundikiye urubanza ku isaha ya saa cyenda na mirongo ine n’umunani (15h48′) runabasezeranya ko ruzasomwa ku mugaragaro kuri uyu wa gatatu, tariki ya 15 Nyakanga 2020 saa yine za mu gitondo ( 10h00′) za mu gitondo.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *