Yanditswe na Setora Janvier
Urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwasomye urubanza ku ifunga n’ifungura rwaburanishijwe kuwa 14 Nyakanga 2020 ruregwamo Sebashotsi Gasasira Jean Paul wari Gitifu wa Cyuve na bagenzi be Tuyisabimana Jean Léonidas, Abiyingoma Nsanzumuhire Sylivan na Nsabimana Anaclet ku cyaha bakekwaho cyo gushaka gutanga Ruswa.
Mu isomwa ry’uru rubanza, umucamanza yavuze ko urukiko rumaze gusuzuma no gusesengura imvugo zose z’abaregwa uwari Gitifu Sebashotsi , Tuyisabimana Jean Léonidas, Abiyingoma Nsanzumuhire Sylivan na Nsabimana Anaclet ndetse n’abungazi babo mu by’amategeko, Me Bayingana Janvier wunganira Sebashotsi Gasasira Jean Paul na Me Kamanzi Cyiza Bénjamin wunganira abasigaye ,
Rushingiye kandi ku mvugo z’abatangabuhamya babajujwe,iz’ubushinjacyaha ndetse n’imvugo z’umwunganizi wa Sebashotsi aho yemeje ko hari itsinda ry’intumwa zoherejwe kwa Karemera Aloys gutanga yo amafaranga yo kwishyura Karemera Aloys kuyo yakoresheje mu ivuzwa ry’abana be.Me Bayingana Janvier mu magambo ye yagize ati ” Abantu barimo Sakindi Grégoire na Ndungutse Emmanuel alias Bicuriro bavugwa ko batumwe kwa Karemera Aloys gutanga yo amafaranga nibyo ariko si Ruswa nkuko ubushinjacyaha bubivuga ahubwo yari amafaranga baporopozaga(Proposer) / gusaba guha Karemera Aloys kugira ngo barebe ko yayakira akaba yatanga imbabazi mu rwego rwo kunga umuryango wa Karemera n’imiryango y’abagize uruhare mu ikubitwa n’ikomeretswa bya Nyirangaruye Clarisse na musaza we Manishimwe Jean Baptiste.”
Urukiko rusuzumye ibyavuzwe byose muri uru rubanza ndetse runasesenguye byimbitse imvugo n’ ibyifuzo by’ubushinjacyaha cyane cyane rushingiye ku mpamvu 7 zikomeye ndetse n’ingingo urukiko rw’ibanze rwa Muhoza rwashingiyeho rufunga by’agateganyo Sebashotsi Gasasira Jean Paul na bagenzi be igihe cy’iminsi 30 muri Gereza ya Musanze, rwasanze impamvu zose z’ubujurire bwabo nta shingiro bifite maze rwanzura ko nta gihindutse ku cyemezo cyafashwe n’urukiko rw’ibanze rwa Muhoza , bityo rutegeka ko Sebashotsi Gasasira Jean Paul, Tuyisabimana Jean Léonidas, Abiyingoma Nsanzumuhire Sylivan na Nsabimana Anaclet bakomeza gufungwa by’agateganyo, bakazaburana mu mizi icyaha cy’ubwinjiracyaha bwa Ruswa bafunzwe muri Gereza ya Musanze.
Ubwo hasomwaga uru rubanza kuri uyu wa gatatu, tariki ya 15 Nyakanga 2020, ku bijyanye no gushaka gutanga ruswa, urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwanaburanishaga mu mizi na none Sebashotsi Gasasira Jean Paul, Tuyisabimana Jean Léonidas, Abiyingoma Nsanzumuhire Sylivan, Nsabimana Anaclet n’undi mudaso (DASSO) Maniriho Martin waje gufatwa nyuma y’abandi.
Urubanza baburanagamo icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake Nyirangaruye Clarisse na musaza we Manishimwe Jean Baptiste bivugwa ko bakubiswe kuwa 13 Gicurasi 2020.