Musanze :Gitifu wa Kinigi yagejejwe imbere y’urukiko aregwa gukubita no gukomeretsa

Yanditswe na Setora Janvier 

 

 Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge wa Kinigi  Twagirimana Innocent  ari kumwe na mugenzi we Habimana Jean Paul   kuri uyu wa kane, tariki ya 16 Nyakanga 2020 ,  bari imbere y’ urukiko  rwa Muhoza  baburana icyaha bakurikiranyweho n’ ubushinjacyaha cyo gukubita  no gukomeretsa umwana witwa Munyaziboneye Phocas bakamumena igufwa ry’ ukuguru.

Ni icyaha bivugwa ko cyakozwe ku itarikiya 11 Mata 2020 ku isaha ya saa kumi n’imwe n’igice z’ umugoroba  ubwo uyu Munyazikwiye  yari mu nzira aherekeje bagenzi be b’abanyeshuri  Ndikumana Evode na Iradukunda Janvier bari bamusuye iwabo mu mudugudu wa Butorwa I ,Akagari ka Nyonirima, umurenge wa Kinigi mu karere ka Musanze.

Bamwe mu bavuga ko babibonye  batangaza ko intandaro y’ikubitwa ry’uyu mwana ngo ryaturutse kukutubahiriza gahunda  ya “Guma mu rugo” kuko nkuko babivuga ngo uyu mwana yari yasuwe na bagenzi be noneho mu kubaherekeza nibwo yahuye n’inzego z’umutekano ziri kumwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Kinigi Twagirimana Innocent, babazwa iyo bajya n’iyo bava bagashaka kwiruka aribwo uyu Gitifu yamukubise inkoni ku kuguru, agacika igufwa ry’ikibero.

Mu rubanza rwaburanishijwe kuri uyu wa kabiri abaregwa bose bahakanye icyaha  ahubwo bavuga ko uyu mwana yakomeretse kubera ko yikubise ku gishyitsi cy’ inturusu.

Gitifu Twagirimana Innocent  yiregura yabwiye urukiko ati “twari muri gahunda ya Guma mu rugo, tureba niba abantu bari kubahiriza amabwiriza. Tugeze aho abo bana bari bari barirukanse noneho Munyaziboneye Phocas yikubita ku gishyitsi aravunika , mpamagara imbangukiragutabara ku kigo nderabuzima cya Kinigi ngo ajyanwe mu bitaro bya Ruhengeri, gusa iyo mbangukiragutabara yaje gutinda, haza indi modoka imutwara ku bitaro bya Ruhengeri.”

Gitifu Innocent  akomeza ahakana ibivugwa n’ ubushinjacyaha  ati “ibyo ubushinjacyaha buvuga ko ari njye wamukubise , ntabwo aribyo kuko sinari gukubita uwo mwana ku bushake no kumukomeretsa kuko nta mugambi (Intension) nari mfite. Ikindi kandi, uretse urega nta wundi muntu unshinja icyo cyaha.”

Mugenzi we Habimana Jean Paul , umuyobozi wa DASSO mu Kinigi nawe yireguye ahakana icyaha ati ” twari mu bukangurambaga bwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19, tugeze ku rwibutso tuva mu modoka ndi kumwe na Gitifu Twagirimana Innocent, uhagarariye DASSO mu murenge wa Kinigi Gashefu Richard, umupolisi 1 n’abandi baturage 2 noneho uyu mwana Munyaziboneye Phocas na bagenzi be bari kumwe batubonye bariruka bagana mu gashyamba. Njye sinigeze njya kureba iyo berekeje, gusa mperuka Gitifu ahamagara imbangukiragutabara ngo ize kumutwara. Nikomereje akazi ariko nyuma nza kumva ko Munyaziboneye Phocas yajyanwe mu bitaro bya Ruhengeri. rwose sinigeze mukubita.”

 Imvugo z’ abatangabuhamya ngo ziravuguruzanya

Umwunganizi w’abaregwa  Me Bagabo Jean d’Amour  yabwiye urukiko ko  abo yunganira ari abere. Ati “Mpereye kuri Gitifu Twagirimana Innocent  nuko nyina w’umwana yavuze ko umuhungu we yakubiswe na Habimana Jean Paul, imvugo yaje kunyuranya n’iy’umuhungu we  wavuze ko yakubiswe na Twagirimana Innocent na Habimana Jean Paul. Ubwa byo bigaragaza ko izo mvugo zivuguruzanya, bityo ntawajya gutanga ikirego atazi uwo arega.”

Icya kabiri uyu mwunganizi yagaragarije urukiko  ni imvugo zinyuranye z’abatangabuhamya Ndikumana Evode, Ishimwe na Iradukunda Janvier batigeze bavugamo Twagirimana Innocent kandi bose bari bari kumwe na nyir’ugukomereka Munyaziboneye Phocas.

Me Bagabo abajijwe impamvu  abatangabuhamya bose bahuriza kuri Jean Paul  yasubije ko  ababivuze barengera mugenzi wabo bari kumwe , asaba  urukiko gushakisha ukuri rushingiye kuri raporo yakozwe n’umukuru w’umudugudu wa Butorwa I , ikimenyetso urukiko rwahise ruvuga ko rutagiha agaciro cyane umukuru w’umudugudu atakorera raporo mbi umuyobozi we

K’uruhande rw’ubushinjacyaha, ngo  imyiregurire yabaregwa  nta shingiro ifite kuko abatangabuhamya bemeza ko Habimana Jean Paul na Gitifu aribo bamukubise kandi bakaba badashobora kubitiranya n’abandi kuko basanzwe babazi kandi ntacyo bapfa.

Uwari ahagarariye ubushinjacyaha muri uru rubanza  Nkikabahizi Francois  yabwiye urukiko ko imvugo ya Munyaziboneye  na nyina  zitavuguruzanya kuko  nyina  ariwe witangiye ikirego ariko Munyaziboneye  akongeraho ko na Gitifu yamukubiseho nyuma yuko Habimana Jean Paul amukubise.

Uwunganira abarega  Me Uwamariye Consolee  nawe yashimangiye ko abaregwa bakoze icyaha ndeste anavuga ko inyandiko ya muganga  igaragaza ko Munyaziboneye Phocas yakubiswe inkoni agacika igufa ry’ikibero.

Ati ” Ntaho babicikira bahakana iki cyaha kuko Munyaziboneye Phocas akimara gutsimbuka ubwo yari kwa muganga, yibwiriye muganga ko yakubiswe na Twagirimana Innocent na Habimana Jean Paul “

Me Uwamariya yongeraho ati “abavuga ko yaguye ku gishyitsi, ni abayobozi bandi kandi ntibashinja Gitifu wabo cyane ko aba bayobozi batavuga bimwe n’abatangabuhamya kandi bose bari bari kumwe.”

Urukiko rumaze kumva imvugo z’impande zombi n’urujijo ruzikubiyemo, rwafashe umwanzuro wo gutumiza uwakubiswe, abatangabuhamya bose na muganga wakiriye Munyaziboneye Phocas akigera ku bitaro bya Ruhengeri, bakazaza mu rubanza rwimuriwe kuwa kabiri, tariki ya 21 Nyakanga 2020 saa munasni z’amanywa (14h00′).

 

 

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *