Musanze: Inzitizi zatumye urubanza rw’uwari  Gitifu wa Gacaca Kanyarukato Augustin rusubikwa

Yanditswe na Setora Janvier

 

 Urubanza rw’uwari Gitifu w’umurenge wa Gacaca mu karere ka Musanze Bwana Kanyarukato  Augustin aregwamo icyaha cyo gufunga cyangwa gutuma bafunga umuntu ny buryo butemewe n’amategeko ,kuri uyu wa kane ntirwabashije kuburanishwa mu mizi nkuko byari biteganijwe  bitewe nuko  uburana n’ umwunganizi we  bagaragaje inzitizi zituma urwo rubanza rutaburanishwa zitabanje gusuzumwa no gufatwaho umwanzuro.

Bakigera imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Musanze, Uwari Gitifu w’umurenge wa Gacaca Kanyarukato Augustin n’umwunganizi we Me Byungura Joseph bagaragarije urukiko inzitizi ziri muri uru rubanza arizo : Kuba urukiko rwaregewe rudafite ububasha ( Incompetence Judicaire).  No kuba  uwareze atari we wagombaga kurega  ndetse ko Kanyarukato Augustin nk’umukozi wa Leta afite ububasha bwo gufunga.

Urukiko rumaze kumva inzitizi z’uregwa n’umwunganizi we mu mategeko  Me Byungura Joseph, bwahaye ijambo ubushinjacyaha bwari buhagarariwe na  Bugirande Museruka John ngo bugire icyo buvuga kuri izo nzitizi zari zimaze kugaragarizwa urukiko muri uru rubanza.

Ubushinjacyaha bwavuze ko inzitizi zose nta shingiro zifite.Ku nzitizi y’ububasha bw’urukiko, Ubushinjacyaha bushingiye ku ngingo ya 151 y’itegeko  nimero 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018   riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ku itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko bwagaragarije urukiko ko iki cyaha kiregerwa mu rukiko rwisumbuye .

Iyo ngingo igira iti” Umuntu wese, akoresheje kiboko, ubushukanyi  cyangwa ibikangisho, utwara cyangwa utuma batwara, ufungirana cyangwa utuma bafungirana umuntu uwo ari we wese mu buryo butemewe n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7). Iyo uwakorewe kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ari umwana, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10).”

Ku nzitizi ya kabiri yo gufunga mu buroko nk’umukozi wa Leta, ubushinjacyaha na none bushingiye ku ngingo ya 285 y’itegeko  riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange bwagargarije urukiko ko  gushyira umuntu mu buroko mu buryo bunyuranije n’amategeko aari icyaha .

Iyo ngingo igira iti ” Umukozi wa Leta wese ushyira umuntu muri kasho cyangwa muri gereza cyangwa akamurekeramo binyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko,ahanishwa igifungo kingana n’icyo uwo yarenganyije yamazemo n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Uregwa Kanyarukato n’umwunganizi we Me Byungura Joseph  bakimara kumva ko ubushinjacyaha buvuze ko uwafunzwe Munyaneza yazanwe ku ngufu , basabye ijambo urukiko maze bavuga ko Munyaneza yahamagajwe akijyana aho kujyanwa na DASSO nkuko ubushinjacyaha bwabisobanuye. Bityo , uregwa Kanyarukato Augustin n’umwunganizi we Me Byungura Joseph bagaragariza urukiko ko nta bushukanyi bwabayemo.

Ku mitangire y’ikirego, Kanyarukato Augustin n’umwunganizi we Me Byungura Joseph bagaragarije  urukiko ko Munyaneza atagombaga kuregera RIB ahubwo ko yagombaga kuregera urukiko.

Urubanza ruzasomwa kuwa 30 Nyakanga 2020 saa cyenda z’ igicamunsi.

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *