PAC: Bimwe mu bigo byacunze nabi umutungo biratangira kwisobanura kuri uyu wa kabiri

Yanditswe na Karegeya Omar 

 

 Mu gihe cy’ibyumweru bitatu, Komisiyo y’Inteko ishinga amategeko ikurikirana iby’umutungo n’imari (PAC)  iraba yakira ibisobanuro by’ibigo byagaragaweho amakosa muri raporo y’umugenzunzi mukuru w’imari ya Leta. Ni uturere 20, ibigo bya Leta n’ibitaro. Uturere twose tugize intara y’amajyaruguru tuzitaba, kandi igihe cyose hazitaba akarere na LODA izaba irimo.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa no 499 P/CD/EA/FN/2020 yo kuwa 8 Nyakanga 2020, Perezida w’Inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite Mukabalisa Donatille amenyesha Minisitiri w’intebe ko kuva tariki ya 21 Nyakanga 2020 (ejo kuwa kabiri) kugeza tariki ya 2 Kanama 2020 Komisiyo ishinzwe gukurikirana iby’umutungo n’imari (PAC) izatangira kwakira ibisobanuro by’ibigo byagaragaweho amakosa mu micungire y’ umutungo wa Leta .

Ni igihe kiba gitegerejwe na benshi, kandi kidasanzwe kuri bamwe. Hakunze kugaragara ababira ibyuya kubera kubura ibisobanuro, habamo kwisubiranamo kw’abatumijwe, hakanabamo kwivuguruza no kuvuguruzanya kw’abantu bavuye mu kigo kimwe.

Habamo kandi abakozi bananirwa kwivamo cyangwa kuvamo ababakuriye bagahitamo guceceka. Mbese ni igihe bamwe mu bashoboye kugera mu nteko batifuza gucikwa.

Ku mugereka w’iyo baruwa hariho urutonde rw’ibigo bisaga 40, Hon. Mukabalisa Donatille agasaba Minisitiri w’intebe kohereza mu nama za PAC abakuriye ibyo bigo n’inzego kugira ngo batange ibisobanuro ku makosa byagaragaweho, arebana n’imicungire n’imikoreshereze y’umutungo n’imari by’igihugu.

Ibigo bya Leta 22 na Minisiteri imwe bizohereza ababikuriye bafite aho bahurira n’imicungire y’umutungo. Uturere 10 tuzitaba tubazwa iby’akarere gusa, naho utundi 9 tuzazana n’abashinzwe bimwe mu bitaro biturimo; naho ibitaro bibarizwa mu mujyi wa Kigali bizitaba bidaherekejwe n’uturere bikoreramo.

Umuyobozi wa LODA azitaba PAC  incuro 20

Buri kigo kizahabwa umwanya ujyanye n’amakosa kizaba gisabwaho ibisobanuro. Umwanya uri hagati y’isaha imwe n’amasaha atatu.

Umubare w’abazitaba uri hagati ya batatu (Ibitaro) n’umunani (REG), kandi igihe cyose hazitaba akarere, umuyobozi wa LODA ntazahabura.

Ni ukuvuga ko umuyobozi wa LODA azitaba PAC  incuro 20 kuko nayo nk’ikigo yagenewe umwanya wayo.  Ibi bivuga ko mu bizabazwa uturere hatazaburamo VUP  mu mashami yayo yose harimo inkunga y’ingoboka n’inguzanyo zitishyurwa; ndetse na Gahunda ya Girinka.

Ibigo bizitaba: Uturere twose tugize intara y’amajyaruguru tuzitaba PAC

Mu turere 20 tuzatanga ibisobanuro, harimo dutanu twose tw’intara y’Amajyaruguru na dutatu gusa mu ntara y’Uburengerazuba.

Mu ntara y’Uburasirazuba akazitaba ni Kirehe gusa, mu Majyepfo ni Ruhango na Gisagara.

Uturere 11 tuzitaba twonyine: Intara y’Amajyepfo ifitemo tune, iy’Amajyaruguru ifitemo dutatu, naho Uburasirazuba n’Uburengerazuba ni tubiri tubiri.

Utwo ni: Kamonyi, Muhanga, Nyamagabe, Huye, Gicumbi, Gakenke, Burera, Bugesera, Rwamagana, Nyabihu na Ngororero.

Uturere 9 tuzitabana n’ibitaro: Intara y’Uburasirazuba ifitemo 4, Amajyepfo 2, Amajyaruguru 2 naho Uburengerazuba ni 1

Karongi n’ibitaro bya Kibuye,

Nyaruguru n’Ibitaro bya Munini,

Kayonza n’ibitaro bya Rwinkwavu,

Ngoma n’ibitaro bya Kibungo,

Nyanza n’ibitaro byayo,

Nyagatare n’ibitaro byayo,

Musanze n’ibitaro bya Ruhengeri,

Rulindo n’ibitaro bya Kinihira

Gatsibo n’ibitaro bya Ngarama

Ibitaro 3 bizitaba byonyine: Ibitaro 3 bibarizwa mu mujyi wa Kigali bizitaba bidaherekejwe n’ubuyobozi bw’uturere bibamo. Ibyo ni Muhima ya Nyarugenge, Kibagabaga ya Gasabo na Masaka ya Kicukiro.

Minisiteri 1: Minisante

Ibigo 22: RSSB, RDB, BDF, WASAC, RRA, NEP, UR, RAB, RPC, WDA, REB, RTDA, NAEB, FARG, RP, NECDP, NIRDA, HEC, RLMUA, RISA, REG, RBC na LODA

Ku munsi w’ejo kuva saambiri hazumwa ikigo cy’Ubwiteganyirize (RSSB), igishinzwe Iterambere (RDB), ndetse n’uturere tubiri: Nyamagabe na Bugesera. Ku munsi wa nyuma tariki ya 5 Kanama hazakirwa REG (itarigeze yemera kugenzurwa mu 2019), RBC na LODA.

 

 

One Reply to “PAC: Bimwe mu bigo byacunze nabi umutungo biratangira kwisobanura kuri uyu wa kabiri”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *