Yanditswe na UMUHIRE Valentin
Bamwe mu baturage bakoresha amazi atangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi, isuku n’ isukura WASAC kuri ubu baremerewe n’uburyo iki kigo kiri kubafungira amazi mu buryo butunguranye nyuma yuko bakigiyemo umwenda uremereye kubera icyorezo cya COVID-19.Magingo aya bari kwishyurizwa icyarimwe amafaranga y’amazi yo kuva mu kwezi kwa gatatu kugeza mu kwa karindwi 2020, utabashije kuyishyura agahita afungirwa amazi .
Abaturage baganiriye na VALUE NEWS bavuga ko ubwo icyorezo cya COVID-19 cyageraga mu Rwanda mu kwezi kwa Werurwe 2020,bishimiye imikoranire myiza bagiranye na WASAC kuko itigeze ibakupira amazi kabone n’ubwo ubushobozi bwo kwishyura bwari buke bitewe n’icyorezo .
Gusa ariko kuri ubu hari bamwe baheruka amazi mu byumweru bibiri bishize bitewe nuko bari kwishyuzwa akayabo k’amafaranga y’amazi bakoresheje kuva mu kwezi kwa gatatu .
Umwe mu baturage bo mu kagari ka Rwebeya, Umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze yabwiye VALUE NEWS ati “ mu gihe cya COVID-19 rwose WASAC yarakoze idufasha kubona amazi kandi iratwihanganira bityo tubasha no kwirinda icyorezo kuko twari dufite amazi menshi yo gukaraba intoki .Ariko ibyo bakoze muri aya mezi uko ari atatu birasa n’ibigiye kuba imfabusa kuko ntawe ugikaraba intoki,amazi yavahe ko bayafunze ?“
Kuri ubu ingo zimwe na zimwe cyane cyane iz’abaturage batishoboye hirya no hino mu gihugu nta mazi zifite bitewe nuko zabuze ubushobozi bwo kwishyura bakabafungira.
Murangwa Egide wo mu murenge wa Nyakabanda mu Mujyi wa Kigali ati “ banzaniye inyemezabwishyu y’ibihumbi 28 ngo ni iy’amezi ane , barangije badukupira amazi ubu tugiye kumara icyumweru tudafite amazi mu rugo ngo keretse tubanje kwishyura ayo mafaranga , ubu se koko nubwo wenda twavuye muri gahunda ya guma mu rugo abantu bakongera kujya gushakisha , aya mafaranga barabona nayishyurira rimwe nkayakura he ?”
Mugenzi we Kayigire we asanga hari uburyo bari bakwiye gushyiraho bwo kwishyura ariya mafaranga mu byiciro .Ati “ nubundi badusabaga ko tuboherereza ubutumwa bugufi kuri telefoni tugaragaza imibare iri muri konteri y’amazi , ntibagakwiye rero guhita batwishyuriza icyarimwe tutiteguye kuko n’ ubundi icyatumye tutabasha kwishyura kiriya gihe kiracyahari “
Uyu mubyeyi asanga WASAC yari ikwiye kumvikana n’abakiliya bayo uburyo bwo kwishyura umwenda bayibereyemo kubera COVID-19 aho kwihutira gukupa amazi kandi icyorezo kitararangira .
Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi Muzoora Aime yabwiye VALUE NEWS ko abaturage bakwiye guhindura imyumvire kuri WASAC bityo bakubahiriza inshingano zabo kugira ngo akazi kagende neza .
Ati “ntidukupira umuntu muri COVID 19 ariko ntibivuze ko atagomba kwishyura .Mu gihe cya COVID19 twagiye dufasha abantu bakatwoherereza imibare iri muri mubazi zabo hanyuma tukababwira kwishyura bakoresheje ikoranabuhanga, ababikoze ubu nta kibazo bafite, ariko kandi nanone abatarabikoze bigwijeho umwenda ari nacyo kibazo bafite uyu munsi.bagomba kwishyura rero kuko turi ikigo cy’ubucuruzi “
Aime Muzoora avuga ko igihe cy’imbabazi bari barahaye abafatabuguzi cyarangiye nk’uko abantu benshi bamaze gusubira mu mirimo bityo bakaba bagomba kwishyura amazi nk’uko bisanzwe bitaba ibyo bagafungirwa .
Gusa atanga agahenge kubabikeneye ko igihe usanze nta bushobozi bwo kwishyura wasaba kwishyura umwenda ufite mu byiciro.Ati “Gukupira abantu amazi siyo ntumbero yacu, ariko iyo bibaye ngombwa turabikora .Ubushakashatsi bwagaragaje ko na mbere ya COVID19 abafatabuguzi bacu abenshi bishyura ari uko twaje kubakupira nyamara siyo nshingano yacu y’ ibanze .Igihe umuntu abona afite impamvu zituma atabasha kwishyura arasaba tukamwemerera kwishyura mu byiciro bitatu kandi hari ababikora “
Umuyobozi mukuru wa WASAC avuga ko kenshi bajya gukupa ari uko umuntu amaze iminsi hafi 30 ahawe inyemezabwishyu (facture ) atishyuye .Ati “harya ubwo ni iki tudakora koko”
Mu duce dutandukanye tw’igihugu abaturage bavuga ko babangamiwe cyane n’uburyo WASAC iri kubishyuza ndetse no gukupa amazi, bakavuga ko nta gikozwe bishobora kugira ingaruka zikomeye cyane cyane muri ibi bihe bya COVID19.