Musanze:Gitifu wa Kinigi yasabiwe imyaka 15 y’igifungo

Yanditswe na Setora Janvier

Mu rubanza rwaburanishijwe kuri uyu wa kabiri , tariki ya 21 Nyakanga 2020, abaregwa aribo Gitifu w’umurenge wa Kinigi Twagirimana Innocent na mugenzi we Habimana Jean Paul ndetse n’abatangabuhamya n’uwakubiswe Munyaziboneye Phocas , ku nshuro ya kabiri  bitabye urukiko rwisumbuye rwa Musanze.

Bashinjwa gukubita uyu mwana bakamumena igufwa ry’ikibero

Uru rubanza rwatangiye kuburanishwa kuwa 16 Nyakanga 2020 ariko ruza gusubikwa kubera ko urukiko rwasanze ari ngombwa gutumiza uwakubiswe Munyaziboneye Phocas , abatangabuhamya Ndikumana Evode , Iradukunda Janvier ndetse n’umuganga wamusuzumye Mwenelwata Safi Judith.

Mu nyunganirangingo( Imbago)ari imbere y’urukiko, Munyaziboneye Phacas yabajijwe n’urukiko uwamukubise agira ati ” Hari saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba, mperekeje abana bari bansuye ( Iradukunda Janvier na Ndikumana Evode) , tugeze ku irembo ry’iwacu, duhura n’abantu barimo Gitifu Twagirimana Innocent , inkeragutabara Habimana Jean Paul, DASSO umwe n’umupolisi wambaye imyenda y’akazi n’abandi bantu 2. Tukibageraho Habimana Jean Paul yankubise inkoni na Gitifu Twagirimana Innocent ankubita indi dore ko akunda kugendana inkoni mu modoka, ubwo nikubise hasi bagenzi banjye bariruka.”

Abajijwe n’urukiko uwamukubise mbere , Munyaziboneye yasubije ko mbere yakubiswe na Jean Paul Habimana na Gitifu Twagirimana Innocent agasongamo ku nshuro ya kabiri.
Bahagaze imbere y’urukiko , abatangabuhamya bose basabwe gusohoka kugira ngo binjire umwe umwe ariko buri wese akabazwa amaze kurahira imbere y’urukiko.

Iradukunda Janvier ni we mu tangabuhamya wabimburiye abandi, abazwa n’urukiko niba yarari kumwe na Munyaziboneye ubwo yakubitwaga maze agira ati ” Twari kumwe nawe , duhura na bantu barimo Gitifu wa Kinigi , Habimana Jean Paul n’abandi barimo n’umupolisi bari gucunga umutekano, tubagezeho uyu Jean Paul Habimana amukubita inkoni , mbonye umupolisi wari wambaye imyenda y’akazi ansanga ndirukanka.”

Urukiko rwahamagaje Ndikumana Evode nawe abazwa uwakubise Munyaziboneye Phocas maze asubiza agira ati ” Hari saa kumi n’imwe n’igice duherekeje Janvier Iradukunda , duhura n’abayobozi harimo Gitifu,Jean Paul n’abandi noneho Jean Paul Habimana akubita inkoni Munyaziboneye Phocas turiruka, tubasiga ahongaho.”

Abajijwe n’urukiko niba koko Munyaziboneye Phocas yarakubiswe n’abantu babiri yagize ati ” Nabonye Jean Paul amukubita inkoni ndiruka ariko niba yarakomeje gukubitwa simbizi.”
Nyuma yo kubaza aba batangabuhamya bombi, urukiko rwahamagaje muganga Mwenelwata Safi Judith wakiriye Munyaziboneye Phocas uko yarameze maze mu kinyarwanda gike agira ati ” Si njyewe wakiriye Munyaziboneye Phocas ahubwo namukoreye inyandiko y’abahanga (Expertise Médico- Légale) nka muganga kuko yari yamaze kwakirwa n’abandi kuri irijansi/ Urgence ( Aho bakirira indembe) kuko njye namusanze ku gitanda, mubajije icyo yabaye, ambwira ko yakubiswe ndebye amafoto ye yo muri Radiyogarafi ( Radiographie) nsanga yacitse igufwa ry’ikibero aribwo namuhaye iminsi mirongo icyenda y’ikiruhuko( Repos médical de 90 jours).

Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe na Hagenimana Edouard bwahawe ijambo bubaza muganga niba nta gikomere cyari ku mubiri wa Munyaziboneye Phocas nk’umuntu bavuga ko yaguye ku gishyitsi maze muganga Mwenelwata Safi Judith avuga ko ntacyo yarafite ko yabonye imvune y’imbere ( Fracture fermée).
Urukiko rwongeye kubaza Gitifu Twagirimana Innocent niba yumvise imvugo z’abatangabuhamya maze asubiza yemye ati ” Nazumvise ariko ibyo bavuga sibyo kuko Munyaziboneye yaguye ku gishyitsi ari nabwo nahamagaje imbangukiragutabara.”
Umwunganizi mu mategeko w’abaregwa Me Bagabo Jean d’Amour yabwiye urukiko ko imvugo z’abatangabuhamya zivuguruzanya , bigaragara ko batavugisha ukuri.

Ati ” Munyaziboneye Phocas yavuze mu bugenzacyaha ko yabanje gukubitwa na Gitifu none mu rukiko yivugiye ko yabanje gukubitwa na Habimana Jean Paul ndetse ko yakomeje gukubitwa; aribyo mpuza n’imvugo z’abatangabuhamya bavuga ko ari Jean Paul Habimana wabanje kumukubita kandi ntawemeje ko Gitifu yarafite inkoni.”
Aha ni naho Me Bagabo Jean d’Amour yahereye asaba urukiko kudaha agaciro ubwo buhamya bwabo
Me Uwamariya Consolée wunganira abarega yasabye ijambo urukiko maze agira ati ” Icya mbere twavuga nuko umuhanga (muganga) yemeje ko Munyaziboneye Phocas yakubiswe. Icya kabiri nuko imvugo z’abatangabuhamya, nta numwe wavuze ko Munyaziboneye Phocas atakubiswe ndetse n’inyandiko ya Muganga ( Expertise Médico-Légale) ikaba ibigaragaza kandi n’umwunganizi wabo Me Bagabo yemeye ko Habimana Jean Paul yarafite inkoni kuko ngo arizo bakoresha umwuga wabo.”

Aha ni naho yakomereje asaba indishyi zingana na Miliyoni cumi n’icyenda n’ibihumbi magana atanu mirongo itandatu na bine na magana ane mirongo ine (19.564.440 frw) harimo 64.440 frw yo kwivuza, 3.000.000 frw z’ingendo Munyaziboneye Phocas yakoze ajya cyangwa ava kwivuza, indishyi z’ububabare bw’umubiri zingana na 5.000.000 frw , indishyi z’ubumuga buhoraho zingana na 10.000.000 frw , igihembo cy’umwunganizi ( Avocat) zingana na 1.000.000 frw n’ibihumbi magana atanu( 500.000 frw) y’ikurikirana rubanza.

Ubushinjacyaha bwongeye guhabwa ijambo, bwagarutse ku mvugo za Me Bagabo Jean d’Amour buvuga ko ibyo yavuze ari amayere yakoresheje ngo Munyaziboneye Phocas yivuguruze, bityo akomeza avuga ko abatangabuhamya batagombaga kwirukanka bareba inyuma cyane ko bari basumbirijwe kandi ko ibyo bavugiye imbere y’urukiko aribyo bavugiye mu bugernzacyaha. Ikindi ubushinjacyaha bwashingiyeho n’inyandiko ya muganga kandi ko muganga yavuze ko nta gikomere Phocas Munyaziboneye yarafite. Bityo buzosa bugira buti
” Turasaba urukiko ko rwakwakira ikirego cy’ubushinjacyaha rushingiye ku ngingo ya 121 y’itegeko nimero 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ryerekeye ibyaha n’ibihano byabyo muri rusange, rugahanisha Twagirimana Innocent na Habimana Jean Paul igihano cy’igifungo cy’imyaka 15 n’ihazabu ya Miliyoni 5 kubera ko batemera icyaha.”

Uwunganira abaregwa Me Bagabo Jean d’Amour yasabye urukiko ko rwashingira ku ngingo ya 108 yo mu itegeko ry’ibimenyetso n’itangwa ryabyo ndetse n’ingingo ya 111 yo mu gitabo cy’imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha igira iti ” Gushidikanya birengera ushinjwa. Iyo urubanza rwakurikiranywe mu buryo bwose, ntihagire ibimenyetso nyakuri biboneka byemeza nta shiti abacamanza ko ushinjwa yakoze icyaha koko, bagomba kwemeza ko atsinze.”
Urukiko rumaze kumva ababuranyi bose n’abatangabuhamya, rwapfundikiye urubanza ku isaha ya saa cyenda na makumyabiri ( 15h20′), rumenyesha ababuranyi ko ruzasomwa mu ruhame kuwa 30 Nyakanga 2020 saa cyenda( 15h00′) z’igicamunsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *