Yanditswe na UMUHIRE Valentin
Mu gihe zimwe muri serivisi zigenda zikomorerwa zigatangira gukora nyuma y’amezi asaga ane icyorezo cya COVID-19 kigeze mu Rwanda , utubari ni tumwe mu bikorwa nanubu bigifunzwe .Nubwo twitwa ko dufunzwe nyamara hirya no hino mu gihugu turakora mu buryo butazwi .Nko mu karere ka Musanze aho utubari dukorera mu bwihisho bahita “mubwone “
“Mubwone” ni ijambo rimaze kumenyerwa cyane cyane mu turere twa Burera na Musanze .Iyo umuntu akubwiye ati “tujye mubwone “ aba ari kugutumira ngo mujye mu kabari .Ntidukorera mu nyubako ubusanzwe zari zigenewe utubari kuko zifunze ,ariko abakoreragamo benshi bagiye bahindura umuvuno .Bamwe bakorera mu ngo zabo, abandi bapimira mu ntoki ndetse n’amashyamba amwe n’amwe yahindutse utubari ku buryo mu masaha y’amanywa usanga ishyamba ririmo abantu benshi bicaye banywa .
Gusa haba harinzwe bikomeye n’abasore ku buryo ushatse kuhagera batakuzi wakirizwa amagambo y’ iterabwoba arimo no kuba bakugirira nabi uramutse ugize icyo utangaza ku mikorere yabo.
Muri utu tubari twiswe “mubwone “ biragoye kubona abantu bubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.Kwambara udupfukamunwa ntibabikozwa , guhanahana intera ntibabyitayeho , gukaraba intoki byo ntibyakunda kuko nta kandagirukarabe ziba mu ishyamba .
Ikibaraje ishinga ni ukunywa no gucungana n’inzego z’umutekano cyangwa abandi bantu bose bashobora kubatangaho amakuru.
Kuba utubari tudakomorerwa ngo natwo dukore twubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 ni ikibazo usanga kiremereye abakoraga ubwo bucuruzi bwatwo.
Umwe mu bacuruza utubari wo mu karere ka Musanze yabwiye VALUE NEWS ati “twarahungabanye rwose bikomeye .Birakwiye ko nkuko bashyizeho ingamba zo kwirinda mu nsengero none zikaba zarakomorewe natwe bakwiye kudukomorera bagashyiraho izo ngamba kandi twazubahiriza .Hari abantu bafite utubari dufite umwanya mugari kuburyo guhana intera, gukaraba intoki no kwambara agapfukamunwa byakubahirizwa rwose ariko abantu bagakora “
Mu mujyi wa Kigali ndetse no hirya no hino mu gihugu hamwe mu hacururizwaga utubari ubu bahahinduye za resitora , ariko nyamara iyo ugenzuye neza bacuruza inzoga kuruta uko bacuruza ibiryo kandi bigakorwa rwihishwa .Ibi bishobora kugira ingaruka zikomeye kuko umwanya bagahaye gutekereza kukwirinda usanga baba bacungana n’ inzego z’umutekano ngo zitabafata .
Nubwo ba nyir’utubari bavuga ibi ariko ndetse bakagaragaza ko baramutse bakomorewe bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 , siko inzego z’ubuzima zibibona .Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) Dr Nsanzimana Sabin avuga ko gufungura utubari muri iki gihe bitoroshye .
Ati “impamvu utubari tudafungura buri wese yayiyumvisha .uretse nay a ntera hari n’ ibindi bintu byinshi byibazwa .Urebye ibintu bihkorerwa (mu tubari ) abantu baba bagiye gusabana , bagiye kwegerana , ukibaza uti ese aba bantu barahava bagifite ibyemezo byo kwirinda nkuko baje bameze ?”
Izi mpungenge za Dr Nsanzimana zishingira kukuba mu tubari uko umuntu yajemo bigoye kuba ariko ari busohokemo bitewe nuko ari ahantu hafatirwa ibinyobwa bisembuye bishobora no gutuma umuntu asinda agata ubwenge akibagirwa ibyo yari arimo.
Dr Nsanzimana ati “ugasanga umuntu niba yagombaga kunywa icupa rimwe anyweye atatu, ese azakomeza kuba yambaye agapfukamunwa ? , azakomeza gushyiramo intera ?ese utwo tubari abantu batumaramo igihe kingana iki?hatwikiriye gute ?”
Umuyobozi wa RBC avuga ko ahantu hafunganye cyangwa hatwikiriye hashobora kuba indiri ya coronavirus kuko haba hadatuma umuyaga utwara iyo virusi, bityo rero bikaba bigoye ko twafungurwa .
Ku kirebana n utubari dukorera mu bwihisho ndetse n’ahantu hatemewe , Minisitiri w’ Ubutegetsi bw’ igihugu Prof Shyaka Anastase yabwiye VALUE NEWS ko abantu bakora ibyo babihanirwa , ariko kandi asaba inzego z’ibanze kubikurikirana .
Ati “ aho utwo tubari dukorera mu ngo tuba ni mu midugudu ni mu masibo , abayobozi rero bagombye kuba batuzi kuko inzego z’ imiyoborere y’ gihugu ntizahagaze gukora .Buri muyobozi wese akwiye kuba afite ayo makuru ya bene utwo tubari kandi tukamaganwa “