Covid-19: Ubucuruzi bukoreshejwe ikoranabuhanga bwazaniye inyungu nyinshi abagura n’abagurisha kuri internet

Miliyoni z’abantu mu isi, zasabwe gukaza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid 19, basabwe kuguma mu ngo zabo aho bishoboka, cyangwa kubahiriza amabwiriza asabwa ku bagiye ku kazi cyangwa ahahurira abantu benshi. Hafi ya bose kandi, bakenera ibikoresho byinshi mu mibereho ya buri munsi, (Ibiribwa, ibikoresho by’isuku, ….) baba bagomba kugura ahantu hanyuranye.

Ubucuruzi bukorerwa kuri murandasi, ni imwe mu nzira benshi bitabaje mu kugura no kugurisha ibicuruzwa binyuranye, nk’ibiribwa, imyambaro, ibikoresho byo bu biro, ibikoresho bijyanye n’ikoranabuhanga, …

Bwana Albert Munyabugingo, Umuyobozi wa Vuba Vuba, yatangarije Value News ko muri iyi minsi ubucuruzi kuri internet na telefone bwazamutse cyane ugereranije n’uko byari bimeze mbere ya gahunda ya Guma mu Rugo, ku buryo services zabo ziyongereye ku kigero kiri hagati ya 30 n 40%. Ibi ndetse, ngo byanatumye bongera services batangaga, kuko bibandaga cyane ku bijyanye n’ibinyobwa n’ibiribwa gusa, ariko kuri ubu bakaba barongeyemo n’ibikoresho hafi ya byose bikenerwa mu buzima bwa buri munsi, aho babigeza ku babikeneye batarinze kuva mu rugo.

Agira ati: “Mu cyumweru cya mbere cya guma mu rugo, abadusaba serivise bariyongereye cyane ugereranije na mbere. Uko iminsi rero yiyongera, abantu benshi akazi kabinjirizaga buri munsi karahagaze, bisa n’ibigabanuka, ariko twashyizeho promotions ku biciro ugereranije n’uko byahoze mbere.”

Bumwe mu buryo bwifashishwa mu kugeza ibicuruzwa ku babikeneye, harimo Moto.

Egide Butare, Umuyobozi wa Store2Door, ikigo gikora ubucuruzi burimo ibikomoka ku buhinzi, nk’Imboga, imbuto, ibiribwa bitandukanye, ndetse n’ibindi bikoresho abantu bakenera buri munsi nk’iby’isuku, nawe avuga ko muri iyi minsi, abasaba serivise batanga biyongereye cyane.

Agira ati: “Abanyarwanda ubundi ibyo guhaha kuri internet wabonaga batabyitabira cyane, kuko benshi babashaga kwigerera aho bahahira biboroheye. Ibi, byitabirwaga cyane abanyamahanga. Ubu rero byarahindutse abantu barabyitabiriye, aho mu cyumweru cya mbere cya guma mu rugo, twabonye aba kiliya benshi, bashakaga kugura byinshi banabika mu ngo zabo. Ubu bagenda bagabanuka ariko n’ubundi umubare w’abo tubona ku munsi ntiwawugereranya n’abo twabaga dufite mbere y’igi gahunda. Muri make, navuga ko muri iyi gahunda ya Guma mu Rugo, twazamutse kugera kuri 40% bya services dutanga”.

Avuga kandi ko na nyuma y’iyi gahunda ya Guma mu Rugo, bizera ko bazakomeza kubona abasaba services benshi, kuko ubu bamaze kubimenyera kandi ko basanze bidahenze nk’uko hari ababitekerezaga.
Ibikoresho birebana n’ikoranabuhanga, nabyo biri kugurwa n’abatari bake muri iyi minsi, cyane cyane nk’abanyeshuri bakeneye gukomeza gukurikira amasomo kuri murandasi, abakozi benshi bisanze bagomba gukorera mu ngo zabo, bikaba ngombwa ko bagura ibikoresho bakoresha, …

Bwana Jean Leonard Ukurikirabakuru, ni Umuyobozi wa IHAHA Technologies, yabwiye Value News ko muri iyi minsi, kugura hifashishijwe internet byiyongereye cyane, aho avuga ko byavuye kuri 30% bikagera kuri 50%.

Agira ati: “Mbere ya Gahunda ya Guma mu Rugo, abaguraga bifashishije ikoranabuhanga ntibari benshi cyane, kuko abenshi bashakaga kugura ikintu bageze hano. Ariko ubu, aho dukorera harafunze turakira abagura bakoresheje uburyo bwa “Online”. Ubu bwarazamutse kugera kuri 50%. Muri iyi minsi turacuruza cyane za Laptops, Imprimantes, ndetse na za WebCam ziriho zifashishwa cyane mu gukora inama hakoreshejwe ikoranabuhanga abantu barebana kandi batari kumwe”.

Ubucuruzi bukorerwa kuri internet, muri iyi minsi burinjiriza ba nyirabwo amafaranga menshi, kuko abantu benshi ari bwo bahitamo gukoresha, aho badashobora kuva mu ngo zabo.
Jeff Bezos, umuherwe wa mbere ku isi ufite ikigo cyitwa Amazon, gikora ubucuruzi bunyuranye kuri Internet, amaze kunguka asaga miliyari 30 z’ama dollars ya America, kuva icyorezo cya Covid-19 cyatangira kugaragara ku isi.
Abaguzi nabo bavuga ko boroherejwe
Mu migirire ya buri munsi muri benshi mu banyarwanda, iyo bakeneye kugura ikintu bagisanga aho kiri bakakigura. N’ubwo ari uko byari byaramenyerewe, benshi bavuga ko batangiye guhindura imwe mu myumvire bitewe na Covid-19.
Ester Mata atangaza ko byabanje kumugora, ariko ubu kugura ahamagaye kuri telephone cyangwa akoresheje internet, amaze kubimenyera.

Agira ati: “Muri ya gahunda ya guma mu rugo, niho natinyutse kuba nahamagara ngo banzanire ibyo nkeneye mu rugo. Byabanje kuntonda kuko jyewe nkunda kugura ikintu namaze gukoraho, nabonye ko ari cyo nshaka koko. Gusa nasanze uretse na Covid, ku isi iterambere ryatumye abantu benshi bagura bakoresheje ikoranabuhanga. Iyo uzi neza icyo ushaka, ubwoko, ingano, biroroha kandi ni byiza cyane”.
Manzi Brian, avuga ko n’ubwo Covid-19 yateje ibibazo byinshi, yanatumye yiga ubwenge. Agira ati: “Mu gihe cya guma mu rugo, hari ibintu byinshi nakeneraga, binsaba gusohoka kandi bidashoboka. Nagiye mbona ku mbuga nkoranyambaga abantu bavuga ko bacuruza ibintu binyuranye, kandi ko ushobora kubitumaho bakabikuzanira mu rugo utarinze kuva iwawe. Aha nari nkeneye cyane cyane ibiribwa. Natagiye kubituma mbona koko babingezaho, ubu byatumye ikintu cyose nshobora kugura ntavuye iwanjye nkigura muri ubu buryo, kandi nasanze ikiguzi nongeraho kingana n’ubundi n’icyo nari kwishyura njya kugishaka”.
Abagura bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga, bahuriza ku kuba byarabagabanirije umwanya bataga bajya ku maduka n’amasoko kandi bikabarinda kwandura Covid 19. Bashishikariza n’abandi bacuruzi bose gukoresha ubu buryo, ngo kuko ari bwo bwigaruriye ubucuruzi bwinshi ku isi.
Leta y’u Rwanda, nayo ishishikariza abaturage kumenyera gukoresha cyane ikoranabuhanga, haba mu kugura no kugurisha, kuko bibarinda no guhererekanya amafaranga mu ntoki, cyangwa guhurira ahantu hamwe ari benshi, bityo bagakomeza kwirinda icyorezo cya Covid 19.

I.N

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *