Gereza ni nk’urugo, gusiga metero hagati y’abafugwa ntibishoboka”-RCS

 

Mu rwego rwo kwirinda kwandura no gukwirakiza icyorezo cya Covid-19, Leta y’u Rwanda yagiye ishyiraho ingamba n’amabwiriza binyuranye abantu basabwa kubahiriza. Ubuyobozi bw’imfungwa n’abagororwa mu Rwanda, nabwo bwashyizeho uburyo bwihariye bwo kurinda imfungwa n’abagororwa kwandura icyorezo cya Covid-19, kuko byateza ikibazo gikomeye ukurikije uburyo babayeho.

Umuvugizi w’urwego rw’Imfungwa n’abagororwa mu Rwanda, SSP Pelly Uwera Gakwaya, yatangarije Value News ko hari nyinshi mu ngamba bafashe, kugira ngo bakumire iki cyorezo ko cyakwinjira muma Gereza.
Agira ati: “Twashyizeho gahunda yo gushyira mu kato imfungwa nshya ziba zigiye kwinjira muri gereza, aho zibanza kumara iminsi 14 zifungiye ahantu hihariye kugira ngo twizere neza ko baza kwinjira ahafungiye abandi ari bazima”.

Ibi ni ukwirinda ko hagira urwaye wakwinjiza icyorezo imbere muri gereza. Yatubwiye kandi ko gahunda zo gusura no kugemurira abafunze, zavuyeho, kuva umuntu wa mbere wanduye yagaragara mu Rwanda, hakaba harashyizweho uburyo bwo kuboherereza amafaranga, kugira ngo abagemurirwaga batazahura n’ikibazo.

Ati” Ubu abasuraga barohereza amafaranga bayanyujije kuri Mobile Money, akanyuzwa mu ishami rya Gereza rishinzwe imibereho myiza, aho uwohererejwe ahita amenyeshwa ko afite amafaranga yaguramo icyo ashaka. Buri gereza yatangaje numero yayo ayo mafaranga anyuzwaho, abanje kohereza ubutumwa bugufi bw’umwirondoro y’uwo yoherereje amafaranga. Muri za Cantine za gereza, twongeyemo ibicuruzwa ndetse bateka n’ubwoko bw’ amafunguro anyuranye, ku buryo ntacyo umuntu yakenera kugura ngo akibure. Hashyizweho kandi na Telephone, aho ufunze ashobora guhamagara abo mu muryango we akababaza uko bameze. Ikindi ni uko imirimo nyongeramusaruro yakorwaga, nk’ubuhinzi, yose yahagaritswe, kuko hari impungenge z’uko bashoboraga guhura n’abandi bantu batari abo muri gereza. Imirimo yose isigaye ikorwa, irakorerwa imbere muri gereza gusa”

Umuntu wese uvuye hanze, ashyirwa mu kato mbere yo kugaruka muri gereza.

SSP Pelly Uwera Gakwaya, avuga ko iyo hari imfungwa nshyashya zoherejwe kuma gereza, zibanza gupimwa n’inzego z’ubuzima zibifitiye ububasha, bakareba niba nta Covid 19 zifite. Nyuma yo gupimwa, zishyirwa mu kato k’iminsi 14, yarangira zikongera zigapimwa mbere yo kwinjira muri gereza rusange. Ibi kandi ni nako bigenda mu gihe hari uwarwaye, bikaba ngombwa ko yoherezwa mu bitaro byo hanze.

Abacungagereza nabo muri iyi minsi, nta handi bemerewe kujya, yewe nta n’ubwo bataha mu miryango yabo, nabo baguma kuri Gereza.
Agira ati: “Twirinze ikintu cyose cyatuma ufunze ahura n’umuntu uvuye hanze. Abacungagereza bari mu kazi, ntibemerewe gutaha. Ibyo bafashwa byose mu kazi, babifashwa bari kuri gereza. Iyo umucungagereza agize ikibazo gikomeye gituma ataha iwe, iyo agarutse nawe arabanza agashyirwa mu kato k’iminsi 14, yarangira agapimwa akabona gusubira mu kazi.”

SSP Pelly Uwera Gakwaya avuga ko ibyo gusiga intera hagati y’abafungwa bitashoboka, kuko baba babayeho nk’uko umuryango umwe w’abantu ubayeho. Ati “Ibyo gusiga metero hagati y’abafungwa, gukoresha udupfukamunwa, ntibyashoboka muri gereza.
Babayeho nk’umuryango umwe, ni nk’uko utabwira umubyeyi n’abana be bari mu rugo, ngo bajye basiga metero hagati yabo, mu gihe bari mu rugo”.

Abafite ababo bafunze babyakiriye neza.

Madamu Murekatete Jeannette (yasabye ko tumuhindurira izina mu nkuru) yatubwiye ko izi ngamba bazakiriye neza, cyane ko ngo nabo bari bafite impungenge ku bantu babo bafunze, n’icyorezo cya Covid 19.
Agira ati: “Mfite umugabo ufungiye muri gereza ya Mageragere. Ubu icyahindutse ni uguhura imbonankubone namusuye, ariko iyo bibaye ngombwa tuvugana kuri telephone yashyizweho n’ikigo. Iyo akeneye kugira icyo agura, dukoresha uburyo bwa Mobile Money. Mbona ntacyo bitwaye cyane, cyane ko ari ukugira ngo twirinde twese”.

Uwayo Claudine, nawe agira ati: “Kuba tubasha kuvugana, akambwira ko amafaranga nohereje yayabonye akagura ibyo akeneye, mbona bihagije muri iyi minsi itoroshye. Nabyakiriye neza kuko umunsi yatashye azaza ari muzima.

Mu rwego rwo kugabanya umubare w’abafungiye muri gereza zo mu Rwanda, kugeza ubu nta cyemezo cyo kurekura bamwe mu bafunze kirafatwa, nk’uko byagiye bikorwa muri bimwe mu bihugu. Kugeza kuri ubu, nta muntu n’umwe uragaragarwaho na Covid-19, haba muri gereza cyangwa mu bayirinda, kuko izi ngamba zafashwe zikurikizwa ku buryo butajenjetse.

I.N

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *