Yanditswe na Setora Janvier
Ababyeyi barerera mu kigo cy’amashuri abanza cya Gashangiro ya II giherereye mu mudugudu wa Nyiraruhengeri, akagari ka Rwebeya , mu murenge wa Cyuve , Akarere ka Musanze baratabaza bavuga ko bongeye kuvutswa amahirwe ubugira kabiri babura ibyumba by’amashuri Leta iba yabageneye mu rwego rwo kurwanya ubucucike bw’abana mu ishuri.
Nkuko biteganijwe , akarere ka Musanze kagomba kongererwa ibyumba by’amashuri 622 harimo ibyumba 8 byagombaga kubakwa ku kigo cy’amashuri abanza cya Gashangiro II.None ngo ibyo byumba ntibikihubatswe ahubwo bigiye kubakwa mu kibanza cy’itorero ry’Abangirikani mu Rwanda, Diyosezi ya Shyira nacyo giherereye mu mudugudu wa Nyiraruhengeri, akagari ka Rwebeya mu murenge wa Cyuve ( Ni mu metero nka 500 uvuye kuri iri shuri).
Ababyeyi barerera mu kigo cya Gashingiro ya II bavuga ko batumva na gato impamvu ibi byumba by’amashuri 8 n’ubwiherero 12 bigiye kubakwa ahandi nyamara Leta yari yamaze kwemeza ko bizubakwa ku ishuri ribanza rya Gashangiro ya II.Ibi ngo ni ubugira kabiri babambura ibyumba by’amashuri bari bagenewe .
Mu mwaka wa 2011 nabwo bari bemerewe ibyumba by’amashuri bizakira abana bo mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na cumi n’ibiri ;Nyuma ngo batunguwe nuko byagiye kubakwa ku mashuri abanza ya Karinzi mu kagari ka Kabeza ,umurenge wa Cyuve , maze babihomba gutyo.
Kuri iyi nshuro Leta yashyize ingufu mu kongera ibyumba by’amashuri , Gashangiro ya Kabiri yari yagenewe ibyumba 8 n’ubwiherero 12 .None amakuru ababyeyi bafite nuko ibi byumba bitacyubatswe kuri iri shuri ahubwo ngo byimuriwe mu kibanza cya EAR Diyosezi ya Shyira kiri muri metero 500 uvuye ku kigo cy’amashuri cya Gashangiro
Intandaro ngo ni ikibanza cy’Ubuntu ariko ababyeyi siko babibona
Ababyeyi barerera muri iki kigo bavuga ko Gashangiro ya II yashinzwe nuko babonaga abana babo ntaho kwiga bafite, icyo gihe hari muri 1998.Aha niho bahereye biyemeza kubaka ibyumba by’amashuri ariko bitewe n’ubushobozi buke bahera ku byumba byubatse muri shitingi.Nyuma Leta yaje kububakira ibyumba 12 nabo bishakamo ubushobozi biyubakira ibindi bine.Kugeza ubu ariko ubucucike mu mashuri buracyari bwose .
Bamwe mu babyeyi babwiye VALUE NEWS ko ibikorerwa iki kigo ku birebana n’inyubako z’amashuri basanga atari gusa .Ahubwo ngo hashobora kuba hari ababikora mu nyungu zabo kuruta uko zaba inyungu z’ababyeyi n’abana .
Umwe muri bo ati “ iki kigo twagitangije mu mwaka 1998-1999 tumaze kubona ko abana bacu ntaho kwigira bagiraga. Twatangiye twigira muri Sheeting nyuma y’ibizamini bya Leta, abana batsinda ku kigero cya 90% , bityo Leta itangira kucyitaho kuko twatangiye guterwa inkunga ku buryo twahise twubakirwa ibyumba 12 n’ibiro by’umuyobozi hanyuma natwe nk’ababyeyi twiyubakira ibindi byumba bine(4).”
Undi mubyeyi nawe yabwiye VALUE NEWS ko ataribwo bwa mbere bamburwa ibyumba biba byagenewe iki kigo cya Gashangiro II. Ati “ twabaye nk’insina ngufi icibwaho urukoma kuko ibyo tugenerwa na Leta ntitubibona. “
Uyu mubyeyi yakomeje abwira VALUE NEWS ko iyo buba uburyo bwo korohereza abana urugendo, ibi byumba ntibyakubatswe muri “Muhabura Integreted Polytechnic College”.
Ati “ mu metero zidasaga 500 uvuye ku kigo cya Gashangiro II, ntacyo waba woroherejeho abana cyane ko ari no mu mudugudu umwe kandi hari imidugudu itagira n’icyumba na kimwe mu kagari ka Rwebeya.”
Umuyobozi w’akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeanine yabwiye VALUE NEWS ko kwimurira ibyo byumba mu kibanza cya EAR ari ku nyungu z’abana n’ababyeyi babo
.Ati “ Ikiriho nuko tugomba kwigisha abaturage bakabyumva kuko ubuyobozi nitwe tureberera abaturage ibibanogoye. Kuba ibyumba bigiye kubakwa mu butaka bw’idini ry’abangirikani mu Rwanda, nta yindi nyungu irimo ahubwo nukorohereza abana bava kure kugira ngo ayo mashuri abegere. Abo baturage nibumve ko tudashobora gukora ibibabangamiye ahubwo dukora ibibafitiye inyungu kandi bumve ko ibyo byumba bitagiye kuba ibya EAR ahubwo ni ibya Leta, nkuko bisanzwe, abanyamadini ni abafatanyabikorwa bacu.”
Umukozi muri Minisiteri y’uburezi (MINEDUC), ushinzwe ishami ry’ubwubatsi bw’ibyumba by’amashuri ( School Construction Unit ) Bwana Kageruka Bénjamin yabwiye VALUE NEWS ko aho ibyumba bigomba kubakwa hagenwa n’akarere.
Ati “ Akarere gafite akanama gashinzwe imyubakire y’ibyumba . Iyo Komite y’akarere rero n’iy’intara ziricara zikareba aho ibyumba byakubakwa hatabangamiye abana bazabyigamo. Niba rero akarere ka Musanze karabonye ubutaka muri EAR bwo kubakamo ibyo byumba, nta mpamvu yo kuvuga ko byajyanwe ahandi ahubwo bizakomeza kuba iby’ababyeyi gusa haramutse hari ibindi bibiri inyuma nicyo cyaba ari ikibazo ariko nkeka ko nta yindi mpamvu uretse ibyo ubuyobozi bwabonye nk’inyungu ku muturage.”
Nubwo bivugwa ko kubaka ibi byumba ahandi hatari ku kigo cy’amashuri abanza cya Gashangiro ya II mu mudugudu wa Nyiraruhengeri ari ukorohereza abana, bamwe mu babyeyi babwiye VALUE NEWS ko hari abana baturuka mu midugudu ya Marantima, Mubuga, Karunyura, Kungo yo mu tugari twa Rwebeya na Kabeza ndetse n’imwe mu midugudu y’akagari ka Cyabagarura bakora ibirometero byinshi baza ku ishuri rya Gashangiro ya II.Aha rero niho bahera basaba inzego zose bireba gukurikirana iki kibazo kibabangamiye cyo guhora bamburwa ibyo Leta yabageneye .
Kubaka ibigo bishya aho kwagura ibisanzwe ni inyungu z’abana cyane mukorohereza abayobozi b’ibigo imicungire y’abarezi na displine y’abana. Ababyeyi barerera muri iki kigo babyumve neza,ahubwo ubutaha ubuyobozi bw’akarere buzarebe niba muri iyo midugudu abana baturukamo iri kure hatashyirwa ikigo naho.
Be kumva ko babambuye ibyumba kuko ni ikigo kiri no hagati mu ngo z’abaturage.Ikindi nuko niba ari mu gace kamwe,umudugudu umwe ngo metero 500!nta mpinduka kuko uwajyaga Gashangiro II n’ubundi si kure azajyayo.Ikindi ni agave karimo ibigo byinshi byegeranye bajye bajya kwiga hafi yabo bareke kwizirika Ku kigo kimwe!
Abo babyeyi bafite amatiku nigute unwana Ava marantima akaza gashangiro ya Ii Kandi asize ishuri rya Gs cyuve ,Gs narinzi,na cs Gashangiro ya I bimwegereye,nigute unwana Ava cyabagarura asize ishuri mu gahondido ,
Mbona barikwikunda bakumva ko bategeka akarere ,ayo mateka bitwaza siyo yashingirwaho bakwiye kumenya ko Team y,akarere ariyo igena ahubakwa Kandi habereye abana .
Bumva c ubundi bafite ubutaka bwajyaho ibyumba 8 ?
Bakwiye kwihangana Kandi bakareka kumva ko bamburwa ibyumba
Reka tubitege amaso wenda hari ikizabivamo kibonereye abaturarwanda(abaturage ba Rwebeya) cyane ko Leta ifite imboni ireba Kure. Gusa ndakeka nta nama bagishijwe. Ariko nanone abaturage baturiye ishuri muribo ndakeka ntawuhafite ubutaka bunini bwakagombye gushyirwamo ibyo byumba byose.
Aya mashuri yagombaga kubakwa kuri EP RUHENGERI muri muhoza yimurirwa mu kibanza cya EAR DIYOSEZI YA SHYIRa Kuri MIPC so mureke amatiku ntabwo byoroshye gukora explopriation kandi hari ubutaka budasaba amafaranga.Amashuri Aho yakubakwa hose Ni mu Rwanda.