Abaturage baribaza uwatanze  amabwiriza  yo kwaka amafaranga y’inyubako z’amashuri

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

 

Mu minsi mike ishize taliki ya 22 Nyakanga 2020, Minisitiri w’ Ubutegtsi bw’ igihugu Prof Shyaka Anastase  yasohoye itangazo ryikoma bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze  baka amafaranga abaturage bavuga ko ari umusanzu wo kubaka ibyumba by’ amashuri.

Iri tangazo rikimara gusohoka  abantu batandukanye babaye nk’abaguye mu kantu kuko henshi mu turere  ayo mafaranga  yakwa abaturage kandi bagahabwa za kitansi, ndetse hari n’inzego za Leta zari zarategetse ko abakozi bakatwa ku mishahara yabo amafaranga runaka  ngo egenewe kunganira Leta mu kubaka ibyumba by’amashuri .

Abaturage kuri ubu  baribaza niba koko  ayo mabwiriza ntawayatanze, abayobozi batse amafaranga  abaturage  babikuye he ?

Muri iryo  tangazo rifite umutwe ugira uti “guhagarika  amafaranga yo kubaka amashuri yakwa abaturage bitemewe “, Minisitiri w’ubutegtsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase  agira ati “hari amakuru hamwe na hamwe  mu turere agaragaza ko  hari aho abayobozi  mu nzego zegerejwe abaturage  barimo kwakwa amafaranga   yo gushyigikira  igikorwa cyo kubaka amashuri.ndabibutsa koi bi bitemewe  kandi bigomba guhita bihagarara kuko igikorwa cyo kubaka ibyumba by’amashuri  gifite ingengo y’ imari ya Leta cyagenewe .”

Aho iri tangazo risohokeye  abaturage bamwe na bamwe bararyishimiye bishimira icyemezo cyafashwe cyo  kutabaka amafaranga ngo kuko hari bamwe mu baturage bari basumbirijwe n’abayobozi babaka ayo mafaranga .Bamwe muri  bo bavuga ko hari aho mu midugudu iwabo bagiye bakwa 1500F abandi bagategekwa  umubare w’agomba guturuka mu masibo batuyemo.

Mu karere ka Gisagara  bamwe  mu baturage bati “batubwiye ko mu isibo yacu hagomba kubonekamo amafaranga  ibihumbi mirongo irindwi,bur rugo rutanga ibihubi bibiri’

Ibi ninako bimeze mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru nkuko bigaragazwa na zimwe muri  kitansi ubuyobozi buha abaturage

Mu karere ka  Gatsibo ho ngo buri mwarimu na buri muyobozi w’ ikigo  bategetswe gutanga hagati y’ ibihumbi bitatu n’ibihumbi 10 bitewe n’aho buri wese akora .

Bamwe mu bakozi muri Minisiteri y’ uburezi  bakimara kumva iri tangazo rya Minisitiri Shyaka   baratunguwe cyane , kubera ko hari amabwiriza yatanzwe na Minisitiri w’uburezi Uwamaliya Valentine ategeka abashinzwe abakozi b’ iyo minisiteri gukatwa  amafaranga ku mishahara yabo akazunganira Leta mu kubaka ibyumba by’amashuri.Bamwe muri bo baganiriye na VALUE NEWS bati” ese ririya tangazo turyemere nk’ukuri cyangwa ni feki ? ni gute se Minisitiri yaba yaratanze ayo mabwiriza yo kudukata umushahara atari icyemezo cyemejwe na guverinoma  none mugenzi we akaba amuvuguruje “ aka ni agakino “

Bamwe mu bayobozi bumvise  kwaka insumburamubyizi  babisamira hejuru

Muri iri tangazo rya Minisitrii Shyaka  hari aho  agira ati “ mu rwego rwo gushishikariza abaturage  kugira uruhare mu bibakorerwa , abaturage barasabwa  gusa gutanga umusaznu w’ imirimo y’ amaboko ahubakwa amashuri .icyakora umuturage afite  uburenganzira bwo guhitamo gutanga insimburamubyizi igihe atabashije gutanga umusanzu w’amaboko.”

Bamwe mu baturage bavuga ko aha ariho ruzingiye .Ngo hari abayobozi bamwe bumvise ko bishoboka ko hanatangwa insumburamubyizi (amafaranga ) maze aba ariho bibanda cyane kuko ari amafaranga .Ibi rero ngo bishobora kuba aribyo byahinduriye isura iki gikorwa cyo gutanga uko wifite  ndetse hamwe na hamwe abaturage bakakwa  amafaranga ku ngufu .Gusa hakibazwa  uko abayakaswe ku mishahara yabo bazayasubizwa ndetse n’abayatswe ku gahato kandi bafite amaboko yo gukora umuganda nabo bayabona .

Umuyobozi w’ akarere ka Gatsibo Bwana Richard Gasana aherutse kubwira Radio y’igihugu ko abayatanze bazumva bayakeneye ko bazayasubizwa  ariko kandi ko nuwakumva ko yayihorera agakomeza gukoreshwa icyo yagenewe  yabivuga agakoreshwa .Gusa ati “ abayatanze tuzabegera tuganire kandi biroroshyekuko hari za kitansi ziba zarateguwe  ndetse agacishwa kuri konti” .Ese koko  nta mabwiriza yari yaratanzwe ?Konti aya mafaranga anyuzwaho zafungujwe na nde? Hashingiwe kuki ?

Byaba ari agahomamunwa  dufite abayobozi bihimbira amabwiriza bagacuza abaturage utwabo

Bamwe mu baturage babwiye VALUE NEWS ko nubwo itangazo rya MINALOC ryasohotse ribarengera ariko ryatumye bibaza byinshi kuri ryo.Bamwe bati “niba koko ari abayobozi bamwe bihimbiye ariya mabwiriza ntaho twaba tugana .Ubwo abayobozi baba barahinduye umuvuno wo kurya iby’abaturage babyitirira ko ari Leta yabatumye !ni agahomamunwa “

Minisitiri w’ Uburezi  Uwamaliya Valentine kuri iki kibazo avuga ko icyo Leta yifuza ari uko buri munyarwanda wese yaba umuyege (Aide ) .Ati “inkunga iyo ariyo yose turayikeneye , turifuza ko buri munyarwanda wese yaba umuyede agahereza sima ,agahereza amatafari tugafatanya tukubaka ibyumba by’amashuri y’ abana bacu.”

Ariko se kuki we yarenze agatanga amabwiriza yo gukata abakozi umushahara wabo aya mabwiriza we yayakuye he ? niko umuturage umwe yabajije umunyamakuru wa VALUE NEWS

Muri iki gihe Leta y’ u Rwanda ishishikajwe no kubaka ibyumba by’amashuri mu rwego rwo kugabanya ubucucike bw’abana mu ishuri ndetse no kugabanya ingendo abana bakora  bajya kwiga .Ibyumba bisaga ibihumbi 22 nibyo bigomba kubakwa,Bimwe birubakwa ku nkunga ya Banki y’ isi ibindi bikubakwa ku ngengo y’ imari ya Leta .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *