Minisitiri yasabye abadepite guhita batora itegeko bitanyuze muri komisiyo,basekera icyarimwe!

Yanditswe na Karegeya Omar 

 

 Kuri uyu wa kabiri, inteko rusange y’umutwe w’abadepite yongeye kwakira Minisitiri ushinzwe abakozi ba Leta n’umurimo, Rwanyindo Fanfan wabagezagaho imishinga y’amategeko ajyanye no guhuza bimwe mu bigo bya Leta. Bamaze kwemeza ishingiro ry’iyo mishinga, Minisitiri yasabye abadepite guhita bayitora itanyuze muri Komisiyo maze baraseka.

Ntibisanzwe kumva Perezidante w’inteko Ishinga amategeko Hon. Mukabarisa Donatille asaba abadepite gutuza kubera, amarangamutima yatumye bavugira rimwe .Ntibinasanzwe  kandi kumwumva nawe  aseka mu nteko.

Ariko kuri uyu wa kabiri ubwo Minisitiri w’abakozi ba Leta yasabaga ko itegeko rihuriza hamwe  Komisiyo y’abana na gahunda yo guteza imbere imikurire y’abana ryahita ritorwa ritanyuze muri Komisiyo, abadepite babyanze. Perezidante atoresheje hemeye abadepite babiri, maze abonye uko bangana nawe ubwe araseka byumvikana muri micros za Radio Inteko.

Aha Minisitiri Rwanyindo yari amaze gusobanura impamvu guhita baritora byihutirwa, avuga ko bigomba kujyana n’ingengo y’imari; ariko abadepite ntibabyumva.“Guhuza Komisiyo na Poragaramu”ntibyahitaga byumvikana, maze abadepite baranangira, ngo iryo tegeko ribanze muri Komisiyo.

Undi mushinga wemejwe ishingiro ariko ntuhite utorwa, ni uwo guhuza Inteko y’Ururimi n’umuco (RALC), ikigo cy’inzu ndangamurage (INMR) ndetse na RALSA (ikigo gishinzwe amasomero no gushyingura inyandiko).

Abadepite banze ko rihita ritorwa ritanyuze muri Komisiyo, kuko bibazaga niba abakozi b’ibyo bigo babizi ko bigiye guhuzwa. Umudepite umwe ati, “ese abakozi babyo barategujwe, cyangwa bazabyumvira mu itangazamakuru?” Uyu mushinga nawo wanyujijwe muri Komisiyo binyuranije n’ubusabe bwa Minisitiri wawuzanye.

Ikindi gitwenge kirimo no gukwenkwenuka, cyumvikanye ubwo Komisiyo y’Imibereho myiza y’abaturage yagezaga ku nteko rusange raporo ku bugororangingo yakoze ku ngingo ya 69 ya Sitati rusange nshya y’abakozi ba Leta.

Iyi ngingo ya 69, ivuga ku itakamba n’ijurira ry’umukozi.

Nyuma y’uko ejo kuwa mbere itumvikanyweho, inteko yayisubije Komisiyo ngo iyinoze. Kuri uyu munsi nabwo ibisobanuro ntibyanyuze abadepite, kuko icyahindutse byari uko, “umukozi utishimiye igisubizo yahawe cyangwa atahawe ku gutakamba kwe agana ubujurire”.

Impaka nyinshi zivuga ku cyo umukozi yajuririra mu gihe atasubijwe, bamwe bakemeza ko niba adasubujwe yafatwa nk’uwarenganye; naho Komisiyo ikavuga ko “umukoresha ashobora kurangara ntasubize umukozi, ariko akazabihanirwa”.

Rwongeye kubura gica……

Nyuma ya ba Depite Muhakwa, Ruhakana, Hindura, Mutesi n’abandi bavuga ku karengane n’agasuzuguro kagirirwa umukozi wimwa igisubizo ku gutakamba kwe, Depite Nyirabega agira ati, “umukozi ni umwere igihe cyose atarahamywa ikosa, kandi igisubizo cy’umukoresha nicyo cyakarimuhamije akabona kujurira. Rwose Komisiyo bakomeze batekereze kuri iyi ngingo natwe tuyitekerezeho. Komisiyo niyumve aho bikosanyirije”.

Akomeza agira ati, “Muri iyi nteko hari andi mategeko yahanyuze avuga ko umukozi utasubijwe aba abaye umwere, none ubu utasubijwe ahamijwe icyaha. Muri iyi ngingo hari ibyo twagiye tuvangavanga, bitari clear (bidasobanutse)”.

Mu gusubiza abadepite, Depite Muhongayire uyobora Komisiyo yaranguruye ijwi maze micro yirangira nk’igize ikibazo, abandi badepite batangira guseka, ituze riragabanuka mu cyumba.

Ati, “ Kuba umukoresha yararangaye ntasubize ugutakamba k’umukozi ntibigira umukozi umwere. Ndabona abantu batari kumva neza iyi ngingo, ariko ndakomeza nyisobanure kugeza igihe abantu bayumviye. …..Umva , ndabisobanura rwose, ntitubihuze na Sitati zihariye, iyi ni rusange”.

Sakumi n’ebyiri zirageze! muri kwa guseka kw’abadepite, Perezidante Mukabarisa aboneraho kwibutsa ko isaha yo gusoza igeze, aboneraho no gusaba abadepite kongeraho iminota. Noneho bose bongera gusekera rimwe, nawe ubwe araseka, bagira bati, “oyaaaaa”.

Nyuma y’uko guseka kwa gatatu, abadepite banzuye ko iyi ngingo yo gutakamba no kujurira ku mukozi warenganijwe n’umukoresha izaganirwaho ubutaha, buzaba ari ubwa gatatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *