Musanze : Imidugudu umunani yahuje amafaranga y’ubudehe ngo hubakwe ikiraro none baribaza impamvu kitubakwa ngo kirangire

Yanditswe na Setora Janvier 

 

 

Abaturage bo mu kagari ka Migeshi mu murenge wa Cyuve , bahangayikishijwe n’ikiraro cya Nkogote ya 3  gihuza  imidugudu ya  Buremu na Kiviriza yombi yo mu kagari ka Migeshi kidakorwa ngo kirangire . Bavuga ko biyemeje kugikora hifashishijwe amafaranga  y’ubudehe  y’imidugudu  8 igize aka kagari ariko imirimo yo kugikora yarahagaze kuko hashize amezi asaga atatu ntakirongera kuhakorerwa.

Iki kiraro  cya Nkogote ya 3 cyangiritse igihe cy’imvura yo muri Mata 2020 gitangira  gukorwa hifashishijwe amafaranga y’ubudehe y’imidugudu 8 igize akagari ka Migeshi ariyo Buremu, Kiviriza, Kamanga, Rabika, Gakenke, Kabaya, Nyaruyaga na Mugali .Gusa  imirimo yaje guhagarara bidateye  kabiri kugeza na n’ubu ntakirongera gukorwa.Abaturage bavuga ko batazi impamvu yabidindije.

Bamwe mu baganiriye na VALUE NEWS bavuga ko ku ikubitiro iyi midugudu yahawe amafaranga angana n’ibihumbi magana atanu  mirongo icyenda n’umunani na magana atanu  (598.500 frw) akagurwamo ibikoresho  birimo amabuye, imicanga, Garaviye n’ibyuma byo gukoresha ( Fer à béton). Gusa ikibahangayikishije nuko imirimo yahagaze none bakaba bibaza amaherezo yabyo.

Byatangiye kubagiraho ingaruka

Ndayambaje Théogène ni umuyobozi w’ubudehe mu mudugudu wa Buremu. Yabwiye VALUE NEWS  ko kuba iki kiraro kitubakwa ngo cyuzure  byatangiye kubagiraho ingaruka .

Ati ” Iyo duhetse umurwayi, tujya ku kigo nderabuzima cya Gasiza ntidushobora kunyura kuri iki kiraro ahubwo bidusaba kuzenguruka, tugaca mu mudugudu wa Nyaruyaga, tukongera tukazamuka tujya ku kigo nderabuzima. Ikindi nuko abahanyuze bari ku magare, Moto, abana n’abakuru  bakunda kugwamo. Byongeye kandi, dufite impungenge ko imvura iguye n’ibi twamaze gukora,  amazi yabitwara. Turasaba ubuyobozi ko bwasubukura imirimo iki kiraro kikuzura.”

Uwitwa  Mukapasika Vestine ati ” Iki kiraro cyanyurwagaho n’abantu benshi barimo n’abanyeshuri, abaganga ndetse n’abajyaga kwivuza ku kigo nderabuzima cya Gasiza. nk’uwitwa Nyirantezimana Sandrine yaguyemo aravunika mbese kuva cyasenyuka kimaze kugwamo abantu benshi  cyane cyane abana. Ikindi nuko iyo  iyi Nkogote ya 3 yuzuye, amazi yiroha mu ngo z’abaturage. Twasaba ubuyobozi gushyiramo imbaraga kikuzura kuko kiratubangamiye cyane.”

Undi utashatse ko amazina ye atangazwa, aganira na VALUE NEWS , yagize ati ” Njyanama y’akagari yakiganiriyeho ariko Perezida wayo avuga ko guhagarara kw’imirimo byatewe n’ukutumvikana hagati y’ubuyobozi bw’akagari bwariho ariko ko Gitifu mushya yakiriye gutaka kw’abaturage ndetse yamaze no gusinya kugira ngo haboneke andi mafaranga imirimo ikomeze”.

Rwiyemezamirimo Birimana Jean Damascène yabwiye VALUE NEWS ko guhinduranya abayobozi  n’amafaranga yarahari amaze kurangira aribyo byateye guhagarika imirimo ariko ko  bidatinze imirimo igiye gusubukurwa.

Ati ” Amafaranga twahawe mbere angana n’ ibihumbi magana atanu  mirongo icyenda n’umunani na magana atanu  (598.500 frw) yaguzwemo ibikoresho  nyuma ubuyobozi bw’akagari burahinduka ariko dufite icyizere ko mu gihe gito tuzasubukura imirimo kuko Gitifu mushya yamaze kudusinyira ngo tubone amafaranga yo gukomeza imirimo.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve Bisengimana Janvier  yabwiye VALUE NEWS  ko koko imirimo yo kubaka iki kiraro igiye gusubukurwa .Ati ” Nibyo imirimo igiye gusubukurwa kuko twamaze gusinyira abagomba kujya gufata amafaranga kuri Konti iri mu murenge  SACCO ariko sinahamya ngo kizuzura tariki iyi n’iyi kuko bizaterwa nuko amafaranga y’ubudehe azajya aboneka. Gusa abaturage nibihangane, tubijeje ko ikiraro cya Nkogote ya 3 kizuzura vuba kuko uko tuzajya tubona amafaranga, tuzajya tuyakoresha.”

Iyo midugudu yose uko ari 8 igize akagari ka Migeshi yashyize hamwe inkunga  y’ubudehe  igenerwa haboneka amafaranga agera kuri Miliyoni imwe n’ibihumbi magana atandatu na mirongo ine ( 1.640.000 frw) akurwamo agomba gukoreshwa,  aho ku ikubitiro hasohowe agera ku bihumbi magana atanu  mirongo icyenda n’umunani na magana atanu  (598.500 frw) mu gihe ku nshuro ya kabiri  biteganijwe ko hazasohoka  agera ku bihumbi magana atandatu na mirongo irindwi n’umunani na magana arindwi (678.700 frw) imirimo igakomeza.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *