Musanze : Urukiko rwasanze nta bubasha rufite bwo kuburanisha uwari gitifu Kanyarukato

Yanditswe na Setora Janvier 

 

Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 29/07/2020, urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwiyambuye ububasha bwo kuburanisha urubanza rw’uwari Gitifu w’umurenge wa Gacaca mu karere ka Musanze Kanyarukato  Augustin  ahubwo rurwohereza mu rukiko rw’ibanze rwa Muhoza.

Muri uru rubanza  Kanyarukato Augustin wahoze ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gacaca mu karere ka Musanze aregwa gufunga umuntu  mu buryo butemewe n’ amategeko

Ubwo rwatangiraga kuburanishwa mu mizi ku wa 16 /07/2020 mu uregwa n’umwunganizi we Me Nyungura Joseph, mbere y’iburanisha basabye urukiko kubanza gusuzuma inzitizi 3 bagaragaje zirimo: ububasha bw’urukiko , kureba niba urega ariwe wagombaga gutanga ikirego no kumenya niba iki kirego cy’itwarwa n’ifungirwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko, icyaha bivugwa ko cyakozwe kuwa 06 Mata 2020,kigatangwa n’umuntu wamaze gufungurwa.

Ubwo bari imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Musanze kuwa 16/07/2020, uregwa Kanyarukato n’umwunganizi we mu mategeko  basabye urukiko ko rwabanza rugasuzuma inzitizi y’ububasha bw’urukiko ngo kuko basanga ingingo ubushinjacyaha bwashingiyeho burega atari yo yagombaga gushingirwaho  mu kurega Kanyarukato  nk’umukozi wa Leta.

Ikindi kandi ngo nuko ubushinjacyaha atari bwo bwakagombye kurega ahubwo ko ikirego cyari gutangwa n’uwakorewe icyaha, ubushinjacyaha bugatumizwa mu rubanza gusaba ibihano, kuko uwafunzwe atanga ikirego aregera indishyi zishingiye ku kuba yarafunzwe mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Bityo rero ngo ibyo ubushinjacyaha bwakoze binyuranije n’amategeko.

Kuri uyu wa gatatu ,Urukiko rwisumbuye rwa Musanze , rwatangaje ko rusanga ibikorwa by’uregwa bidahura n’ibyakozwe na Gitifu Kanyarukato kuko ngo mu mvugo za Munyaneza Jean Claude bivugwa ko yafunzwe mu buryo bunyuranije n’amategeko ,we yivugiraga ko yatumijwe kugira ngo asobanure ibirebana no kunyuranya n’amabwiriza y’ubwubatsi kuko yari yubatse nta burenganzira afite.

Urukiko rushingiye ku ngingo ya 285 y’itegeko  riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  rwasanze iyi ngingo ariyo yagombaga kwifashishwa mu guhana Kanyarukato  cyane ko ngo n’ubushinjacyaha bwemera ko Kanyarukato ari umukozi wa Leta.

Bityo rero , urukiko rwisumbuye rwa Musanze rukaba rwavuze ko rutagenekereza umukozi uvugwa kuko ngo ingingo y’itegeko ubwayo isobanutse.

Iyo ngingo iragira iti” Umukozi wa Leta wese ushyira umuntu muri kasho cyangwa muri gereza cyangwa akamurekeramo binyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kingana n’icyo uwo yarenganyije yamazemo kinyuranye n’amategeko n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Aha ni naho rwahereye ruvuga ko rusanga urubanza rwa Kanyarukato Augustin rugomba koherezwa mu rukiko rw’ibanze rwa Muhoza akaba arirwo ruruburanisha kuko ngo igihano giteganywa  n’iyi ngingo kiri mu bubasha bw’inkiko z’ibanze.

Mu gusoza , urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwakomeje ruvuga ko ntaho rwahera rusuzuma izindi nzitizi zatanzwe n’uhagarariye uregwa ngo kubera ko rwasanze nta bubasha rufite bwo kuburanisha uru rubanza.

Urukuko rwanzuye rwemeza ko nta bubasha rufite bwo kuburanisha uru rubanza rw’uwari Gitifu wa Gacaca Kanyarukato Augustin kuko ngo icyaha Kanyarukato aregwa kiri mu bubasha bw’urukiko rw’ibanze rwa Muhoza; bityo rusoza ruvuga ko amagarama y’ibyakozwe abaye asubitswe.

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *