Musanze : Urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwiyambuye ububasha mu rubanza rw’uwari Gitifu  wa Cyuve  na bagenzi be.

 

Yanditswe na Setora Janvier

 

 

Kuri uyu wa kane, tariki ya 30 /07/2020, urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwiyambuye ububasha mu rubanza rw’uwari Gitifu wa Cyuve Sebashotsi Gasasira Jean Paul na bagenzi be Tuyisabimana Jean Léonidas, abadaso 3  Nsabimana Anaclet, Abiyingomana Nsanzumuhire Sylivan na Maniriho Martin.

Ni urubanza rwaburanishijwe mu mizi mu minsi yashize, rukaba rwagombaga gusomwa kuri uyu wa kane, tariki ya 30 Nyakanga 2020.

Abaregwa  aribo  Sebashotsi Jean Paul na Tuyisabimana Jean Léonidas , Nsabimana Anaclet bemera  icyaha cyo gukubita no gukomeretsa Nyirangaruye Clarisse na musaza we Manishimwe Jean Baptiste mu gihe Abiyingoma Nsanzumuhire Sylivan na Maniriho Martin bo bagihakana.

Urukiko rushingiye ku ngingo ya 121 y’itegeko nomero 68/2018  ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange;agace kayo ka 1,

Rushingiye kandi  ku nyandiko ya muganga ( Expertise Médico-Légale) yo kuwa 14/05/2020 ndetse rugashingira ku ngingo ya 4 y’itegeko ry’ibimenyetso n’itangwa ryabyo  ndetse n’ingingo ya 18 y’itegeko ry’imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha nomero 027/2019 ryo kuwa 19/09/2019;

Rwasanze   ibyo ubushinjacyaha bushingiraho nta shingiro bifite ku byabaye kuri Nyirangaruye Clarisse na musaza we Manishimwe Jean Baptiste bivugwa ko bakubiswe bagakomeretswa ku bushake n’uwari Gitifu Sebashotsi Gasasira Jean Paul na bagenzi be.

Aha, urukiko rwasobanuye ko ingingo 121, agace kayo ka 3 mu itegeko ryavuzwe haruguru, ubushinjacyaha bwashingiyeho butanga ikirego atari yo ahubwo ko bwagombaga  gushingira kuri iyi ngingo koko ariko mu gace kayo ka 1 kagira kati “Gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).”

Ni mu gihe  ubushinjacyaha bwo bwatanze ikirego bushingira kuri iyi ngingo ya 121 y’itegeko ryavuzwe haruguru mu gace kayo ka 3 kagira kati ” Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye indwara cyangwa kudashobora kugira icyo umuntu yikorera ku buryo budahoraho, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW). “

Urukiko rwavuze ko rushingiye kuri ngingo ya  121 , agace kayo ka mbere y’itegeko ryavuzwe haruguru, rushingiye kandi  ku nyandiko ya muganga yo kuwa 14/05/2020, igaragaza ububabare bwa Nyirangaruye Clarisse bwa 80% n’ubwa musaza we Manishimwe Jean Baptiste bwa 10% ,  ubushinjacyaha butagaragaza imiterere y’ubwo bubabare kuko nyuma y’ibyumweru 2 hari irindi suzumwa ryakorewe Nyirangaruye Clarisse ariko iryo suzuma ngo  ntirigaragaza ingano y’ububabare nkuko mbere byakozwe.

Mu gusoza, urukiko rwagaragaje ko hagendewe kubimaze kuvugwa muri iyi ngingo agace kayo ka mbere , “rwiyambuye ububasha bwo kuburanisha uru rubanza ku rwego rwa mbere mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze, ahubwo ko  urukiko rubifitiye ububasha ari urukiko rw’ibanze rwa Muhoza ,ko arirwo rugomba kuregerwa ariko amagarama y’urubanza akaba asubitswe.

Ubushinjacyaha bwisumbuye bwa Musanze, bwari buhagarariwe na Bugirande Museruka John bwari  bwitabiriye isomwa ry’uru rubanza ariko nyuma yo kumva imisesengurire yarwo n’ingingo urukiko rwashingiyeho rwiyambura ububasha bwo kuburanisha uru rubanza,  bwabwiye VALUE NEWS  ko butanyuzwe n’icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Musanze ahubwo  ko bwiteguye kukijuririra.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *