Kamonyi-Kayenzi: Umugabo yinjijwe muri Koperative iboha agaseke hagamijwe amasoko y’ubwubatsi

 

Mu murenge wa Kayenzi haravugwa umugabo usanzwe uzwi mu mirimo y’ubwubatsi, akaza kwinjizwa muri Koperative y’abagore baboha uduseke. Kuva ubwo iyi Koperative nayo yinjiye mu gukora imihanda no kubaka binyuze mu mapiganwa.

Koperative “Kunda agaseke” yatangijwe n’abagore 32 bagamije kuboha agaseke n’ibindi nk’amaherena, n’amasutasi; nk’uko umuyobozi wayo Mukayisire Philomene abivuga.

Mu mwaka wa 2009, niho yahawe ubuzima gatozi na RCA. Ubu isigaranye abanyamuryango 18 barimo n’umugabo umwe. Umuyobozi avuga ko abagore bagiye bacika intege bamwe bagasezera.

Umukiriya w’imena ubafatira umusaruro ni AZIZ Life ikorera mu karere ka Muhanga. Mu mafaranga binjiza, buri munyamuryango asiga 10% afasha mu mirimo rusange ya Koperative. Mukayisire avuga ko bamaze kugira asaga ibihumbi 500 kuri Konti.

Mu mwaka wa 2016, iyi Koperative yinjijwemo umugabo umwe rukumbi witwa Twagirayezu Andre, nyuma yabwo abagore babohaga agaseke batangira gupiganira amasoko y’umurenge ajyanye n’ubwubatsi.

Uyu mugabo ntibamuvugaho rumwe

Bamwe mu bagize Koperative, ubuyobozi bwayo ndetse n’ubw’umurenge; ntibahuza ku iyinjizwa ry’umugabo muri Koperative y’abagore.

Umuyobozi wayo, Mukayisire Philomene avuga ko uyu mugabo ari umufatanyabikorwa, ubafasha mu kubona amasoko n’izindi gahunda nko kumenyekanisha Koperative. Ni rwiyemezamirimo ukora ibintu byinshi no kubaka amashuri.

Nyamara umwe mu banyamuryango avuga ko uwo mugabo yazanywe no kubona icyangombwa cyo gupiganira amasoko, ngo kuko yabuzwaga  ayo mahirwe kubera kutagira Kampani cyangwa Koperative abarizwamo. Anongeraho ko kuva uyu mugabo yaza ibyo kuboha agaseke byacitse intege, abagore benshi bakabohaga bigira mu bwubatsi no gukora imihanda.

Ikindi ngo ni uko abagore bamwe ari bwo batangiye gucika intege, cyane ko amasoko yo gukora imihanda bose batamenya ibyayo, ngo bimenywa na Perezidante gusa, ngo ntibanazi niba hari 10% asigwa kuri Konti ya Koperative.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kayenzi, Mandela Innocent we avuga ko uyu mugabo ari umutekinisiye wa Koperative Kunda agaseke, ariko ko kuba ari umunyamuryango wayo bisaba kubikurikirana, ngo kuko Gitifu yaje mu kazi uyu mugabo asanganywe na Koperative.

Twagirayezu Andre uvugwa, we ngo amaze imyaka irenga ibiri ari umunyamuryango wa Kunda agaseke, kandi ko abayigize bamusaba gushaka abandi bagabo bayijyamo ngo bagure ibikorwa, nko gukora amarangi, ubwubatsi n’ibindi.

Kubusanya amakuru: ninde ugirana amazeserano n’umurenge? Amafaranga anyuzwa he?

Haba bamwe mu baturage, haba ubuyobozi bw’umurenge, ubwa Koperative n’uwitwa Rwiyemezamirimo, nta ruhande ruhuza n’urundi ku bijyanye n’imirimo ikorwa mu muhanda cyangwa uburyo bwo kwishyura.

Baranyuranya ku itsinda rikora imihanda, bakanyuranya kuri konti inyuzwaho amafaranga n’ibindi.

Umwe mu baturage wo mu kagari ka Bugarama, asanga kwinjiza uyu mugabo muri Koperative y’abagore baboha, ubundi ikajya mu gukora imihanda, ari inzira y’ubusamo abayobozi b’umurenge bashatse kunyuzamo amafaranga agenewe imihanda.

Ati, “Kunda agaseke ni cooperative y’ abagore abayobozi biyegereje kugirango banyuzemo amafaranga yo gukora umuhanda akarere koherezaga. Ubundi uriya mugabo kujyamo ni agakingirizo k’abayobozi kuko yahitaga ahabwa amafaranga agakuraho ayo abahemba andi yose akaba inyungu. Umugabo wabajemo yitwa Twagirayezu Andre ni amasoko  yose muzamusangamo. Hariya ni ahantu bashatse kunyuza amafaranga ngo babone uko bayasobanura, kuko abagize cooperative bayabona bahita baza kuyakuraho bikozwe n’uriya mugabo agahita ayajyana”.

Twagirayezu we avuga ko amafaranga anyuzwa kuri Konti ya buri muntu, kandi ko umuhanda ukorwa n’Ihuriro Dukunde umurimo; nubwo yemeza ko nta byangombwa rifite. Iri huriro ngo niryo rifitanye amasezerano n’umurenge ndetse n’akarere.

Mukayisire Philomene uyobora iyi Koperative, avuga ko ari yo igirana amasezerano n’umurenge. Avuga ko gukora mu muhanda byatangiye umwaka ushize, bagakora ari 40 bitewe n’amafaranga yabonetse. Muri abo 40, abanyamuryango ba Kunda agaseke ni batanu gusa, abandi ni abaturage basanzwe, kandi ngo umugore utabonetse yohereza umugabo.

Ati, “twabitangiye 2019, ubu tumaze gukora incuro eshatu. Amafaranga yabanje kunyuzwa kuri Konti ya Kunda agaseke, bibaye nka gatatu,  ahita ashyirwa ku makonti y’abakozi ubwabo”.

Mandela Innocent uyobora uyu murenge, we avuga ko aya mafaranga atangwa n’akarere, agenewe gukora umuhanda Bubazi-Bakokwe. Ati, “ akarere kadusabye gukoresha abantu bishyize  hamwe (approche communautaire). Bagenda baharura utwatsi bakanasiba utunogo turi mu muhanda. Nta piganwa riba, ni abishyize hamwe gusa. Nta masezerano tugirana na Koperative , twe dutanga izina ryayo ku karere”.

Nyamara hagati y’itariki ya 5 Nzeri 2018 n’iya 31 Nyakanga 2019, konti ya Koperative Kunda Agaseke yanyujijweho miliyoni zisaga enye, avuye ku buyobozi bw’umurenge. Twagirayezu avuga ko mu muhanda hakora Ihuriro, amafaranga akajya ku makonti ya buri mukozi. Mukayisire uyobora Koperative akavuga ko amasezerano yo gukora umuhanda agirwa na Kunda agaseke, kandi ko amafaranga yabanje kunyuzwa kuri Konti ya Koperative.

Hari amakuru avuga ko aba bakora mu muhanda bakora rimwe mu cyumweru, bagakora ari 40, umwe ahembwa 1500 ku munsi.

Karegeya Jean Baptiste

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *