Musanze : Nyuma yo guhohoterwa  yabuze kirengera  n’uwamukomerekeje  aridegembya

 

 

Umugabo witwa Muhire Evariste utuye mu mudugudu wa Susa, akagari ka Ruhengeri , umurenge wa Muhoza  mu karere ka Musanze, arasaba inzego zibishinzwe ku murenganura  ku ihohoterwa yakorewe  n’uwitwa Niyitegeka Jean Claude  nawe utuye mu mudugudu wa Susa, akagari ka Ruhengeri mu murenge wa Muhoza ucyidegembya  kuva yatema uyu Muhire Evariste n’umupanga.

Icyaha cyo gutema n’umupanga mu mutwe uwitwa Muhire Evariste w’imyaka 25  mwene Nzabagerageza Leopold na Nyirabasare Judith ngo cyakozwe n’uwitwa Niyitegeka Jean Claude w’imyaka 22 mwene Rukeribuga Alphonse na Nyirakanyana Immaculee, kibera mu rugo kwa Muhire kuko yamuteye iwe kuwa 16/06/2020 saa  moya n’igice z’umugoroba ( 19h30′).

Akimara gutemwa mu mutwe n’umupanga , umukuru w’umudugudu wa Susa Bigirankana Donath yakoze raporo VALUE NEWS ifitiye Kopi, inashyikirizwa umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Ruhengeri Bwana Barikumwe Isaie wayishyizeho umukono ngo uwatemwe Muhire Evariste aregere urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha kabone n’ubwo yari mu bitaro bya Ruhengeri akurikiranwa n’abaganga.

Nkuko byatangarijwe VALUE NEWS ngo ntibyatinze gutanga ikirego mu bugenzacyaha bukorera mu karere ka Musanze kuko ikirego cyaratanzwe ndetse hakorwa n’inyandiko isaba muganga gusuzuma uwatemwe no kugaragaza ubumuga yagize ( Recquisition a expert yo kuwa 18/06/2020.  Aha ni naho bwahise bufata Niyitegeka Jean Claude arafungwa ariko abaturage bagatangazwa n’uburyo yahise arekurwa kandi uwatemwe Muhire Evariste akiri mu bitaro.

Uko iminsi yagiye yiyongera, nyiri gukomeretsa Muhire Evariste ariwe Niyitegeka Jean Claude n’umuryango we bakomeje gutoteza abagize umuryango wa Muhire ndetse n’aho uyu Muhire Evariste  aviriye mu bitaro ntiyagize umutekano ari nayo mpamvu asaba inzego zibishinzwe ku murenganura akava mu rujijo yatewe n’inzego yaregeye.

Agira ati ” Umuntu yansanze iwanjye  mu ruganiriro (Salon) afite umupanga awunkubita mu mutwe nikubita    hasi ntabarwa n’abaturanyi banjyana kwa muganga. Igihe maze gutsimbuka, nisanze ndyamye mu bitaro bambwira ko umukuru w’umudugudu yakoze raporo kandi ko yajyanwe mu nzego z’ubutabera. Nategereje icyo izo nzego zizambwira ndaheba ahubwo uwantemye Niyitegeka Jean Claude yahise arekurwa na n’ubu aridegembya. Ndasaba kurenganurwa.”

Undi waganiriye na VALUE NEWS utarashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko kuba Niyitegeka Jean Claude yararekuwe atari gusa.

Ati ” Bigaragara ko Muhire Evariste yaguzwe  kuko iyo atagurwa, inzego zibishinzwe zari gukurikirana uwamutemye akabihanirwa. RIB yakagombye kugaragaza neza aho Dosiye igeze  kugira ngo uwatemwe arenganurwe kuko amategeko arahari kandi ntawe uri hejuru yayo.”

Mugenzi we yunzemo abwira VALUE NEWS ko abaturage bari mu rujijo rw’ihohoterwa rya Muhire Evariste ritahawe agaciro.

Ati” Njyewe uko mbibona nuko iyo ubuyobozi buregewe n’uwahohotewe bwakagombye gutabara kuko uyu Muhire yararenganye aho kumuha agaciro ahubwo umupanga yatemeshejwe ,  niwo wafunzwe mu mwanya wa nyiri kuwukoresha!Nk’abaturage, turifuza ko uyu yarenganurwa cyane ko yagize n’ihungabana mu mutwe  kubera uwo mupanga yakubiswe.

Umunyamakuru wa VALUE NEWS yagerageje kuvugana n’umuvugizi wa RIB w’umusigire Bahorera Dominique, ntibyakunda ariko amakuru VALUENEWS ifite aturuka muri RIB  nuko Dosiye yakozwe igashyikirizwa ubushinjacyaha bukayiha nomero ebyiri zitandukanye arizo: RP: 00642/2020/TGI/ MUS n’indi ya kabiri RP: 00547/2020/TGI/MUS.

Ingingo ya 121 y’itegeko riteganya  ibyaha n’ibihano muri rusange  igira iti ”  Umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).

Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye indwara cyangwa kudashobora kugira icyo umuntu yikorera ku buryo budahoraho, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byagambiriwe, byategewe  igico, uwakoze  icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW). ”

SETORA Janvier.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *