Nyabihu Aborozi bo mu murenge wa Bigogwe baratakamba bavuga ko basumbirijwe n’ababashimutira inka.

 

Aborozi bo mu kagari ka Muhe, umurenge wa Bigogwe mu karere a Nyabihu bavuga ko inka zabo zishimutwa mu nzuri cyangwa zigatemwa n’abantu barinda ishyamba rya Gishwati. Bavuga ko abo bantu bakorana n’akarere barinda ishyamba barya ruswa kandi bakaba bashimuta inka mu nzuri bakazijyana ku murenge akaba ari byo bahemberwa kuko ubusanzwe bakora nta gihembo bahabwa. Basaba ko iyo mikorere yavugururwa kuko bibangamiye ubworozi bwabo.

Aba borozi n’abashumba babo bo mu kagari ka Muhe, umurenge wa Bigogwe mu karere ka Nyabihu barinubira ko inka zabo zishimutwa n’abarinda ishyamba rya Gishwati ryashyizwe muri zimwe muri Parike zigize igihugu rikaba rikikije inzuri zabo ndetse rimwe na rimwe iyo zidashimuswe, zigatemwa.

Aba borozi bavuga ko ngo impamvu nyamukuru yo kubashimutira inka aruko badahembwa kandi barinda ishyamba, bityo  bagakorera ku muhigo wo gufata inka nyinshi kuko ufashe inka imwe akayijyana ku murenge wa Bigogwe ahabwa amafaranga ibihumbi icumi ( 10.000 Frw ) noneho zaba nyinshi agahembwa menshi.

Bamwe mu orozi baganiriye a VALUE NEWS harimo uwitwa Ugiramahirwe Jean Paul uherutse gutemerwa imfizi, mu kiguzi yasabaga ho ibihumbi magana arindwi (700.000 Frw ) ariko birangira atayigurishije kubera ko byarangiye itemwe.

Abandi borozi bavuganye a VALUE NEWS bagasaba ko amazina yabo atatangazwa, bavuga ko uyoboye abo bashimusi ari uwitwa Kanyankore. Umwe muri bo agira ati ” Bahenga tudahari, noneho bakazijyana mu ishyamba kugira ngo babahembe. Ikimasa cya Ugiramahirwe Jean Paul cyatemwe kuko bashatse kukijyana kirabananira baragirtema.”  Uyu mugabno yakomeje agira ati ” Iyo mikorere ikwiye gukosorwa ndetse turasaba inzego bireba gukurikirana iki kibazo cy’akarengane dukorerwa kandi bikozwe n’abiyita ko bakorana n’inkeragutabara ndetse ngobasanga bihesha isura mbi ingabo z’u Rwanda n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu muri rusange.

Ugiramahirwe Jean Paul watemewe inka agasaba ko badashaka abasiga isura mbi ingabo z’u Rwanda. Ati ” Icyo twifuza ni ukuduha umutekano wacu nta mpamvu yo guhangayika kandi umuntu afite urwuri. Aho ujya mu gikuytu cyawe ugasanga umuntu afite umutarimba n’umupanga!!! Nibareke gusebya igisirikari cy’ u Rwanda n’inkeragutabara cyane ko umukuru w’igihugu cyacu ashishikariza abanyarwanda guhinga no korora kuko n’ikimenyimenyi niwe watangije gahunda ya ‘Gira Inka’.”

Ubuyobozi bw’akarere bubivugaho iki?

Inzego z’Akarere ka Nyabihu nazo zemera ko hari amasezerano agena imishahara abo bantu bazajya bahembwa hagendewe ku masezerano bagiranye n’Inkeragutabara. nkuko  byemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bigogwe Gahutu Tebuka Jean Paul.

Ati ” Ntabwo barahembwa ariko nta mpamvu atahabwa ayo mafaranga kuko akarere kagomba kubahemba byanga byakunda.”

Si uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bigogwe Gahutu Tebuka Jean Paul ubivuga gusa kuko n’umuyobozi w’akarere ka Nyabihu ushinzwe iterambere ry’ubukungu Habanabakize Jean Claude yemeranya nawe agira ati ” Turakurikirana Kanyankore ku giti cye, turebe imikorere ye. Biramutse tubonye  ari ukuri ko hari abantu bakura amatungo mu nzuri , icyo ngicyo cyo n’abo ngabo baba babikora, twagenda tukabahana  kandi tukabamerera nabi. Bose babihanirwa nkuko amategeko abiteganya.”

Kuba abo bantu bakora kandi bakaba bataratangira guhembwa nibyo aborozi baheraho bavuga ko barya ruswa bakarenganya aborozi ndetse baba bakennye bigatuma bakora uko bashoboye kose bagashimuta inka mu nzuri z’aborozi kugira ngo babone ikibatunga. Ubusanzwe itegeko N°48/2018 ryo kuwa  13/08/2018 rirengera ibidukikije rivuga ko  gutunga no gucuruza inyamaswa zo mu gasozi   bitemewe. Rigira riti ” Ibikorwa bikurikira mbere yo gukorwa bisabirwa uruhushya rwihariye rutangwa n’urwego rufite ubukerarugendo mu nshingano zarwo:

1° gutunga inyamaswa zo mu gasozi cyangwa ibikomoka ku nyamaswa zo mu gasozi;

2° kubunza, kugurisha, kugurana no gucuruza inyamaswa zo mu gasozi.

Rigena ko amatungo afatiwe mu ishyamba ba nyirayo bacibwa 50.000 na 200.000 naho abashimuta inyamaswa bagacibwa 1.000.000 Frw zishobora kurenga ndetse hakagerekwaho n’igifungo.”

Pariki y’igihugu ya Gishwati -Mukura  iherereye mu misozi ya Ngororero, Rutsiro na Nyabihu mu ntara y’Uburengerazuba, yabaye Pariki y’igihugu ya kane mu Rwanda, ikaba ifite ubuso bwa kirometero kare 34. Ubwo iyi Pariki yashikirizwaga RDB ku itariki ya 01 Ukwakira 2019, Minisitiri w’ibidukikije Dr. Vincent Biruta, yavuze ko iyi Pariki ifite umwihariko, kandi akaba yarashimangiye ko u Rwanda rwiyemeje kurengera no kubungabunga ibidukikije.

Yagize ati “Pariki y’igihugu ya Gishwati-Mukura irihariye, ku kuba yarahanzwe hagendewe ku gushaka kubungabunga ibidukikije. Nk’uko tubizi, ubutaka ni umutungo wihariye ku Rwanda. Kubasha kugira ubutaka tuzigama bukabyara Pariki byerekana uko Guverinoma ishyize imbere kubungabunga ibidukikije”.

Minisitiri Biruta yavuze ko iyi Pariki ifite umwihariko, kuko ubu butaka bwakabaye bwarahariwe abaturage bakabukoreraho indi mirimo, ariko Leta yatekereje kububungabunga, na cyane ko ishyamba rigize iyi Pariki ryari ryaratangiye kwibasirwa n’abaturage.

Ati “Umwihariko w’iyi Pariki ntabwo ari inyamaswa zirimo gusa, ahubwo uburyo yahanzwe n’ibibazo ije gukemura. Ishyamba rya Mukura na Gishwati ryari riri hafi gushiraho kubera abaturage baritemaga, isuri ndetse n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe”.

N’ubwo iri shyamba ryari ryaratangiwe kubungabungwa kuva mu 1970, mu myaka ya za 1990 na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ryahuye n’ibikorwa by’abaturage bagenda baritema ritangira guhinduka ishyamba risanzwe, mu gihe ubucukuzi butemewe no kororeramo, byatumye ubutaka bwangirika ku buryo bwihuse, bikanangiza ibindi bimera kimeza.

SETORA Janvier.

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *