Ifatwa rya Kabuga : imbarutso ku ihigwa ry’abandi bakekwaho kugira uruhare muri jenoside

Bamwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu n’ubutabera batekereza ko itabwa muri yombi rya Felisiyani Kabuga rizatuma hafatwa n’abandi bakekwaho kuba baragize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.Mu gihe bavuga ibyo ariko hari n’abinubira ko ibihugu by’Afurika biseta ibirenge mu kubata muri yombi.

Me Patrick Baudouin, perezida w’icyubahiro wa FIDH, Ihuriro mpuzamahanga ry’uburenganzira bwa muntu ati « ibi bishobora kubyutsa ishyirwa mu bikorwa ry’impapuro mpuzamahanga zo guta muri yombi zatanzwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ku Rwanda. Ikindi kandi, ndizera ko rizabyutsa byose harimo na rya hame ry’ubutabera mpuzamahanga ».

Erike Émeraux, umwanditsi w’igitabo “Gukurikirana ni akazi kanjye”(La traque est mon métier) , ni koloneli jandarume  mu biro bikuru bishinzwe kurwanya ibyaha byibasiye inyokomuntu (OCLCH). Ni we wari uyoboye umutwe w’abapererezi bagera kuri makumyabiri bafashe, ku ya 16 Gicurasi 2020, mu nkengero za Paris, Félicien Kabuga. Mu kiganiro yagiranye na radio mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) na we yagaragaje icyizere ku ifatwa ry’abandi bakekwaho ibyaha bigize icyaha cya jenoside. Ati « Inshingano yacu ya mbere ireba u Rwanda hamwe n’amadosiye  28 cyangwa 29. Nyuma yaho dufite Repubulika ya Centrafrique na Liberiya. Dufite kandi Libiya, Congo-Brazzaville, Cote d’Ivoire, Sudani, n’ibindi ».

Gutinda gufatwa kwabo biteye impungenge

Nubwo ifatwa rya Kabuga Felisiyani ryatanze icyizere cyo guhabwa ubutabera ku bacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu w’1994, hari abinubira ko yaba yarafashwe bitinze kugira ngo ashinjwe ibyaha bye. Basanga ibi biteye impungenge, bakaba basaba ko imiryango mpuzamahanga yafatanya kurushaho mu guta muri yombi abandi bakekwaho kuba baragize uruhare muri jenoside hadategerejwe ko basaza cyangwa barwara.

Bruno Shirubute ni umwe mu bacitse ku icumu rya jenoside, ubarizwa mu karere ka Muhanga. Ati “Ibihugu bigomba kureka guhishira abo bantu, ahubwo tugafatanya kugira ngo na bo bitabe inkiko maze abahohotewe babashe gushyira imitima hamwe. Bakwiye gusobanukirwa n’imibabaro yacu ku mutima no mu mutwe”.

Ahishakiye Naphtal, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, mu kiganiro na The Bridge Magazine, na we ati « Imyaka 26 irashize, ni agahinda gakomeye kubona umuntu ashobora gusaza akitaba Imana cyangwa akaba yagira n’ubundi burwayi agapfa atabonye ubutabera. » Naphtal anavuga ko Ihame ry’ubutabera ari uko umuntu wakoze ibyaha agomba guhanwa by’umwihariko nk’icyaha cya jenoside. Ati « ibihugu byose bigomba kuba byumva ubwo buremere bwacyo, ugikekwaho wese, uwagikoze agashyikirizwa ubutabera, uwo yakoreye icyaha akabona ubutabera akiriho ».

Afurika iracyaseta ibirenge 

Ahishakiye Naphtal avuga kandi ko atishimiye kuba ibihugu by’Afurika biseta ibirenge mu guta muri yombi abakekwaho gukora jenoside yakorewe abatutsi mu gihe iby’i Burayi  byatangiye kubaburanisha no kubohereza mu Rwanda.

Yasobanuye ko impamvu zishobora gutuma ibihugu by’Afurika bidata muri yombi abakekwaho gukora jenoside yakorewe abatutsi ngo ari ubushake buke bw’ibihugu bwa politiki cyangwa se intege nke za politiki. Indi mpamvu ngo ni ruswa zitangwa n’abo bihishahisha bakaziha inzego z’ubutabera n’izindi nzego zagakwiye kuba zibata muri yombi.

Erike Émeraux yizeza ko mu gihe amahanga yaba akomeje kugaragaza ubufatanye nk’ubwagaragaye mu itabwa muri yombi rya Kabuga Felisiyani, n’abandi kakekwabo icyaha cya jenoside bakihishahisha bazafatwa.

Ati « Twinjiye mu bufatanye mpuzamahanga n’inzego zitandukanye zirimo Loni, Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, Europol, Interpol. Ariko na none, duhora dukora, kandi mu by’ukuri ni umwihariko w’ibiro byacu, dukorana n’imiryango itegamiye kuri leta,ishakisha ibimenyetso, iduha buri gihe amadosiye, ubuhamya, n’ibindi ».

Mbere yo gufunga imiryango yarwo ku wa 31 Ukuboza 2015, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ku Rwanda (TPIR) rwari rumaze kuburanisha abasaga 80. Benshi mu bataraboneka ngo bacirwe imanza bikaba bivugwa ko bihishe mu bihugu bya Afurika.

Igihugu cy’u Bufaransa cyafatiwemo Kabuga Felisiyani ngo gifite amadosiye 29 kizaburanisha ndetse hari abo cyaburanishije kimwe n’ibindi bihugu nka Kanada, Suwede, Danimariki, Finilandi, u Busuwisi, u Budage n’u Buholandi.

Umuntu ntiyabura kwibaza niba kudafatwa kwa Kabuga ari byo byari byaratumye abandi bamaze imyaka bahigwa badafatwa.

KABERUKA Telesphore

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *