COVID19: Insengero zidafite amikoro mu bibazo byo kuzuza ibisabwa ngo zifungure

 

Ku italiki ya 19/7/2020 nibwo insengero zemerewe kongera gufungura ariko nyuma yo kuzuza amabwiriza yatanzwe na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu. Zimwe kubera amikoro gufungura ntibirakunda, izindi ziri mu myiteguro ariko ngo biragoye kuzuza amabwiriza nk’uko yateganyijwe na Minisiteri.

Ku ikubitiro nko mu karere ka Gasabo, hemewe insengero umunani izindi zikaba hari ibyo zari zitaruzuza. No muri rusange insengero zemewe gusengerwamo mu gihugu ni nke, kuko no  mu cyumweru cyakurikiyeho izemerewe ni mbarwa.

Mu murenge wa Kinigi uherereye mu karere ka Musanze, urusengero rwa “Armee du Salut” baracyakusanya ubushobozi bwo kubaka ubukarabiro ngo babashe kwemererwa gusenga. Pasteur warwo, mu ntangiriro y’ukwezi kwa cyenda 2020, yagize ati “Amafaranga akenewe ngo tubashe kubaka ubu bukarabiro ni ibihumbi 480. Dutegereje rero ko hari abakristo bakwitanga tukayabona kuko urusengero ntayo rufite ubu”.

Mufti w’u Rwanda Hitimana Saleh, avuga ku kuba mu Rwanda ku ikubitiro haremewe imisigiti mike ngo abe ari yo isengerwamo kuwa 24/7/2020, yagarutse ku bibazo byatumye imwe idafungura. Ati “Barasaba aho gukarabira wegerezaho intoki amazi akaza utabanje gufungura (censers), kandi kuzibona bisaba ubushobozi imisigiti imwe idafite dore ko twari tumaze igihe tudaterana. Urumva rero ntabwo byoroshye guhita zibona ubushobozi”.

Ibi kandi abihuriyeho na Padiri mukuru w’imwe muri paroisse Gatolika yo mu cyaro, aho avuga ko bari bagerageje kuzuza bimwe mu bisabwa ariko ko hari ibikigoye cyane ko amabwiriza agenda ahinduka. Yagize ati “Ubu turi kubura akuma gapima umuriro. Nari nagatumije bambwiye ko kagura ibihumbi 51; uwo nari nagatumye aragashaka ho akabonye bamubwira ko kagura ibihumbi birenga 80! Ababishinzwe badufasha ibiciro ntibyurizwe uko abantu biboneye”.

N’izemerewe zikomeza kugenzurwa

Amabwiriza akomeza gukurikiranwa ku buryo hari izemerewe zongera zigafungwa iyo zicogoye. Ku cyumweru taliki ya 19/7/2020 hari insengero zari zafunguwe, nyamara  ku cyakurikiyeho taliki ya 26/7/2020 zagaragaye ku rutonde rw’izitemerewe gufungura. Muri izo harimo urwa Paroisse Gatolika Regina Pacis Remera; abahasengera bavuga ko byagaragaraga ko hari ibicyubakwa, birimo ubukarabiro bwujuje ibisabwa dore ko ku cyari cyabanje bakoreshaga umuti usukura gusa.

Padiri mukuru wayo, amenyesha abakirisitu ko nta misa izaba kuwa 26/7/2020 yaboherereje ubutumwa bugira buti “Bsr, Bambwiye ko kuri iki cyumweru tutazakingura kiliziya. Ngo haje benshi bamwe baguma hanze muri parking mu missa ya nimugoroba”. Icyo gihe yavugaga haje benshi ni ku cyumweru cyari cyabanje.

Iki kibazo kandi cy’abaje ari benshi cyagaragaye henshi dore ko imirongo hirya no hino yageraga mu mihanda. No ku cyumweru kuwa 26/7/2020; muri paroisse y’umuryango mutagatifu mu mujyi rwagati haje abakirisitu benshi basanga kiliziya yuzuye; hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda COVID 19 padiri yabahaye ukarisitiya abaha n’umugisha barataha.

N’ubwo iki kibazo cy’imirongo ubu gisa n’icyacyemutse, kubera uburyo bukoreshwa mu kujya mu nsengero, hari abahisemo kutajyayo kugeza igihe insengero zizakomorerwa burundu.

Pasteri w’urusengero rw’abarokore ruherereye mu murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo, kugeza ubu avuga ko bikigoye ko urusengero rwabo rufungura kubera ko kuzuza amabwiriza bikomeye. Ati “Hari ibintu bitoroshye kuba byashyirwa mu bikorwa ijana ku rindi. Ubu abantu banyotewe gusengera hamwe; kuba babuzwa gusuhuzanya bakoranaho nabyo ubwabyo ntibyoroshye kandi bigira ingaruka ku rusengero”.

Uyu mupasiteri akomeza ahamya ko hari n’insengero  zisanzwe zifite ikibazo cy’amikoro kandi zifasha abakristo mu gusenga. Ati “Hari igihe ureba ugasanga bisaba kuvugurura inzu burundu kugira ngo haboneke aho gukarabira hahagije. Ikindi usanga uko urusengero rungana, abarusengeramo muri iki gihe cya COVID19 ari bacye cyane ugasanga birutwa no kureka ibihe bikongera bikaba byiza”.

Amabwiriza yubahirizwa uko yateguwe nta kumvikana

Ubwo minisiteri zibishinzwe zavugaga kuri aya mabwiriza, zavuze ko ari ukuyakurikiza uko yakabaye nta byo kuyubahiriza igice. Minisitiri w’ubuzima Dr Ngamije Daniel yavuze ko kwirinda iki cyorezo bisaba kubahiriza amabwiriza uko yakabaye. Ati “Nta kuvuga ngo aha cyangwa iki nagerageje. Amabwiriza arasobanutse; wayubahirije cyangwa ntiwayubahirije nta kindi”.

Naho Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase, yasabye abashinzwe gutanga uruhushya rwo gufungura insengero ari bwo buyobozi bw’umurenge n’ubw’akarere; kutagira amarangamutima mu gutanga uburenganzira.

Mu mabwiriza asabwa gushyirwa mu bikorwa harimo ko abantu bose bajya gusenga bagomba kwandikwa, bakaba bambaye agapfukamunwa, kubanza gukaraba, guhana intera hagati y’umuntu n’undi, kwerekana umubare w’abantu ujya mu rusengero/Kiliziya cyangwa mu musigiti, kudakoranaho n’ibindi.

Musonera Sosthène

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *