Abaturage bo mu karere ka Musanze barinubira ibikorwa bibi bakorerwa n’abayobozi bitwaje icyorezo cya Covid-19 aho bavugako barambiwe guhira bakubitwa ndetse bikabaviramo no n’uburwayi budakira.
Ku wa gatanu, tariki ya 18/09/2020, umugabo witwa Mbonyimana Fidele ukora akazi ko gucunga umutekano mu ruganda rwenga inzoga rwa Rwabukamba Jean Marie Vianney bita Rukara utuye mu kagari ka Gisesero, umurenge wa Busogo , yatwawe mu modoka na Gitifu w’umurenge wa Busogo Aimable Nsengimana amukuye mu kazi ke ariko kugeza ubu ubwo VALUE NEWS yakoraga iyi nkuru uyu mugabo ari mu bitaro bya Ruhengeri.
Impamvu ngo ni iyihe?
VALUE NEWS ikimenya inkuru yanyarukiye ku bitaro bya Ruhengeri aho Mbonyimana Fidele arwariye ayitangariza ko atazi uburyo yageze muri ibi bitaro. Gusa ku bw’amatsiko menshi umunyamakuru wa VALUE NEWS yanyarukiye mu kagari ka Gisesero mu murenge wa Busogo iganira na bamwe mu baturage bazi imvo n’imvano yo kujyanwa mu bitaro kwa Mbonyimana Fidele.
Nubwo basabye VALUE NEWS ko amazina atatangazwa k’ubw’umutekano wabo , umwe muri bo ukora umurimo wo gucunga umutekano muri Kaminuza y’u Rwanda , ishami rya CAVEM wabibonye agira ati “ Mbonyimana Fidele yari mu kazi ku rugo rwa Rwabukamba Jean Marie Vianney alias Rukara, haje umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busogo abona umwana wa Rwabukamba asohotse mu rupangu atambaye agapfukamunwa arahagarara ariko wa mwana yikanze imodoka ihagaze arirukanka yigira mu nzu yabo.”
Umwe mu bashinzwe umutekano bazwi nka DASSO witwa Uzatsinda abwira uyu warushinzwe umutekano kwa Rwabukamba gukingura akinjira mu rupangu gufata uwo mwana. Umunyamutekano Mbonyimana Fidele yangiye uwo mudaso (DASSO) kwinjira mu rupangu aribwo hatangiye kuvuka amakimbirane hagati yabo.
Aya makimbirane ntiyarangiriye aho kuko umunyamabanga nshingwabikorwa ngo yasabye Rwiyemezamirimo Zawadi wubakira Rwabukamba , uwitwa Gisele ndetse n’uyu Mbonyimana Fidele ko binjira mu modoka ye
Ngo ntibyakunze ko uyu Mbonyimana Fidele abona umwanya mu modoka imbere kuko ngo byabaye ngombwa ko Gitifu amushyira muri Butu y’imodoka arapfundikira abatwara ku murenge wa Busogo kubafunga nkuko abaturage bakomeza babivuga.
Imodoka ikimara gutsimbura ijya ku murenge wa Busogo, Mbonyimana Fidele yafashe umwanzuro wo gusimbuka imodoka yikubita hasi arakomereka bikomeye ariko Gitifu Aimable amujyana kwa muganga mu bitaro bya Ruhengeri ari naho akirwariye kugeza ubu .
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busogo Aimable Nsengimana yabwiye VALUE NEWS ko uyu mugabo koko yatwawe ku murenge wa Busogo na bagenzi be kugira ngo bacibwe amande kubera kutagira inama umwana warutambaye agafukamunwa gusa ngo umuryango w’imodoka waje gufunguka arahanuka.
Agira ati “ Naramufashe koko mushyira mu modoka imbere ariko ntiyafunga neza umuryango , tugeze mu muhanda wa Kaburimbo Musanze –Rubavu urugi rurafunguka yikubita hasi ariko natangiye inzira zo gukurikirana uburyo yavurwa ndetse namaze no kudekarara ( Declarer) ku ku kigo cy’ubwishingizi cya SORAS kugira ngo hazishyurwe ibikenewe byose.”
Umugore wa Mbonyimana Fidele aganira na VALUE NEWS yavuze ko ubutabera bwakurikirana ikibazo cy’umugabo we Gitifu agasobanura impamvu yari atwaye umugabo we ngo amujyane kumufunga kandi nt cyaha yari afite.
Ati “ Umugabo wanjye yavuye mu rugo agiye mu kazi ariko kumusanga mu bitaro byarantunguye kuko ntazi uburyo yagezeyo. Ndasaba ubutabera kubkurikierana kandi agahabwa ubutabera bwuzuye.”
Mu karere ka Musanze , uyu Gitifu Aimable Nsengimana abaye uwa gatatu ukekwaho guhohotera umuturage nyuma ya bagenzi be Twagirimana Innocent uyobora umurenge wa Kinigi na Sebashotsi Gasasira Jean Paul wayoboraga umurenge wa Cyuve, bose bakaba bagikurikiranwa n’inkiko ku byaha bakekwaho.
SETORA Janvier.