Musanze :Imyaka irindwi irashize   Perezida  Kagame  asabye kurenganura  umuturage   ntibikorwe 

 

Imyaka ibaye irindwi   Perezida  wa Republika  Paul Kagame asabye ko umuturage witwa  Karumugabo J.Nepomuscene yarenganurwa ariko kugeza nubu ngo biracyagenda  biguru ntege.Uyu muturage wo mu mudugudu wa Kareba, akagari ka Kabeza , umurenge wa Cyuve witwa Karumugabo Jean Nepomuscene yasabye Perezida wa Repubulika Paul Kagame kurenganurwa ku karengane yakorewe  ko kwamburwa umutungo we  ugizwe n’Ishyamba, akaba ngo yararyambuwe n’abaryiyitiriye bagendeye ku mpapuro mpimbano bagahabwa icyangombwa cya burundu.Kugeza nubu  ikibazo cye ntikirabonerwa umuti mu myaka irindwi ishize akibajije.

Ni ikibazo cyabajijwe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo yasuraga akarerere ka Musanze kuwa 11/06/2013. Ubwo yatangaga ikibazo cye imbere ya Perezida wa Repubulika , Karumugabo J.Nepomuscene yavuze ko yaguze amasambu 3 n’abantu 3 batandukanye harimo amashyamba 2 n’umurima anawuteramo ibiti , bityo  bimaze gufata neza, ahurizahamwe ya mashyamba yose uko ari atatu,  hasigara ari rimwe  rinini ari naryo ryabaruwe ku nimero 5918.

Ariko ngo icyaje gukurikiraho nuko rya shyamba ryaje kwegurirwa uwitwa  Nyirayanze Elina bitewe n’inkiko nkuko bigaragara mu mabaruwa VALUE NEWS ifitiye Kopi Karumugabo J.Nepomuscene yandikiye umukuru w’igihugu yo kuwa 03/05/2016, iyo kuwa 22/08/2017 n’ iyo kuwa 13/11/2019, zose zigaragaza akarengane yagize, asaba kurenganurwa.

Ati ” Nabaruje ishyamba ryanjye kuri No 5918, nyuma abavandimwe babiri baza kwifatanya bagamije kuhisubiza bakoresheje amayeri , njye ntabizi kugeza igihe urubanza rubaye itegeko kandi abaryeguriwe bataragaragarije inkiko inkomoko y’iryo shyamba mu gihe njyewe  mbigaragaza nshingiye  ku bimenyetso birimo n’impapuro nahawe n’ inzego zishinzwe ubutaka mu karere zambaruriye igihe igikorwa cyo kubarura ubutaka cyakorwaga.”

Ubwo yabazaga ikibazo cye ku nshuro ya mbere umukuru w’igihugu, kuwa 03/05/2016, ngo yamusubije ko  ikibazo cye yagishyikiriza umuvunyi kandi koko ngo niko byagenze.

Ati ” Narabikoze  koko ndetse  kuwa 18/06/2013, umuvunyi mukuru yohereje umukozi w’urwego rw’umuvunyi igera muri iryo shyamba ndetse n’abaturage bamwibwirira uburyo iryo shyamba ari iryanjye. Ariko nyuma yaje kunyandikira ambwira ko urubanza rwabaye itegeko ariko ansaba gutanga ikirego  cy’inshinjabyaha kuko abeguriwe ishyamba barihawe mu buriganya, bakoresheje impapuro mpimbano. Ibyo narabikoze ndarega na n’ubu sindakemurirwa ikibazo kuko biracyari muri RIB”.

Bamwe mu baturage baturiye iri shyamba baganiriye na VALUE NEWS bemeza ko ishyamba ari irya Karumugabo Jean Nepomuscene ko ibyo inkiko zamukoreye ari agahomamunwa. Muri aba harimo n’umugabo witwa Hongabikame Ezechiel washakanye na Nyirayanze Elina bakaza gutandukana mu buryo bwemewe n’amategeko mu mwaka wa 1984 ariko akaba agaragara ku cyangombwa cya burundu  cy’iryo shyamba gitunzwe na Nyirayanze.

Uyu mugabo Hongebikame Ezechiel yabwiye VALUE  NEWS  ko nta shyamba asangiye na Nyirayanze Elina riherereye mu Gashangiro mu murenge wa Cyuve ndetse ko nta n’ikindi  basangiye  ahubwo agasaba ko uwakimwanditseho yamenyekana agakurikiranwa cyane ko banamusinyiye kandi ntawe yahaye ubwo bubasha ( Procuration).

Ati ” Nigeze gushakana na Nyirayanze Elina ariko twaja gutandukana imbere y’amategeko mu mwaka wa 1984 , iby’ubutaka bibaurwa mu mwaka wa 2009 ntabana nawe. Naje kumva ko yanyandikishije ku ismbu iri mu Gashangiro mu murenge wa Cyuve. Si numva uburyo umugore twatandukanye burundu mu 1984 yari kumbaruza ku isambu ntigeze nsangira nawe kandi akabikora atabimbwiye kandi twaratandukanye. Ndasaba ko uwanyandikishije kuri iyo sambu yamenyekana agakurikiranwa kuko bigaragara ko yanansinyiye kandi nta burenganzira (Procuration) namuhaye. Ikindi nuko aya magambo mvuze imbere y’itangazamakuru nayavugiye n’imbere ya RIB ndetse mbioshyira no munyandiko.”

Umuvugizi w’agateganyo w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza RIB, Dr. Murangira B.Tierry avuga ko ikibazo cya Karumugabo Jean Nepomuscene kizwi kandi ko batangiye kugikoraho iperereza mu buryo bwimbitse kugira ngo ahabwe ubutabera.

Setora Janvier 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *