Musanze : Umuturage aribaza  icyihishe inyuma y’urubanza rw’umwana we  wasambanijwe  none  umwaka ukaba ugiye kurangira.

Umugabo witwa Hakizimana Jean Paul utuye  mu mudugudu wa Kansoro, akagari ka Kabeza, umurenge wa Nyange, akarere ka Musanze mu ntara y’amajyaruguru aribaza ibyihishe inyuma y’urubanza rw’ihohoterwa ryakorewe umwana we w’umukobwa  wasambanijwe na Dushimimana Bonheur  bikamuyobera.

Ni urubanza nomero RP 00270/2020/TGI/ MUS ruregwamo uwitwa Dushimimana Bonheur w’imyaka 18  mwene Uwihoreye Fidele na Tuganijuru Beatrice, utuye mu mudugudu wa Nyabutaka, akagari ka Ninda, umurenge wa Nyange mu karere ka Musanze.

Muri uru rubanza Dushimimana Bonheur aregwamo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka  16 , icyaha bivugwa ko cyakozwe kuwa 19/03/2020 saambiri z’ijoro (20h00’).

Ngo akimara gusambanywa uwo mwana w’umukobwa yatabawe n’abari ku irondo bityo hakorwa na raporo nayo ishyikirizwa inzego zibishinzwe harimo n’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) maze narwo rukora iperereza ndetse n’ukekwaho gusambanya umwana w’umukobwa arafatwa arafungwa,  bityo hakorwa na dosiye ishyikirizwa ubushinjacyaha nabwo buregera urukiko maze urubanza rucibwa kuwa 12/05/2020 urukiko rwemeza ko nubwo Dushimimana Bonheur yemera ko yakoranye imibonano mpuzabitsina na Sonia (Twahinduye izina rye ku bw’umutekano we ) , ngo ariko ibikorwa yakoze ntibigize icyaha cyo gusambanya umwana , kuko ngo nta kigaragaza ko Sonia  ari umwana kuko ingingo ya 133 y’itegeko nomero 68/2018 yo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ibivuga.

Bityo kandi ngo hashingiwe ku ngingo ya 111 y’itegeko nomero  027/2019  ryo kuwa 19/09/2019 ryekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha

igira iti “Gushidikanya birengera ushinjwa. Iyo urubanza rwakurikiranwe  mu buryo bwose ,ntihagire ibimenyetso nyakuri biboneka byemeza nta shiti abacamanza bagomba kwemeza ko ushinjwa atsinze.

Aha ni naho urukiko rwahereye ruvuga ko ngo Dushimimana Bonheur adahamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana, akaba atagomba no kugihanirwa.

Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe na Hagenimana Edouard ntibwishimiye imikirize y’urubanza kuko bwahise bujuririra iki cyemezo mu rukiko rukuru , urugereko rwa Musanze , ubujurire bwatanzwe kuwa 28/03/2020, ikirego ngo kigahabwa inomero ariko ntigihabwe itariki y’iburanisha.

Ubwo bujurire VALUE NEWS ifitiye Kopi bugira buti “Ubushinjacyaha ntibwishimiye imikirize y’urubanza maze bwihutira gushaka inyandiko y’amavuko  (Acte de naissance ) y’umwana wasambanijwe  igaragaza ko yavutse kuwa 08/01/2004 bivuze ko kuwa 19/03/2020 ubwo yakorerwaga icyaha cyo gusambanywa yari afite imyaka 16 y’amavuko. Bityo, ubushinjacyaha bugasaba urukiko kumurenganura.”

 Buti “ Turasaba urukiko kwakira ubujurire bw’ubushinjacyaha , kwemeza ko impamvu z’ubujurire zifite ishingiro maze rukemeza ko inyandiko y’ivuka y’uyu mwana  yakiriwe kandi ko ari yo itegeko riteganya, kwemeza ko imikirize y’urubanza RP 00270/2020/TGI/MUS  ihindutse, kwemeza ko Dushimimana Bonheur ahamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana  no kumuhanisha ibihano byari byasabwe n’ubushinjacyaha mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze.”

 Uretse ingingo ya 133 y’itegeko ngenga nomero 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, agace  kayo ka mbere nkuko ryahinduwe kugeza ubu, mu mategeko hari n’indi ngingo irengera umwana mu itegeko N°71/2018 ryo kuwa  ryo  31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana mu ngingo yaryo ya 26 yerekeye kurinda umwana ukurikiranwe mu butabera cyangwa wakorewe icyaha  igira iti ” Imibereho bwite y’umwana ukurikiranywe mu butabera cyangwa wakorewe icyaha igomba kubahwa, kurindwa no kurengerwa mu nzego zose z’imikurikiranire yose y’icyaha.

Umwana udafite umwishingizi, Leta niyo imushakira umwunganira mu gihe aburana mu nkiko. Urubanza rw’umwana uvugwa muri iyi ngingo ruburanishwa mu muhezo n’urukiko rubifitiye ububasha.”

Aha niho abakurikiranira hafi urubanza rwa  bibaza  ikibura ngo uyu mwana ahabwe ubutabera nkuko amategeko abimwemerera cyane ko umubyeyi we Hakizimana Jean Paul yagiye kubaza urukiko rukuru, urugereko rwa Musanze rukamubwira ko agomba gutegereza ngo kuko bakiburanisha imanza zaregewe mu 2019.

 

SETORA Janvier.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *