Ngororero:  Mudugudu yatewe ibyuma  n’baturage  none aryamye mu bitaro

 

Mu mudugudu wa Rusororo  mu kagari ka Rwamiko mu murenge wa Matyazo haravugwa urugomo rwakorewe umukuru w’umudugudu wa Rusororo Tubanambazi Jean Baptiste watewe ibyuma  n’abaturage  ubwo yajyaga  kubakiranura mu makimbirane bari bafite.

Abaturage  barimo Kwizera Jean de Dieu w’imyaka 19 na mukuru we Havugimana Jean Baptise w’imyaka 25 , bene Hafashamungu Stephano  na Twagiramungu Lucie  ku wa 15  Nzeli 2020  bagiranye amakimbirane  mu rugo  iwabo bapfa  ubujura basanzwe bakora bushingiye ku myaka n’amatungo.

Ubwo bashanaga   abaturage  barahuruye , mu guhurura  bitabaza n’ubuyobozi aribwo umukuru w’umudugudu wa Rusororo  Tubanambazi Jean Baptiste anawe wagiye  gutabara  ariko akigerayo aterwa ibyuma mu gatuza  no mu mbavu ubu akaba  arwariye mu bitaro  bikuru bya  CHUK.

Ubuyobozi bw’akagari  bukimenya iki kibazo bwihutiye  kugera aho byabereye  bufata bamwe mu bagize uruhare  mu gutera icyuma uyu mukuru w’umudugudu  aribo  ababyeyi b’aba bana Hafashamungu Stephano  n’umugore we Twagiramungu Lucie , abana babo  Kwizera Jean de Dieu na mukuru we Havugimana  Jean Baptiste bashyikirizwa RIB  kuri Sitasiyo  ya Kabaya mu karere ka Ngororero.

Nkuko Raporo y’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Rwamiko  VALUE NEWS ifitiye Kopi  ibivuga ngo aba basore bombi  bashakishwaga  n’inzego z’umutekano  kubera  urugomo bari barakoreye Maniragaba Jean Marie Vianney  kuwa 12 /09/ 2020  saa tatu za mu gitondo (9h00) kuko ngo basanzwe ari abanyarugomo mu kagari.

VALUE NEWS iganira na bamwe mu baturage batuye muri uyu mudugudu wa Rusororo  bayitangarije ko nyuma yo gutera icyuma umukuru w’umudugudu wa Rusororo , nyina w’aba basore  yafashe  icyuma bakoresheje aragihanagura  kandi ko ariwe  wagicurishije  kugira ngo bazajye bagikoresha mu kwivuna ababakoma mu nkokora.

Amakuru  avuga ko  abana be ari abajura. Ikindi na none abaturage  batangarije VALUE NEWS ngo nuko umwe  mu bana be Kwizera Jean de Dieu yaramaze igihe gito avuye  mu kasho kubera nanone  urugomo  yari yarakoze mu kwezi kwa Kamena 2020 , ariko  akimara gufungurwa  yigambaga ko azica abantu 13  agasubira  muri Mabuso.

Abaturage babwiye  VALUE NEWS ko bababajwe nuko  bamwe muri bo  batangiye gufungurwa  kandi  bigamba ko bagiye kugurisha ibyo bafite byose n’abasigaye muri Sitasiyo ya Polisi ya Kabaya bagataha.

Mu gushaka kumenya  neza iby’iyi nkuru , VALUE NEWS  yagerageje  guhamagara  umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Matyazo  Tuyishime Dieudonne aritaba ariko avuga  ko  ikibazo agiye kugikurikirana akamenya  impamvu abaturage bakekwa ko  bagize  uruhahare  mu gutera  icyuma  umukuru w’umudugudu  bari gufungurwa  umwe ku wundi  kandi ko azabitangariza  itangazamakuru.

Icyo abaturage bibaza

-Ni kuki abantu  batera ibyuma umukuru w’umudugudu  bikagera aho ajyanwa mu bitaro  bikuru bya  CHK  kugeza na n’ubu ubuyobozi  bw’umurenge n’akarere  bukaba butarasura abaturage  ngo bahumurizwe ahubwo abakekwa kubigiramo uruhare  bakaba bari gufungurwa  umwe ku wundi?

-Ese  ko hatewe icyuma umukuru w’umudugudu , undi  muturage  uzongera kuvuga ninde cyangwa ngo atange  amakuru muri ya gahunda ya Leta yo gutangira amakuru ku gihe kandi vuba mu Siloga  igira iti Mugire umutekano , bagasubiza  bagira bati Buri wese abe ijisho rya mugenzi we , dukumira icyaha  kitaraba, dutangira amakuru ku gihe kandi vuba.”

SETORA Janvier.

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *