COVID19 yatumye imirimo idahemberwa ku bagore yiyongera

Kuva mu kwezi kwa gatatu 2020, ubwo mu Rwanda hagaragaraga icyorezo cya Koronavirusi, ubukungu mu ngo bwarahungabanye. Iryo hungabana ry’ubukungu ryatumye bamwe mu bagore bagira imvune batewe n’imirimo yo mu rugo yiyongereye

Hamwe ababafashaga mu kazi ko mu rugo barirukanwe, imirimo bakoraga iharirwa abagore mu rwego rwo kugabanya amafaranga urugo rwasohoraga. Aho batabirukanye nabo imirimo hafi ya yose ikorwa n’abagore mu rwego rwo kurushaho kwita ku muryango kuko usanga amasaha menshi abawugize benshi baba bari  mu rugo.

Ahenshi n’ubwo n’ubundi umugore yakoraga imirimo myinshi yo mu rugo, ariko abakozi bo mu rugo babafashaga kuyikora bityo imvune ikagabanuka. Kubera Koronavirusi ahenshi akazi gakorerwa mu rugo bityo akazi ko mu rugo kakiyongera.

Mukamugemana wajyaga akora akazi ko kurera abana be kuko nta kandi kazi yari afite, yahisemo kuzajya ajya gukora ubuyede kuko umugabo we akazi yakoraga kari kamaze guhagarara, bituma buri wese agomba gukora nka nyakabyizi ngo haboneke ibitunga urugo. Ibi byatumye nyuma yo gukora ubuyede, aza agateka akita ku bana, agakora n’indi mirimo yose yo mu rugo.

Agira ati “ubu ikiyongereye ku mirimo nakoraga ni ukujya gukora akazi kavunanye k’ubuyede. Ntaha saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ngatangira guteka, nkita ku bana nkanatunganya ibindi by’ingenzi hanyuma mu gitondo saa kumi n’ebyiri nanone nkaba ngiye gushakisha akandi kazi. Mbese nduhuka iyo ndyamye gusa”.

Uretse uyu, undi witwa Uwineza Ancille wo mu karere ka Musanze, mu murenge wa Muhoza; avuga ko amahitamo bafite ari ukugabanya ibituma amafaranga asohoka mu rugo kuko no kuyinjiza bisigaye bigoye.

Ati “nk’ubu twari dufite abakozi babiri mu rugo, umwe twaramwirukanye dusigarana umwe. Hari n’uwari ufite umwe byabaye ngombwa kumwirukana. Ubwo imirimo yose badufashaga turagerageza tugashaka umwanya wo kuyikora kandi umugabo ntumubaze ibyo gufatanya”.

Kuwa 21/7/2020, ubwo Minisitiri w’intebe yagezaga ikiganiro ku nteko ishinga amategeko imitwe yombi, ibikorwa bya guverinoma byerekeye ingamba zo guhangana n’icyorezo cya COVID 19; bamwe mu badepite bagaragaje ko hari abagore gahunda zo kwirinda icyi cyorezo cyane cyane Guma mu rugo, zatumye bahohoterwa.

N’ubwo Minisitiri w’Intebe yavuze ko nta bushakashatsi bwakozwe bubyerekana, ariko yasabye ko abagabo bajya bubaha abagore babo bakanabafasha imirimo ntihagire uvunisha undi.

Bamwe mu bagabo ntibaha agaciro imvune z’umugore

Abagore cyane cyane abo mu bice by’imigi; bavuga ko n’ubundi bavunikaga ugereranyije na bagenzi babo b’abagabo. Igitangaje ngo ni uko iyi mirimo abagore bakora, imyinshi ngo idahabwa agaciro n’abagabo.

Mukamunana Gabudiyoza wo mu karere ka Gasabo, umurenge wa Kimironko, avuga ko koko iyi mirimo kuba yariyongereye ari mu nyungu z’urugo, gusa ngo ntihabwa agaciro n’abagabo kuko babaye bayiha agaciro bafatanya.

Agira ati “ubundi kuva mu gitondo kugera mu masaha ya saa tanu z’ijo, umugore aba atararuhuka na gato. Ashyashyanira abana, umugabo ndetse n’abari murugo muri rusange.  Ubu rero byariyongereye kuko nkatwe aha twagiraga abakozi babiri ariko ubu dusigaranye umwe. Imirimo yose badufashaga ubu ni njye wayisigaranye kandi n’akandi kazi katavuyeho”.

N’ubwo nta bushakashatsi bubigaragaza, ariko Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryanga iherutse gukangurira abanyarwanda muri ibi bihe bya Koronavirusi, kutagira abavunisha abandi; ibyo iyi minisiteri ifata nk’ihohoterwa rikorerwa mu muryango.

Musonera Sosthene

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *