Kamembe : Biragoye gutandukanya imodoka ziparitse n’izigenda mu muhanda

 

 

 Muri iyi minsi mu Mujyi wa Kamembe haragaragara izamuka ry’inyubako z’ amagorofa mu buryo budasanzwe ariko ikibazo gikomeje kwibazawa na benshi nuko izo nyubako zitagira “parking”.bityo ugasanga ibinyabiziga biparika bisatira umuhanda ku buryo imodoka zigenda n’iziparitse biba nta tandukaniro.

 

Bamwe mu bakorera muri uyu mujyi  ngo usanga bagenda bijujutira umubyigano w’ imodoka mu muhanda  bitewe nuko nta parking zihari kandi n’ayo magorofa yubatse mu buryo busatiriye cyane umuhanda .

Umutoni Christine atuye mu mujyi wa Kamembe agira ati ” Uyu mujyi ufite imyubakire itangaje twari twishimye ko dutoranyijwe mu mijyi itandatu yunganira kigali ariko turabona abifite bari kudutenguha mu myubakire , hari ama etaje adafite parking ibyo ntaho twabibonye kandi ni yose yewe n’amasoko biratangaje kubona inyubako zigerekeranye udashobora kubona aho uparika ikinyabiziga , hakenewe ko imyubakire ijyana n’igishushanyo mbonera cyagenywe kandi hagakorwa ubugenzuzi bwimbitse kuburyo dutura dutekanye kandi umujyi wa Rusizi ukagira isuku.”

Ndayambaje Antoine nawe atuye mu mujyi wa Rusizi ati “Inzego zifite imiturire y’imijyi mu nshingano ariko ku rwego rw’igihugu turazisaba kuza bagenzure imiturire n’imyubakire y’amagorofa muri Rusizi biteye ubwoba hari inzu zubatswe kera rwose twashidutse zigerekwa hejuru nta na fondation ibaze inzu zo mu myaka ya za 1980 hari n’abavuga ko hari izubatswe 1943 bavuguruye gusa bakazamuraho amagorofa!

Aba baturage bibaza niba ikibazo cya parking babonesha amaso yabo  abayobozi bo  batakibona kuko kimaze gufata indi ntera  kuko Umujyi ugenda urushaho kuba akajagari .

Iyo ugeze mu Mujyi wa Kamembe ubona inyubako nshya ziri kuzamurwa,gusa ibinyabiziga biba bibisikana n’abanyamaguru ukabona ni akajagari .

Kayumba Cebastien ni umuturage akaba n’umucuruzi mu karere ka Rusizi yagize ati “Uyu mujyi washinzwe n’abahinde mu myaka ya 1943 urebye uko imyaka yagiye isimburana usanga inyubako ari zazindi nta gishya biratangaje kubona Perefe Kagimbangabo yarategetse kuvugurura bagahita bazamuriraho ayo magorofa imisingi niyo y’abahinde ni ukuvuga ngo ikibigaragaza nuko uzasanga zimwe muri izo nyubako tuvuga zisatiriye umuhanda minini  uduhuza na  Congo  wose ukikijwe n’izo nyubako zubatswe kandi zikomeje kuzamurwa muri ubwo buryo.

Kayumba  akomeza asaba  abayobozi b’Akarere kumanuka bagakora ubugenzuzi bwimbitse kuko ngo  bidakozwe inyubako z’akajagari zizakomeza kuzamurwa kandibikagira ingaruka ku mpqnde zombie .

Umukozoi w’Akarere  ka Rusizi ushinzwe gutanga impushya z’imyubakire  Bwana Iraguha Laurien yabwiye VALUE NEWS ko bagenzura imyubakire umunsi ku wundi  kandi ko abubaka bose bubaka bafite ibyangombwa .Gusa ngo ikibazo kigihari ni icya parking kuko  igishushanyo mbonera kigaragaza ko Umujyi wa Rusizi uzubakirwa parking rusange ikazakemura ikibazo cy’ibinyabiziga bibura aho biparika

Yagize ati “Ikibazo cy’imodoka ziparika mu nzira turakibona kandi birabangamye nk’iyo urebye inyubako z’amasoko yombi ni iza kijyambere ariko nta parikingi gusa zubatswe mbere y’igishushanyo mbonera umuti w’iki kibazo nuko igishushanyo mbonera kivuguruye kizaba kirimo parikingi rusange iyi izaba ari igisubizo cy’imodoka zose zaburaga aho ziparika kandi iyi parikingi izatuma uyu mujyi wa Rusizi urushaho gusa neza kuko usanga ibinyabiziga birimo hari aho biteza akajagari.”

Umujyi wa Rusizi ni umwe mu mijyi 6 yunganira umurwa mukuru Kigali.Ni muri urwo rwego inyubako z’amagorofa zikomeje kuzamukamo ku muvuduko uri hejuru.o abubaka basabwa gukurikiza igishushanyo mbonera kandi n’abayobozi bagakora ubugenzuzi bwimbitse ku nyubako zigenda zihazamuka kugira ngo akajagari gacike mu mujyi wa Kamembe.

Ingabire RUGIRA Alice

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *