Rusizi : Baryohewe no gukomorerwa ingendo ariko baracyatewe urujijo n’imibare itangazwa muri iki gihe

Inama y’abaminisitiri yo ku wa gatanu tariki ya 25 Nzeli 2020 yanzuye ko ingendo rusange  hagati y’ Akarere ka Rusizi n’ utundi turere zisubukurwa  nyuma y’amezi atandatu ashize abanyarusizi  barashyizwe mu kato kubera icyorezo cya COVID  19.Uyu mwanzuro ukimara gufatwa mu gitondo cyo ku wa gatandatu tariki ya 26 Nzeli Imodoka zitwara abagenzi batangiye akazi ariko  bigaragara ko ari nkeya bitewe nuko zimwe zahakoreraga  ba nyirazo bari barazijyanye ahandi , izindi zikaba zitari guhita zijya mu muhanda zitabanje gusuzumwa  bitewe n’ igihe zimaze zidakora.

Bamwe mu baturage bari barafungiwe I Rusizi n’ icyorezo cya COVID 19 bagaragaza imbamutima z’ ifungurwa ry’ ingendo .Iyakaremye David atuye i Karongi.Ni umucuruzi .Ubwo ingendo rusange zahagarikwaga  yari ari I Rusizi bamufungiraho gutyo.Kuri ubu amaze amezi atandatu yibera I Rusizi nyamara ubucuruzi bwe buri I Karongi .Aganira na Value News yagize ati “ naje Rusizi mvuye Karongi nje kurangura tugiye gusubirayo numva ngo bafunze , byabaye ngombwa ko nshumbika ndategereza ,bafunguye ingendo za “private“ bakajya baduca amafaranga y’umurengera ndategereza none ndishimye ko ngiye gusubira iwacu i Karongi nkongera nkakora nubwo ubucuruzi bwanjye bwakomwe mu nkokora n’iminsi yose ishize maze ntakora ndi hano Rusizi.Gusa niteguye gushyiramo imbaraga ntikoresheje kugira ngo iki cyuho ndebe ko cyavaho .

Ingendo zigifungurwa ntibyari byoroshye ku bagenzi bose kubera kubura imodoka . Umuyobozi wa Gare ya Rusizi Dusengimana Josephyabwiye Value News ko akenshi kubura kw’imodoka zijya hirya no hino ziva Rusizi  kwatewe nuko amasosiyete amwe bagifunga , yahise atwara imodoka zayo zijya gukorera ahandi .Ati” ama agence nka RITCO, Kivu Belt yari yaratwaye imodoka zabo za Nyamasheke no mu bindi bice byari byemerewe gukora ,niyo mpamvu ubona imodoka ziri kuba nke , hakaniyongeraho n’ikibazo cy’imodoka zimaze igihe ziparitse utapfa guhita ushora mu muhanda zitabanje gusuzumwa “

Abacuruzi nabo bashyizwe igorora

Habiyambere Pierre atuye mu Karere ka Rusizi yabwiye Value News ati “twakomorewe ngendo ni byiza birashimishije kuko ibicuruzwa byari byarazamutse cyane by’umwihariko ibiribwa nubwo byo byemeraga kuza ariko burya izi modoka zitwara abagenzi zadufashaga cyane kuko ubasha kwishyura umuzigo kuri make kuruta uko wahagurutsa ikamyo cyangwa dayihatsu , ubu rero ibiciro bigiye kumanuka tubibone kuko ubuhahirane bwongeye gushoboka.”

Binashimangirwa na Nyiramutuzo Helene nawe  w’umucuruzi w’imyenda mu mujyi wa Kamembe, aho agira ati “ naherukaga kurangura mu kwezi kwa kabiri , bafunze nitegura kujya kurangura imyenda ya Pasika ubu rero abakiliya banjye bakeneye ibintu bishya niyo mpamvu mpise ngenda I Kigali kurangura “

Barafunguriwe ariko baracyafite impungenge

Nubwo inzira ari nyabagendwa I Rusizi kugeza ubu ntibarizera neza ko kuba barakomorewe  batazongera gufungirwa  cyane ko ngo hashize iminsi  babona mu mibare itangazwa na Minisiteri y’Ubuzima  nta banyarusizi banduye bashya bagaragara.

Ibi ngo bisa n’ibyabashyize mu rujijo bamwe bibaza niba icyorezo I Rusizi cyarahashize cyangwa se niba hari izindi mpamvu zituma imibare ya Rusizi idatangazwa cyane ko ngo gupima abantu byakomeje kugeza nubu,  muri aka karere.

Bamwe mu baturage baganiriye na Value News bagira bati “Muzatubarize Minisante badukure mu rujijo rwose .Ese ko twumva ngo Kigali habonetse umubare uyu  n’uyu , Kirehe , aba , bikarangira nta Rusizi ijemo kandi ari twe twari ku isonga ibyo bishatse kuvuga ko inaha icyorezo cyahashize nta bwandu bushya  bukigaragara ? badufashe rwose natwe biradufasha mu gukomeza ingamba zo kwirinda cyane ko n’ingendo zafunguwe ubu urujya n’ uruza ari rwose “

Ntiturabasha kuvugana na Minisiteri y’ Ubuzima ku mpungenge z’ aba ba nyarusizi  ariko turacyagerageza kubavugisha  kugira ngo bavane urujijo kuri aba baturage bibaza niba iwabo icyorezo cyararangiye cyangwa se niba hari izindi mpamvu zituma Rusizi itagaragara mu mibare y’ahabonetse ubwandu bushya  nkuko bitangazwa buri munsi .

Ingabire Rugira Alice

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *