Mwarimu Ayinkamiye yize mu iseminari y’abakobwa, yigisha mu bakobwa imyaka 42

 

 Ayinkamiye Felicitee, ni umwarimukazi uri mu kiruhuko cy’izabukuru. Yize mu iseminari nto ya Muramba yari igenewe abakobwa gusa, anigisha imyaka 42 mu mashuri y’abakobwa gusa, harimo Nyundo na Rwaza; ariko 40 yose yayikoze muri Lycée Notre Dame de Citeaux.

Ku myaka 66, Ayinkamiye ubu atuye mu Kagari ka Kabuguru II mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge, aho yagiye mu 2019 avuye mu macumbi ya Lycée Notre Dame de Citeaux. Aya macumbi ngo yayamazemo imyaka 35.

Yigishaga isomo ry’igifaransa n’iry’iyobokamana. Bimwe mu byatumye aramba mu mwuga w’ubwarimu, ni “Ugukunda gutanga ubumenyi n’uburere”.

Amashuri yisumbuye yayize mu iseminari nto ya Muramba yitwaga Umubyeyi wa Kiliziya, aho yakurikiye ishami ry’Ikilatini n’Ubumenyi (Latin Sciences). Si benshi bazi ko habayeho seminari yigishaga abakobwa gusa, ariko Ayinkamiye arasobanura ayo mateka.

Ati, “Musenyeri Bigirumwami yashakaga ko Kiliziya irera ababikira bayibereye, maze ashinga seminari ya Muramba ayita Mere de l’Eglise (umubyeyi wa Kiliziya). Twahize ibyiciro bitatu, njye nari mucya mbere, noneho nyuma y’ibyabaye mu 1973 Habyarimana afata ubutegetsi barayifunga; aba nyuma bagiye kurangiriza mu iseminari nto ya Mutagatifu Piyo wa X ku Nyundo”.

Yigishijwe na Nkusi Laurent, na we yigisha abagore bakomeye ubu

Ayinkamiye avuga ko mu byamufashije gukora umurimo w’ubwarimu neza, ari ukuba yarigishijwe n’umusore Nkusi Laurent akiva mu Bufaransa. Umuco wo kwirinda kurakara imbere y’abana ni impano yakuye kuri Prof. Laurent Nkusi, kandi na we ngo akeka ko abo yigishije bayimusoromyeho.

Prof. Laurent Nkusi yari Senateri, yitabye Imana tariki 17 Gicurasi muri uyu mwaka, akaba yaramwigishije muri Kaminuza y’u Rwanda ibijyanye n’indimi.

Ayinkamiye ati “Prof Nkusi mwibukira ku buryo wabonaga avuga yishimye akeye, yari umusore ukeye, yakundaga kudusekera, yigishaga abikunze kandi ashaka ko twese twumva kandi abyihanganiye, yarakubazaga yakumva ntubishubije neza akakurangira ibisubizo mu bitabo biri mu isomero”.

Ikindi kimutera ishema, ni ukuba yarigishije bamwe mu bagore bakomeye nka  Amb. Nyirahabimana Solina, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe kurinda Itegeko Nshinga, na Mukantaganzwa Domitilla uyobora Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kuvugurura Amategeko.

Ayinkamiye yanigishije Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Marie Solange Kayisire, Minisitiri Paula Ingabire ushinzwe Ikoranabuhanga n’udushya, Dr. Karekezi Claire, inzobere mu kubaga no kuvura indwara zo mu bwonko mu bitaro bya Gisirikare by’i Kanombe. Abandi ngo ni abadepite benshi atibuka neza.

Ayinkamiye ati “Solina Nyirahabimana buriya yari umuhanga mu gifaransa kandi akakididibuza pe! Wabonaga ashaka kuvuga ibyo asabwa bimurimo, kandi we na bagenzi be bakundaga ibiganiro mpaka (debats) bituma bamenya ururimi”.

Ayinkamiye wari ufite imyaka 23 y’ubukure igihe yarangizaga kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda mu 1977, avuga ko ari we mukobwa wa mbere wasabye kwigisha akirangiza Kaminuza.

Mu ibaruwa yandikiye Minisiteri y’umurimo tariki ya 9 Nyakanga 1977 (Value news ifitiye kopi), yasabaga akazi ko kwigisha. Ngo ni ibintu byasekeje Mbonabaryi, wari umuyobozi mukuru muri iyo minisiteri. Ati, “Mbonabaryi yahise aseka arakwenkenuka, maze ahita ahamagara muri MINEPRISEC (minisiteri y’amashuri abanza n’ayisumbuye) ababwira ko abonye umukobwa wa mbere usaba kwigisha kandi arangije Kaminuza. Yahise ababwira kumpa ikigo cyose mpitamo. Nahisemo icya Rwaza kuko ariho hajyaga kuba hafi y’iwacu”.

Ndlr : iwabo ni ku ruhande rw’akarere ka Ngororero, aho Mukungwa yisukira muri Nyabarongo, mu mahuriro y’intara eshatu (Amajyaruguru: Gakenke, Amajyepfo: Muhanga n’Uburengerazuba: Ngororero). Aha Rwaza hari hafi ugereranije n’ahandi hari amashuri, kuko ubu ni mu karere ka Musanze.

 

Karegeya Omar 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *