Ruhango: Amananiza n’amayobera mu rubanza rw’abahombeje Koperative y’inyangamugayo za Gacaca

 

Abantu 520 bari Inyangamugayo zaciye imanza gacaca mu murenge wa Kinihira, akarere ka Ruhango bamaze imyaka igera ku icumi bahanze amaso ubutabera. Bakurikiranye uwari umuyobozi wa Koperative yabo n’uwari umukozi wayo, ngo babishyure amafaranga miliyoni eshanu na Magana abiri bahombeje. Ni ikibazo kirimo amananiza n’amayobora, kuko inzego z’ibanze zikizi, iz’umutekano, ubushinjacyaha, ubucamanza ndetse n’urwego rw’abunzi; ariko cyaburiwe umuti.

Amananiza:

Buri muntu asabwa gutanga igarama ry’ibihumbi 25 kandi aburana ibihumbi icumi.

Basabwa gusinyisha abanyamuryango bose kandi harimo abapfuye, abimutse ndetse n’abaregwa.

Basabwa kugabanya ingano y’umweenda kugira ngo ikibazo cyakirwe mu bunzi

Ujya kubahagararira mu rubanza ntahabwa insimburamubyizi

Amayobera:

Abaregwa bavuga ko baburanye n’ubushinjacyaha

Umwe mu bakurikiranywe avuga babanje mu rwisumbuye rwa Muhanga, nyuma boherezwa mu rw’ibanze rwa Byimana.

Inyangamugayo zirega Perezidante na we akarega uwari umukozi

Ikibazo cy’arenga miliyoni eshanu cyakiriwe n’abunzi kandi batemerewe kurenza miliyoni eshatu

Bibaza uko bazagabana miliyoni eshatu ari 520, kandi haranyerejwe eshanu na Magana abiri

Hari bamwe batashakaga ko Koperative ibaho

Ubwo inkiko gacaca zasozaga imirimo yazo, inyangamugayo zazigizemo uruhare zahawe ishimwe ry’amafaranga ibihumbi icumbi (10.000). Hari aho buri wese yafashe aye, ahandi bakora amakoperative yo kwiteza imbere.

Mu murenge wa Kinihira w’akarere ka Ruhango, Koperative yashinzwe hari abatabyifuza. Nyiridandi Francois w’imyaka 80, yari Perezida w’ubujurire mu kagari ka Kirwa. Agira ati, “Buri nyangamugayo yagenewe ibihumbi icumi, badusaba kujya muri Koperative. Nti ese ko buri nyangamugayo yakoze ku giti cyayo, tukaba dufite ibibazo binyuranye, mwaretse buri wese agafata aye. Harimo imfubyi n’abapfakazi, mubahe ayabo, ugura igitenge akigure, ukeneye kugura itungo nawe arigure. Byabaye ngombwa ko dutora, abaturuka ku Muremure baratuganza, tunahita dutora Mukakimenyi Elvania ngo atuyobore”.

Uyu musaza anavuga batoye bagononwa, ngo kuko umubyeyi we yaba yarahombeje ishyirahamwe ry’abahinzi ba kawa.

Nyiridandi ati, “Ng’uko uko twatoye Mukakimenyi, Gasasira amubera umukozi mu iduka. Yavugaga ko azajya atwishyurira Mituweli tukanagabana inyungu, ariko habe n’ikibiriti cyangwa igiceri cy’icumi twabonye”.

Naho Munyampirwa Yohani yemeza ko bambuwe na Komite ihagarariwe na Mukakimenyi, ubwo baranguzaga inzoga za Bralirwa zigahomba. Ati, “Ubu urubanza ruri mu bunzi b’akagari ka Gitinda, urubanza rwaratangiye, ubu ruba rwarakomeje ni uko haje Corona”.

Amananiza n’amayobera mu rubanza

Aba bantu 520 biganjemo abanyantege nke, kuko umutu muri bo amaze kugira imyaka 48. Ntibari kubasha kujya bitabira imanza bose, dore ko harimo n’abarenga icumi bapfuye, abandi bamaze kwimukira ahandi.

Bishatsemo ujya kubahagararira, ariko uwo babanje ngo yasaba ibihumbi 12 uko agiye kuburana I Muhanga. Bamusimbuje undi ubu ubikurikirana, na we udahabwa insimburamubyizi: ni Mubanda Marc Aurele, umwe mu bakiri bato.

Avuga ko ahura n’ingorane zo gusiragira mu nkiko no mu buyobozi, kuko ngo yagiye ku karere ka Ruhango incuro eshatu ashaka guteza kashe mpuruza.

Ngo ageze mu rukiko kandi, basanze Koperative idafite ubuzima gatozi, bityo rusaba ko buri nyangamugayo yatanga igarama ry’ibihumbi 25; mu gihe iburana ibihumbin icumi.

Ikindi ngo ni uko hari umwe mu baregwa wamaze kwimuka, urukiko rugasaba ko babanza kwerekana aho abarizwa ngo rwakire ikirego. Mubanda ati, “Komite ya mbere yari iyobowe na Elvania imaze guhomba, akarere kayisimbuje indi, igizwe na Karangwa Francois, yungirijwe na Dusengumuremyi Aloys”.

Iyi komite nayo ngo yahise inyereza amafaranga, igurisha amakesi y’inzoga. Perezida wayo Karangwa ngo ntakiba mu Kabagari, nyamara ashinjwa kuba yaranyereje asaga miliyoni ebyiri. Naho uwari umwungirije we yahamwaga n’ibihumbi 240, yahise ayishyura.

Mukakimenyi Elvania aregwa miliyoni eshatu n’ibihumbi Magana ane (3.400.000), na we akabishinja uwari umukozi Gasasira Aimable.

Mubanda ati, “Ngo ubushinjacyaha bwasanze nta cyaha Elvania afite. Dufatanije n’ubuyobozi bw’umurenge, twigiriye inama yo kugeza ikirego mu bunzi, biba ngombwa ko turegera miliyoni eshatu kugirango bacyakire”.

Akomeza avuga ko mu kwiregura mu bunzi, Elvania yerekanye impapuro z’urukiko, ‘zidateyeho cashe’, abunzi babanza kwanga kuburanisha urubanza ruri mu rukiko.

Mukakimenyi Elvania usanzwe ari umwarimukazi mu rwunge rw’amashuri rwa Bweramvura, avuga ko we ntaho yahuriraga n’amafaranga, ko Gasasira yaranguzaga inzoga, agasabwa kujya kubitsa ayo yacuruje buri munsi muri Banki.

Ati, “ Sinakoraga ku ifaranga, Gasasira yagombaga kujya averisa buri munsi, noneho umunsi wo kurangura tugasinyisha akayakuraho akarangura. Ariko si ko yabigenje, kuri Noheri ya 2010 twagiye kuri banki tubura amafaranga yo kurangura, ngo yari yaragiye ayaguriza abantu bakamwungukira, ubundi agatanga dovize (gukopa) nk’uko yabigaragaje mu mpapuro”.

Akomeza agira ati, “Kuva 2012 mburana, naburanye n’ubushinjacyaha mu Byimana, nyuma njya mu rwisumbuye rwa Muhanga, narwo ruza kunyohereza mu rw’ibanze mu Byimana. Ejo bundi bampamagaye mu bunzi, nasabye ko haboneka icyemezo cyasinyweho n’inyangamugayo zose, cyemerera Mubanda kuzihagararira, kuko sinshaka ko ejo hazaza abandi bagoboka urubanza”.

Uyu gasasira ushyirwa mu majwi nk’umukozi wa Koperative, ntavugwaho rumwe: abanyamuryango bavuga ko Elvania ari we wamwihereye akazi, mu gihe Komite ngenzuzi yari yamaze gutanga itangazo ngo uwo mwanya upiganirwe; we akayica inyuma akagaha Gasasira.

Mukakimenyi Elvania we ntabyemera, kuko agira ati, “Ni gute se batamuzi kandi yarabakoreye umwaka wose bamuhemba, inyandiko zirahari. Ntiyari umukozi wanjye wo mu rugo , yari uwa Koperative”.

Iki kibazo kizwi n’inzego nyinshi, nk’uko bamwe mu nyangamugayo babigarukaho. Nyuma y’inzego z’ibanze kugera ku karere, inzego z’umutekano zirimo na Polisi zirakizi (Gasasira yigeze gufungwa); ngo hari n’itsinda ry’abadepite basuye umurenge wa Kinihira barakibwirwa. Abandi ni abakozi ba Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu, ubwo bahuzaga umurenge wa Kinihira n’uwa Kabagari.

 

Karegeya Omar

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *