Musanze : Mu myaka irenga ibiri agonzwe , ntarahabwa ubutabera kandi yaritabaje inzego zitandukanye.

 

Umubyeyi witwa  Nyirabarisesera  Gertulde ukomoka mu mudugudu  wa Kabaya, akagari ka Bikara, umurenge wa Nkotsi mu karere ka Musanze , arasaba kurenganurwa ku bw’akarengane  akomeje  kugirirwa nyuma y’aho agonzwe  n’imodoka yo mu bwoko bwa Taxi Voiture  ifite Plaque  RAB I63 P ,hari kuwa  05/12/2018  ,none kugeza na n’ubu akaba atarabona ubutabera.

Ni impanuka yabaye kuwa 05/12/2018, ahagana saa cyenda z’igicamunsi aho imodoka yo mu bwoko bwa taxi voiture ifite plaque RAB 163 P yagongeye  Nyirabarisesera Gertulde imbere  y’umurenge wa Nkotsi mu karere ka Musanze , agakomereka bikomeye.

Ngo ariko nubwo birimo ubwiru bwinshi , iyi modoka ngo yarimo abagabo 3 , barimo uwitwa  Nkurunziza  Appolinaire  ufite ID izwi ( dufitiye kopi)na nomero ya telefoni igerndanwa  izwi .Impanuka ikimara kuba  bamujyanye  kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Nyakinama ari naho bamusize bakigendera.

Nkuko bivugwa na bamwe mubabonye iyi mpanuka iba , harimo uwitwa   Gafaranga Faustin  ndetse n’umuyobozi w’umudugudu wa Kiruhura Maniraguha Elie , ngo imodoka Taxi Voiture  ifite Plaque RAB 163 P niyo yari mu makosa nkuko  bishimangirwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa  w’akagari ka Bikara  Nambajimana Philomène  akanashyira umukono kuri anketi  VALUE NEWS ifitiye Kopi yo kuwa 10/01/2019.

Mu kiganiro na  VALUE NEWS  kuwa  14/09/2020  Nyirabarisesera Gertulde yagize ati Nkimara kugongwa n’imodoka, najyanywe mu bitaro ntabizi kuko nahibonye mu gitondo ntazi uko nahageze. Mbajije, bambwira ko nagonzwe n’imodoka. Nkimara koroherwa nakurikiranye ikibazo cyanjye muri Polisi ariko na n’ubu ndacyirukanka. Ndasaba ko mwankorera ubuvugizi kuko nkomeje kurengana.”

Aha,  niho Nyirabarisesera Gertulde yahereye  agaragariza VALUE NEWS zimwe mu nyandiko zagiye  zandikwa asaba kurenganurwa  ariko kugeza na n’ubu bakaba bakimusiragiza bamubwira ko imodoka yamugonze  itazwi kandi Plaque yayo izwi ko ari RAB 163 P ndetse n’umwe  mubari muri iyo modoka  Nkurunziza Appolinaire akaba agaragara ariko ntabazwe uwo bari kumwe mu modoka( Uwarutwaye iyo modoka).

Uyu  Nkurunziza Appolinaire  we yabwiye VALUE NEWS  ati ” Imodoka nari nyirimo koko ariko sinjye warutwaye  ahubwo nanjye bari bantwaye , bampaye ubufasha ( lift) ariko simbazi n’aho imodoka iri ubu simpazi.”

Ikindi VALUE NEWS yifashishije inyandiko z’amasezerano  Nyirabarisesera  Gertulde  yagiranye n’abunganizi be mu mategeko  maze uwitwa  Me Uwingabiye Alice Marie France avuga ko atakiri mu rubanza rwe,  gusa ngo yarusigiye undi kuko ngo we yahinduye imirimo.

Ati ” Nagiranye amasezerano na Nyirabarisesera  Gertulde yo kuwa 20/03/2019 yo kumukurukiranira ikibazo akazampemba 30% ariko birangira mpinduye imirimo  , gusa mufasha kumushakira undi wamufasha ariko dosiye ye yari ikiri mu bugenzacyaha. Sinzi aho igeze ubu,  ahubwo mwabaza uwo wundi namurangiye.”

Na none VALUE NEWS yavuganye n’umwunganizi mu by’amategeko wa kabiri wa Nyirabarisesera Gertulde  witwa  Me Gapasi Senzage  avuga ko ikibazo cya Nyirabarisesera Gertulde  kikirimo urujijo ariko ruterwa na zimwe mu nzego zakagambye kugikemura.

Ati ” Nagiye kuri Polisi kubaza  uko dosiye ihagaze maze bansubiza ko hagitegerejwe ko imodoka yagonze Nyirabarisesera  Gertulde kuko ngo  yaburiwe irengero ahubwo ko bayitegereje igihe izaba yaje mu igenzura rikorerwa ibinyabiziga ( Contrôle Technique) , birengagiza ko impanuka ikiba hakozwe  ibisabwa byose  iyo habaye  impanuka , habazwa abari mu modoka , abatangabuhamya kwa OPJ  Uwitije  Iddy agakora n’inyandiko isaba muganga gupima Nyirabarisesera  Gertulde yo kuwa  14/12/2018.”

Haribazwa iki mu kibazo cya Nyirabarisesera Gertulde?

Abenshi batuye  umurenge wa Nkotsi baribaza niba  nta cyihishe inyuma y’ikibazo cya Nyirabarisesera Gertulde  kuko hari abavuga ko yabuze kivugira cyane ko aho ageze hose bamuca amafaranga yo kumufasha kandi ari mu cyiciro cya kabiri  cy’ubudehe nkuko n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkotsi  Hanyurwabake Théoneste  yabyemeje mu cyemezo  cyo kuwa 14/09/2020 VALUE NEWS ifitiye Kopi.

Ikindi abandi  bibaza ari benshi ni ikibura ngo Dosiye ya Nyirabarisesera  Gertulde igezwe aho igomba kugezwa cyane ko imodoka ya mugonze  izwi.

Umwe utarashatse ko amazina ye atangazwa agira ati Habuze iki ngo Polisi ijye kubaza  mu kigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority)  amazina ya nyiri imodoka ko Plaque yayo izwi”

Undi mugenzi we waganiriye na VALUE NEWS we agira ati Niba bifatwa nkaho iyo modoka itazwi , kuki Nyirabarisesera atakwishyurwa  n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kwishyura ibyangijwe  n’ibinyabiziga bitazwi (  Fond de garantie Automobile?”

Nubwo bimeze gutya ariko  ari nako byibazwa , iminsi iregenda ivaho umwe kandi amategeko yo  agomba kubahirizwa kuko hari aho bizagera  icyaha Nyirabarisesera  Gertulde yakorewe kigasaza akabihomberamo kandi amaze gutakaza byinshi yirukanka.

SETORA Janvier.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *