Nyagugenge : Abajyanama b’ubuzima ntibazi irengero ry’imodoka n’indi mitungo byabo

 

Bamwe mu banyamuryango ba Koperative Tubungabunge Ubuzima igizwe n’abajyamana b’ubuzima mu murenge wa Muhima, mu karere ka Nyarugenge,  bavuga ko nta makuru ahagije bafite ku micungire y’umutungo wabo. Bagaruka cyane ku modoka Minibus ebyiri za miliyoni 15 bamaranye imyaka ibiri zitinjiza, ubu bakaba batanazi irengero ryazo.

Iyi Koperative yavutse mu 2010, igizwe n’abanyamuryango 102,  bakorera mu tugari 7 tugize uyu murenge wa Muhima. Umwe mu batangiranye n’iyi Koperative mu 2010, avuga ko mu ntangiriro bari bafite igishoro cy’amafaranga miliyoni enye n’ibihumbi magana atatu na cumi na bitanu (4.315.000).

Ubusanzwe umutungo wa Koperative uva mu gahimbazamusyi Minisiteri y’ubuzima itanga buri mwaka(PBF), umugabane w’abanyamuryango bashya, no mu bikorwa bibyara inyungu  byashowemo. Minisiteri iyatanga hakurikijwe imirimo yakozwe n’abajyanama b’ubuzima mu mwaka, naho umunyamuryango mushya atanga umugabane hakurikijwe ayo abandi bagezeho.

Iyi Koperative imaze guhindura ubuyobozi incuro eshatu, ariko Komite zose zavanwagaho kubera imicungire mibi. Perezida wayo, Karasangabo Jean Pierre agira ati, « Komite ya mbere yageze ku mafaranga miliyoni 30, ariko yavuyeho hasigaye ebyiri. Abayisimbuye bo basizemo ibihumbi magana abiri na mirongo itanu, cyakora ubu kuva 2017 tumaze kugera kuri miliyoni eshanu ».

Imitungo irimo inzu, imodoka n’amamashini, ni bimwe mu byabaye umutungo wa Koperative Tubungabunge Ubuzima, ariko ubu bamwe mu banyamuryango bakaba batazi aho byagiye. Ibi si umwihariko wa Muhima gusa, kuko ahenshi amakoperative y’abajyanama b’ubuzima avugwamo ubwiru no kwivanga kw’abayobozi mu micungire yayo, bikayateza ibihombo.

Hari aho abayobozi badakorera mu mucyo, maze abanyamuryango ntibamenye uko umutungo wabo uhagaze. Ntibamenya ibyo bashoramo, ntibamenya uko bunguka, ntibamenya ibigurwa n’ibigurishwa, ntibamenya ibibatera igihombo.

Minibus ebyiri zamaze imyaka ibiri zitinjiza, nyuma ziburirwa irengero

Tariki 16 Ukwakira 2011, Koperative yaguze Toyota Hiace RAA 015J, yakozwe mu 1989, ku mafaranga miliyoni indwi (7,000,000 Frws), bayigura n’uwitwa Ruzindana Jean Bosco, yanditse kuri Nararibonye Bintu Fabien. Iyi yafatiwe ubwishingizi bw’iminsi 30 muri CORAR, tariki 3 Ukwakira 2012.

Bivugwa ko yaje gufungwa na Polisi nyuma yo kugonga umukindo, Koperative ikabura ‘ubwishyu bwa miliyoni yacibwaga’. Hari abavuga ko uwayigongesheje na we yari umujyanama w’ubuzima wari ushinzwe kuyicunga, ubwo yarimo ayigiraho.

Iherezo ry’iyi modoka ntirivugwaho rumwe muri Koperative, bamwe bavuga ko igiparitse muri Polisi, abandi bakavuga ko yaba yaragurishijwe mu cyamunara, aho kuri Polisi. Ikigaragara ni uko nta mafaranga yayo yinjiye muri Koperative.

Indi modoka ni RAA 843U, yakozwe mu 1994. Ntihagaragara igihe n’igiciro yaguriweho (ifite agaciro ka miliyoni umunani kuko imodoka zombi zari zifite agaciro ka miliyoni 15). Yari yanditse kuri Munyanziza Thomas ubarizwa i Nyamirambo (ariko we avuga ko atagurishije na Koperative).

Yafatiwe ubwishingizi bw’iminsi 30 muri CORAR, tariki 18 Gicurasi 2013, ariko tariki 28 Mutarama 2013 yari ivuye mu igaraje gusudirwa ikizu (soudure caisse arrière) na amortisseur (reba facture) ku mafaranga ibihumbi 150.

Uku kujyanwa mu igaraji imodoka ikimara kugurwa bitera amakenga ko yaba yaraguzwe ishaje cyane, cyangwa se fagitire yaba ari impimbano, kuko nta n’amazina ya nyir’igaraje ariho. Iyi ni Garage Amazone yahoze ku Giticyinyoni y’uwitwa Fulgence.

Ntaho bigaragara ko yagurishijwe, ariko umwe mu banyamuryango avuga yaheze mu igaraji. Ati, « iyo modoka yamaze mu igaraje imyaka ibiri ku Giticyinyoni. Noneho nyir’igaraje agiye kwimuka, ahamagara Koperative ngo ize iyitware, ariko kubera ko buri munsi yagombaga kwishyurirwa amafaranga igihumbi, basanze ideni rimaze kuba rinini. Numva ngo nyir’igaraje yahaye Koperative amafaranga ibihumbi 400 ».

Ibi binemezwa na Dushimemungu Felicien (Kinyata) wari ushinzwe kuzicunga. Avuga ko imodoka yabaga muri Garage Amazone ku Giticyinyoni kwa Fulgence. Ati, « ubanza ari we baje kubarana arayigura ».

Kinyata kandi avuga ko imodoka zombi zaguzwe zari iza Ruzindana Jean Bosco, nubwo mu mpapuro haboneka amasezerano y’ubugure y’imwe (RAA 015J).

Perezida w’iyi Koperative, Karasangabo Jean Pierre avuga ko mu mpapuro babitse nta hagaragara ubugure bw’iyi modoka ; kandi mu bitabo batunze nta na hamwe hagaragara uko izi modoka zombi zinjizaga amafaranga. Ati, « ubanza zarinjizaga Perezida akayirira, ariko n’ubusanzwe ntizakoraga buri gihe, ahubwo babaga bazitemberamo ».

Uyu Perezida uvugwa ni uwitwa Rutagenzwa Vincent wari umuyobozi wa Koperative, ubu utakibarizwa mu Rwanda kubera gutinya kubazwa iby’izo modoka.Umunyamuryango ati, « ntituzi ayo zaguzwe, ubundi aho kugura ebyiri zishaje, bari kuguramo imwe nzima ».

Mu bantu 12 basinye ku masezerano y’ubugure bw’imodoka, umwe witwa Kinyata ni we bahamya ko azi Ruzindana Jean Bosco, nyamara we agasubiza ko atabyibuka, ngo « ni ibya kera 2009 ».

Mu kumenya irengero ry’iyaheze mu igaraje, ari naho havuye fagitire idasobanutse, Garage Amazone yamaze gusenywa aho yari ku Giticyinyoni, mu rwego rwo gukura ibikorwa remezo mu gishanga. Ntibyoroshye kumenya aho nyirayo aherereye, cyangwa aho yimuriye ibikorwa bye.

Ingurube zarashize, ihene ziragurishwa

Mu bikorwa by’ubworozi, iyi Koperative yaguze isambu ahitwa Karondo, ugana Nyagasambu (mu kagari ka Bisenga, umurenge wa Rusororo/Gasabo).

Iyi sambu ubu irimo inzu (ikodeshwa ibihumbi 17), hari  ibiraro n’umurima w’insina. Muri iyi sambu habanjemo ingurube 20, zifatwa nabi zirapfa izindi ziragurishwa. Ariko kubera ko ari kure ya Muhima, ni abanyamuryango bake bazi aho iherereye, bake cyane nibo bazi ikirimo. Nyuma hashyizwemo ihene 19 nazo zirapfa, ubu ntibazi izihari.

Mu rwego rwo kubona amakuru afatika, twageze kuri iyi sambu, hagaragara ko higeze kuba ingurube kuko hakiri uburiro bwazo ; ariko nta kimenyetso cy’uko habayemo ihene.Abahaturiye bavuga ko zagurishijwe hasigayemo eshatu, kandi n’iyo sambu ngo iri ku isoko, -nubwo benshi mu banyamuryango batabizi.

Inzu n’imashini ziragurishwa abanyamuryango batabizi

Umwe mu banyamuryango avuga ko bahoranye inzu y’imiryango ibiri Nyabugogo, n’indi ahitwa Nyarurembo munsi y’ahahoze Gereza ya Nyarugenge. Ngo izi zagurishijwe hatanzwe amabwiriza y’uko « itegeko rigenga abajyanama b’ubuzima batagomba gushora imari mu bitari ubuhinzi n’ubworozi ».

Ubu hari inzu y’iguriro ry’abarwayi n’abarwaza, iri mu kigo nderabuzima cya Muhima. Mu 2010 yakodeshwaga ibihumbi 40 ku kwezi, nyuma ishyirwa kuri 60.000 ; ubu uyikoreramo yishyura ibihumbi 80.

Hari n’indi nzu y’imiryango ine mu kagari ka Nyabugogo (munsi yo kwa Kabuga), ikodeshwa ibihumbi 120.

Koperative yahoranye icyuma gifotora impapuro (Photocopieuse) cyari kwa muganga ku Muhima, ubu hari abavuga ko yaba itakiri iya Koperative. Perezida ati, « icyo cyuma cyagurishijwe bashaka kugura ibiryo by’amatungo, none ubu amatungo ntayo dufite, na cya cyuma ntacyo ; kandi kinjizaga amafaranga ».

Havugwa kandi n’imashini idoda imipira yakuwe Nyabugogo, ubu ntibazi ibyayo.

Hari abari mu gatabo ka Banki batakiri abanyamuryango

Ku mpamvu bita iza Covid-19, babiri muri batatu bari mu gatabo Banki bamaze igihe gisaga umwaka basezeye mu bajyanama b’ubuzima ndetse barasimburwa ; ariko bakomeza kuba mu micungire ya Koperative.

Harimo umusaza Gasimba Stany wasezeye mu 2019, uyu akaba umwe mu batumwa kubikuza amafaranga kuva Koperative ishingwa. Mu gushaka kumenya ibye,twahanye gahunda yo kuduha amakuru ya konti, umunsi wegereje avuga ko arwaje umuntu kandi atayatanga atakiri umunyamuryango. Umuyobozi wa Koperative, Karasangabo Jean Pierre avuga byatewe na Covid-19, kuko bateganyaga gukora inama rusange muri Werurwe ntibe kubera Covid-19.

Abanyamuryango bo bavuga ko abo bababikuriza batakiri muri Koperative nabo bagira uruhare mu gihombo ; ngo kuko uko bitabajwe bahabwa akanozangendo k’ibihumbi bibiri.

Naho ba nyirubwite bo go bakinubira ko bakorera Koperative imirimo, nyamara agahimbazamusyi ka Minisante (PBF) batakabonaho.

Umwe mu banyamuryango kandi avuga ko nawe yigeze kuba umwe mu bari mu gatabo, ariko ngo kari gashya, hatagaragara uko amafaranga yasohotse ,mu bihe byatambutse.

Ibi bibazo by’imicungire ngo byanagaragajwe n’igenzura ryakozwe, nyuma ubuyobozi bwandikira inzego zinyuranye butabaza ngo abagize uruhare mu gihombo babibazwe ; ku isonga hakabamo uwari umuyobozi wa Koperative, Rwatagengwa Vincent usigaye abarizwa mu gihugu cya Uganda.

Karegeya Jean Baptiste Omar

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *