Ruhango : Hashyinguwe imibiri yari imaze umwaka mu biro by’akagari

Imibiri itanu yari imaze igihe kirenze umwaka mu biro by’akagari ka Kirwa mu murenge wa Kinihira, akarere ka Ruhango ; yashyinguwe mu irimbi n’imva rusange. Ubuyobozi butanga ubutumwa ko abaturage bakomeza kubaha ikiremwa muntu, aho babonye umubiri uri ku gasozi  bagatanga amakuru, ugashyingurwa bikwiye.

Ku gicamunsi cyo ku wa mbere tariki 28 Nzeri 2020, nibwo abaturage b’utugari twa Kirwa na Rukina mu murenge wa Kinihira, bahuriye ku irimbi rusange riri mu ishyamba rya Nyirakinihira. Bafatanije n’ubuyobozi bw’umurenge n’utwo tugari, bahujwe no gushyingura imibiri itanu yatoraguwe ahantu hanyuranye, nyuma ikaza kubura beneyo.

Bakeka ko ari iy’impunzi

Abaturage b’akagari ka Kirwa bavuga ko iyi mibiri yari imaze igihe kirenga umwaka mu buyobozi. Banasobanura uko yabonetse, bakanakeka ko ari iy’abantu bahungaga intambara muri za 1990 bari mu nkambi ya Kabareshya.

Munyampirwa Yohani agira ati, « Hari iyo basangaga ituzuye ibice byose, ubanza ari iy’impunzi zavuye ku Mayaga zari mu nkambi ya Kabareshya bagiye bicwa na macinya. Hari umwe bakuye mu ishyamba adafite igihimba, undi yabonwe n’abakoraga umuhanda, basanga nta mutwe afite, indi ni abaturage bagiye batanga amakuru. Habaye inama nyinshi, haza gufatwa umwanzuro ko bashyingurwa mu irimbi rusange ».

Naho Hategekimana Emmanuel wabimburiye abandi ku Kana aho bagombaga gushyingura,  avuga ko hari n’abavanwe mu kagari ka Gitwa, gusa akanongeraho ko ubuyobozi bw’akagari bwatindije iki gikorwa.

Hari n’abavuga ko amakuru yatanzwe n’abantu bafunzwe, ariko bakaranga nabi aho iyo mibiri iherereye, cyangwa bakavuga abatari bo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa KInihira, Uwamwiza Jeanne d’Arc avuga ko umubiri wa nyuma wabonwe n’abakoraga umuhanda mu Ukwakira 2019, abandi babonetse mbere mu gihe cy’ibikorwa rusange. Ati, « hari imibiri itatu yabonetse hacibwa amatarasi y’indinganire, indi yabonetse bakora umuhanda wa VUP. Twakoze inama nyinshi tunakoresha inteko z’abaturage dushakisha beneyo. Twasanze ari iya kera, twatanze amatangazo tubura ba nyirayo, twanzura kubashyingura mu irimbi rusange kandi mu mva rusange ».

Uyu muyobozi anavuga ko mu mpamvu zatumye itamenyekana neza, harimo kuba yari ishaje kandi nta kimenyetso cyafatirwaho. « nta mwenda, nta kamenyetso k’ikindi bari bambaye nibura nk’ishapure cyangwa akandi kantu kadasaza ».

Mu butumwa bwe, Uwamwiza avuga ko abaturage bagomba kubaha muntu, ahabonetse umubiri bagatanga amakuru hakigwa uburyo yashyingurwa. Asanga nabyo ari imwe mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge, ngo kuko magingo aya hari imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi itaraboneka ; nubwo iyi yo yashyinguwe ishobora kuba ari iy’abanyenkambi.

Karegeya Omar 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *