Rusizi : Abanya Rusizi bongeye kugaragaza isano bafitanye n’Isambaza

 

Abaturage bo mu karere ka Rusizi bari mu byishimo kubwo gusubukura uburobyi bumaze amezi asaga 6 buhagaze mu kiyaga cya Kivu., by’umwihariko abakunzi b’isambaza bavuga ko kuzibura ku isoko byari byarababereye umuzigo mu gihe abo zari zitunze nabo bishimira ko ubuzima bugarutse bakaba biteguye gukora birinda covid19.

Niyomwungeri Innocent ni umurobyi mu karere ka Rusizi yagize ati” Tumaze amezi 6 tudakora uburobyi impamvu nuko ikivu cyafunzwe kubera covid19 hakiyongeraho ya mezi 2  gifungwa kugira ngo abana b’amafi bakure.Ibyo rero  byatumye tumara iki gihe cyose mu rugo.”Uyu murobyi akomeza avuga ko azanye ingamba nshya mu kiyaga , ati “ nzanye ingamba zo kujya nkora nizigamira kugira ngo ibibazo nahuye nabyo bishingiye mu kuba imirimo yari ihagaze bitazongera kumbaho nzajya ndoba amafaranga mbonye nyaguremo amatungo k’uburyo nziyubaka sinzongere guhura n’inzara nkiyo maze iminsi mfite.’’

Nzeyimana Jean Claude ni umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abarobyi mu karere ka Rusizi.We  yagize ati “Kuva icyorezo cya covid19cyagaragara muri aka karere twarahagaze kuroba gusa mu tundi turere ho barakomeje,byabaye ngombwa ko tubika ibikoresho amato turayangiza turayabika kuko uburobyi dukoresha amato y’imbaho ayo bitakunze yagumye mu mazi tuyashakira abayarinda.”

Yakomeje avuga ko icyorezo cyakomye mu nkokora ubukungu bw’abo kuko icyorezo cyibasiye Rusizi hafatwa ingamba zikaze mu rwego rwo guhangana na covid19  ku buryo batangiye kwiyambaza ibigo by’imari n’ama banki.Ati  “Covid19 yadukomye mu nkokora kuko amikoro yagiye hasi ubushobozi bw’abarobyi bwabaye buke cyane ariko nubwo bimeze gutyo twihutiye kugana ibigo by’imari n’amabanki kugira ngo abarobyi babone inguzanyo binyuze muri za koperative babarizwamo kugira ngo tuzahure ubukungu bwacu bwahungabanyijwe na covid19 twongera gusana amato ku buryo twese twongeye gukora uburobyi nta wusigaye kubwo kubura amikoro bitewe na covid19.”

Abacuruzi b’ibikomoka mu kiyaga cya Kivu nabo ibyishimo ni byose kuko bari bamerewe nabi kubwo kubura akazi

Irakoze Janviere ni umucuruzi w’isambaza yagize ati ‘’Maze igihe kinini nta kazi uyu murimo nywukoze imyaka 18 ninjye urera abana b’imfubyi umugabo yansigiye none kuba  I Kivu gifunguye  birashimishije kuko nsubiye  mu kazi .Ngize icyizere ko abana banjye ngiye kubabonera  amafaranga y’ishuri kandi njyewe n’umuryango wanjye tugiye kongera kubaho neza nkuko byari biri mbere ya covid19”.Gusa uyu mubyeyi asoza avugaisomo akuye muri COVID19,ati “  icyakora nkurikije amasomo mvanye muri corona nzakora imirimo nirinda kugira ngo icyi cyorezo kitazongera kwibasira akarere kacu bigatuma twisanga mu minsi mibi nkiyo tuvuyemo.’’

Ibituruka mu mazi kandi byasanganijwe n’abakunzi babyo ubu mu karere ka Rusizi ibyishimo ni byose

Icyimanimpaye Chantal atuye mu karere ka Rusizi mu murenge wa Kamembe yagize ati “ Nabaho nibwo namara igihe kingana gutya ntarya isambaza mu mujyi wa Kamembe habe n’urw’umuti wari bubone muri iyi minsi ; twaburaga ibyo turya yewe nibyo twihera abana urumva twese twari twaramenyereye ibyo mu mazi none zabonetse ku isoko ubu tugiye kwimara ipfa  ariko kandi byatumye twiga no gutegura andi ma funguro anyuranye mu gihe njyewe iwanjye numvaga arizo kamara gusa ubu rero nzajya nzifatanya n’ibindi uburyo tuzarushaho kugira imirire iboneye.’’

Tumushime Eric nawe atuye mu murenge wa Gihundwe yungamo ati “Iwanje ubuzima bwari bwarahagaze ndetse sitwe gusa ni hose twaganiraga ukumva dukumbuye isambaza kuko uburinzi bw’ikivu bwarakozwe mu bishoboka byose gusa hakenewe kutirara kuko twabonye aho corona virus yatugejeje niyo mpamvu dusaba inzego zibishinzwe gukomeza kuba maso kandi natwe turakomeza gukaza ingamba no gukurikiza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda covid19 dukaraba intoki ndetse twambara n’agapfukamunwa.’’

Kankindi Leoncie, umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yasabye abaturage ko nubwo ikiyaga cya Kivu gifunguwe bagomba kugikoresha bakibyaza umusaruro ariko bibuka gukomeza kwirinda covid19 hagamijwe ko biteza imbere nta bwandu bushya

Yagize ati ‘’ Ni byo koko ikiyaga cya Kivu kimaze amazi agera muri atandatu gifunze impamvu nuko akarere kagize guma mu rugo y’amezi ane noneho hakiyongeraho n’amezi abiri I Kivu gisanzwe gifungwa kugira ngo abana b’amafi n’isambaza bakure bityo umusaruro wiyongere ni icyo cyabiteye twakoze ubugenzuzi tunagira inama abarobyi n’abacuruzi tunyuze  mu ba bahagarariye mu makoperative tubasaba gusubukura imirimo yabo ariko banirinda icyorezo cya covid19 kuko nubwo ibikorwa bisubukurwa ariko icyorezo kiracyahari kandi twabonye ko isaha iyo ariyo yose gishobora guhitana abantu niyo mpamvu dusaba buri wese kugira uruhare mu kugikumira dukaraba intoki ndetse hakabaho guhana intera no kwambara agapfukamunwa.’’

Kuri uyu wa mbere nibwo  ibikomoka mu Kivu byongeye kugaragara ku isoko rya Rusizi nyuma y’amezi atandatu  gifunze.

Gusa abakenera by’umwihariko isambaza binubira ko zigera ku isoko zihenze aho ikiro kiba gihagaze hagati y’amafaranga ibihumbi bitatu (3000F) na bitatu magana atanu (3500F) , ibi biterwa ngo bigaterwa no kuba umusaruro w’isambaza ukunze kujyanwa muri Repubulika iharanira demokarasi ya congo mu mujyi wa Bukavu abatuye Rusizi bakaba bibaza impamvu zijyanwayo kandi iki gihugu nacyo gikora ku kiyaga cya Kivu.

 

Ingabire Rugira Alice

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *