Rusizi:Ababyeyi barasaba Leta kubabera umuhuza na ba nyir’ibigo by’amashuri

 

Bamwe mu banyeshuri bo mu karere ka Rusizi baravuga  ko batabona uburyo bazasubira mu ishuri  nyuma y’ubukene ababyeyi babo batewe na Covid19, bishingiye ahanini ku kuba bamwe baragize ibihombo abandi bagatakaza akazi bakoraga .Mu mvugo z’abanyeshuri usanga bamwe bihebye bakavuga ko nta cyizere cyo kubona  ibikoresho n’amafaranga y’ishuri babona hafi mu ngo iwabo  bagasaba Leta ko yashishikariza abafite ibigo kugirana ubwumvikane n’ababyeyi bityo ntihazabe icyuho mu burezi.

Mushimiyimana Esther ni umunyeshuri mu karere ka Rusizi yagize ati “Nyuma y’igihe kirekire amashuri afunze kubera covid19 twishimiye ko agiye kongera gufungurwa , ariko hari ikibazo tureba cy’ubukene bwinjiye mu miryango kubera icyorezo cyadutse kidutunguye ku isi yose , nihereyeho ababyeyi banjye bakoraga ubucuruzi bwambukiranya imipaka bafatanyije twari turiho neza mbere kandi twiga mu mashuri akomeye none ubucuruzi bwabo bwarahagaze.”

Esther akomeza agira ati “Twugarijwe n’ubukene mu muryango wacu kuko hari byinshi tutakibona niyo mpamvu amashuri aduhangayikishije cyane reba imipaka iracyafunze kandi na covid19 iracyarimo nubwo igabanuka , Leta igize icyo ikora igatekereza ku bantu bagize ubukene kubera covid19 igategenya uko ababyeyi bajya bishyura mu byiciro atari kwa kundi byabaga itegeko kujya ku ishuri wishyuye amafaranga yose ibyo byazatuma abana benshi bagira amahirwe yo gukomeza kuko ababyeyi nabo bakora batikoresheje bakishyura.”

Hategeka Daniel nawe ni umunyeshuri yunzemo ati “Kuba amashuri agiye kongera gutangira nyuma y’amezi agera kuri atandatu n’igice afunze kubera corona virus ni inkuru nziza gusa ubuzima bwarahindutse mu buryo bugaragara kubera ko igihugu cyagiye muri gahunda ya guma mu rugo igihe kirekire Rusizi ho tunaguma mu kareer kuko imibare yari hejuru.

Icyo mbona nuko ibigo byagabanya ku mafaranga y’ishuri kugira ngo twese tubashe kugana ishuri nkuko byari bisanzwe ikindi turasaba uko hashyizweho gahunda z’ingoboka mu ma serivisi atandukanye no mu burezi bitekerezweho nabwo bugobokwe kuko nkatwe twiga turi bane mu rugo ubuzima ku babyeyi bwarahindutse turabona hari ibibazo bibugarije bishingiye ku bukene  batewe na covid19 ni ikibazo rusange dukeneye ko byatekerezwaho kugirango uburezi bukomeze bube inkingi ya mwamba.”

Uretse aba banyeshuri kandi ababyeyi nabo batangarije ikinyamakuru valuenews.info ko nubwo amashuri agiye kongera gufungura nabo impungenge ari zose ku bijyanye n’amafaranga y’ishuri yabaga ari no hejuru nubwo bakoraga iyo bwabaga bakayabona kugira ngo abana babo baziteze imbere

Niyomwungeri Esperance atuye mu murenge wa Mururu mu karere ka Rusizi yagize ati “Ibibazo twatewe na Covid19 ntibigira ingano koko ubuzima bwarahagaze njyewe nacururizaga mu mujyi wa Bukavu ikindi nakoreshaga amadeni nabaga nafashe nacuruzaga imyenda nari mbayeho kandi neza kuri ubu sindi kwishyura umwenda wa Banki ubucuruzi bwanjye bwarahagaze abana banjye bose turebana mu maso ubu ndateganya kubahindurira ibigo bakajya ahaciriritse nabwo nkabona bose uko ari batandatu hari abo nzicaza bakazasubukura umwaka utaha!

Akomeza avuga ko ibigo byemeye bakagirana amasezerano hari icyo byatanga agasigara arwana no kwishyura.

Ati” Icyakora kuri ibyo ba nyiri bigo nabo batwihanganiye bakagabanya amafaranga y’ishuri nabo bagakora nk’abakora mu bihe bidasanzwe byatworohera kuko twese ni urugamba rwa covid19 dukwiye kurufatanya , leta nayo idufashe iduhuze nabo ba nyiri ibigo nkuko yahagaze ku mupangayi muri covid19 ikavuga ko nta muntu ugomba gusohorwa mu nzu nubu ni idushingire igiti nk’ababyeyi  abana bige tujye twishyura buhoro buhoro kuko turi mu nzira zo kongera kubaka ubuzima bundi bushya.”

Naho Nzahumunyurwa Charles nawe atuye mu karere ka Rusizi nawe asanga ubufatanye ari ngombwa kugira ngo abanyeshuri bakomeze amashuri yabo nta nkomyi

Ati “Ubufatanye ni ingenzi hagati y’ibigo by’amashuri ababyeyi batwumve kuko iki cyorezo cyaduteje ubukene kandi abanyeshuri bacu nibo ahazaza heza h’igihugu niyo mpamvu Leta nkuko ari umubyeyi dusanga muri uyu mwaka yadufasha ikatubera umuhuza n’abayobozi b’ibigo by’amashuri kandi hakorwe ubukangurambaga ku bana nabo badufashe hari uwivumbura kuko atabonye ibikoresho runaka nibumve ko ari ibihe bigoye banyurwe bige bashyizeho umwete kandi urugamba ruracyakomeje rwo kurwanya covid19 bazakomeze bubahirize amabwiriza yo kwuyirinda.”

Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko amashuri azafungura guhera muri uku kwezi kwa Cumi akazafungura mu byiciro bihereye ku mashuri makuru na za kaminuza andi akazafungura mu kwezi kwa cumi na kumwe , mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize Ministiri w’uburezi yatangaje ko ku bijyanye n’abanyeshuri bata ishuri  hashyizweho ingamba zo guhagurukira iki kibazo aho biteganyijwe ko hazaba ubufatanye bw’inzego zose kugera kuri mudugudu na mutwarasibo bakajya bakurikirana abana bata ishuri bakaganiriza ababyeyi bikazatuma ntawe ucikanwa cyangwa ngo avutswe uburenganzira bwo kwiga.

 

Ingabire Rugira Alice

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *