Urukiko rukuru, urugereko rwa Musanze , kuri uyu wa kabiri , tariki ya 06/10/2020 rwategetse ko Dosiye y’urubanza N0 RPA 00510/2020/HR/MUS iregwamo uwari Gitifu w’umurenge wa Cyuve Sebashotsi Gasasira Jean Paul na bagenzi be aribo Tuyisabimana Jean Léonidas, Abiyingoma Nsanzumuhire Sylivan na Nsabimana Anaclet izaburanishwa n’urukiko rwisumbuye rwa Musanze kuko ngo rufite ububasha nubwo rwari rwarabwiyambuye.
Ni urubanza rwari rwarajuririwe n’ubushinjacyaha bwisumbuye bwa Musanze bwari buhagarariwe na Bugirande Museruka John nyuma y’icyemezo cy’urukiko rwo kuwa 30/07/2020, aho urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwiyambuye ububasha ruvuga ko Dosiye ya Sebashotsi Gasasira Jean Paul na bagenzi be igomba kuburanishwa n’urukiko rw’ibanze rwa Muhoza.
Mu kwiyambura ububasha urukiko ngo rwari rwashingiye ku ngingo ya 121, agace kayo ka 1 “Gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW)”,
Nubwo urukiko rwashingiye kuri iyi ngingo rwiyambura ububasha ubushinjacyaha nabwo ariko bushingira kuri iyi ngingo ya 121 bugashyira imbere agace kayo ka 3 kagira kati ” Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye indwara cyangwa kudashobora kugira icyo umuntu yikorera ku buryo budahoraho, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW). “
Uretse n’ibi kandi , urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwari rwavuze ko rwashingiye ku nyandiko ya muganga yo kuwa 14/05/2020, igaragaza ububabare bwa Nyirangaruye Clarisse bwa 80% n’ubwa musaza we Manishimwe Jean Baptiste bwa 10% , ubushinjacyaha butagaragaza imiterere y’ubwo bubabare kuko nyuma y’ibyumweru 2 hari irindi suzumwa ryakorewe Nyirangaruye Clarisse ariko iryo suzuma ngo ntirigaragaza ingano y’ububabare nkuko mbere byakozwe.
Aha niho urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwahereye kuwa 30/07/2020 rufata icyemezo ruvuga ko rwiyambuye ububasha bwo kuburanisha urubanza ku rwego rwa mbere mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze ahubwo ko rwohereje Dosiye mu rukiko rw’ibanze rwa Muhoza ngo kuko arirwo rubifitiye ububasha.
Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe na Bugirande Museruka John , ntibwishimiye icyo cyemezo ari nayo mpamvu bwahise bunakijuririra maze kuwa 16/09/2020 urukiko rukuru ruburanisha uru rubanza , abaregwa bose bahari ndetse n’abunganizi babo .
Me Habiyakare Emmanuel, Me Bayingana Janvier na Me Kamanzi Cyiza Benjamin n’uhagarariye abaregera indishyi Me Munyarugero Gaspard mu gihe ubushinjacyaha bwari buhagarariwe na Gakwerere Javan.
Urukiko rukuru, urugereko rwa Musanze, rushingiye ku mvugo z’abaregwa n’abunganizi babo ndetse rumaze no kumva imvugo z’ubushinjacyaha ndetse n’uwunganira abaregera indishyi Me Munyarugero Gaspard, rushingiye kandi ku itegeko nomero 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo yaryo ya 121 , agace kayo ka 3 rwasanze ubujurire bw’ubushinjacyaha bufite ishingiro ,bityo rwanzura ruvuga ko urukiko rwisumbuye rwa Musanze arirwo rufite ububasha bwo kuburanisha urubanza rwa Sebashotsi Gasasira Jean Paul, na bagenzi be ku rwego rwa mbere , aho kuba urukiko rw’ibanze rwa Muhoza kuko ngo nta bubasha rufite.
Bityo , rutegeka ko Dosiye y’urubanza n0 RPA 00510/2020/HC/MUS,yongera igashyikirizwa urukiko rwisumbuye rwa Musanze akaba arirwo ruzaruburanisha ku rwego rwambere.
SETORA Janvier.