Ruhango: Umwari w’umwarimu yahize abandi mu gihugu

 

Umutesi Christine w’imyaka 22 ni we mwarimu w’Indashyikirwa mu rwego rw’igihugu muri uyu mwaka wa 2020. Gukomeza kwigisha no koroza abana inkwavu mu gihe cya Covid-19, ni bimwe mu bimugize umwari udasanzwe.

Umutesi Christine (wambaye ubururu) umwari w’umwarimu wahize abandi mu gihugu hose ashyikirizwa ibihembo

 

Uyu mwari ukomoka mu karere ka Nyaruguru, yahiriwe no kubona akazi k’ubwarimu mu karere ka Ruhango. Amaze imyaka 3 gusa yigisha amasomo ya siyansi, ku rwunge rw’amashuri rwa Nyarugenge mu murenge wa Kinazi.

Gufasha abana mu gihe cya Covid-19

Muri iki gihe abana batari ku ishuri, Umutesi yakomeje kwigisha yifashishije ikoranabuhanga, ku buryo mu ishuri rye hataburamo abana 100 bavuye mu gihugu cyose. Muti gute se? We ubwe arabisobanura.

“ Ntegura amasomo yanjye nifashishije ikoranabuhanga, namara kuyategura nkashyira link (umurongo) ku mbuga nkoranyambaga zihuriraho abana, ababyeyi n’abarimu. Iyo bafunguye ndabibona, ku buryo akenshi baba bari hagati ya 80 n’abantu 100. Iyo bamaze kwiga, nshyiraho ibibazo by’imyitozo, umaze kubikora imashini ikamukosora kuko mba nayihaye ibisubizo. Iyo imaze kumwereka amanota ye inamwereka ibisubizo”.

Ubu buryo bwa Christine ngo bumwereka abamukurikira, iyo babaye bake arabahamagara, abatakoze imyitozo akabaza ababyeyi; kandi isomo ritumvikanye arisubiramo.

Usibye kwigisha kandi, Umutesi Christine yafashije abana baba bandagaye muri ibi bihe batajya ku ishuri, maze abamenyereza korora inkwavu, ku buryo ubu hari izisaga 65 ziri mu bana. Ateganya ko amashuri natangira azabaha n’inkoko.

“Ubwarimu ni umuhamagaro si amaburakindi”, Tuyizere

Mu barimu b’Indashyikirwa ba 2020, Tuyizere Eric na we azamo ku mwanya wa 3, akaba ari we uhagarariye intara y’amajyaruguru. Yigisha Ibinyabuzima n’Ubutabire (Biologie na Chimie), mu ishuri Sancta Maria Karambo, ishuri rya Dicese Gatolika ya Byumba, riri mu karere ka Gicumbi, umurenge wa Bukure.

Tuyizere Eric wabaye uwa gatatu mu gihugu nawe yishimiye ibihembo yabonye 

Mu butumwa bwa Tuyizere, ngo ubwarimu ni umuhamagaro. Ati, “Ubwarimu ni umuhamagaro, ubikora abikomereho, utabirimo ntazabizemo ku bw’amaburakindi. Byonyine iyo uwo wigishije amerewe neza bigutera ishema, gutsindisha abana ntako bisa”.

Ibi Tuyizere abivugira ko ishuri rye ngo ryabaye irya 3 mu rwego rw’igihugu mu 2018, naho 2019 rikaba irya 7. Ikindi ni uko muri uwo mwaka wa 2019, ishami ry’imibare n’ubukungu (MCE) ku kigo cye ryabaye irya mbere mu rwego rw’igihugu.

Mu gihe cya Covid, uyu mwarimu niwe ucuruza udupfukamunwa n’umuti wo gukaraba mu ntoki, muri icyo cyaro cyo hakurya ya Muhazi.

Ikindi ngo yagiye mu Umwarimu SACCO asaba amafaranga agura ipikipiki, ubu akaba ayitwara ikamuha amafaranga; kandi ikanafasha abarimu bagenzi be mu ngendo zinyuranye.

Uyu Tuyizere ni umusore uzarushinga mu mpera z’Ugushyingo uyu mwaka, ariko nubwo akomoka mu murenge wa Mbogo mu karere ka Rulindo, we yagumye kuba mu macumbi y’ikigo, aho ahora acunga ibitabo, mudasobwa ndetse n’inyubako ngo bitangirika.

Aba barimu b’Indashyikirwa bahembwe imashini zigendanwa za Tablet, ariko uwambere ku rwego rw’igihugu we yanahawe n’ipikipiki.

Umutesi avuga ko izamufasha mu ngendo ze ajya ku ishuri, ariko akanifuza ko mu gashimwe bamurihira na Kaminuza, cyane ko yamaze kuyitangira.

Umuyobozi wa REB nk’ikigo gishinzwe Uburezi mu Rwanda cyatanze aya mashimwe, Dr Ndayambaje Irenee, avuga ko REB yishimiye ibikorwa by’abarimu b’Indashyikirwa ku nzego zose.

Agira ati, “Ishimwe yabonye ni ikimenyetso cy’uko REB yamenye ibikorwa bye kandi ko afite umukoro wo kubera abandi urugero.  Kuba yagira ibindi byifuzo yumva yaterwamo inkunga ni byiza gusa kimwe ku bihembo yahawe (moto) cyabimufashamo nagikoresha neza akabona amafaranga y’ishuri akarangiza iyo myaka 2 asigaje”.

Karegeya Jean Baptiste

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *