Gitifu w’umurenge wa Busogo Nsengimana Aimable , kuri uyu wa kane, tariki ya 08/10/2020 yitabye urukiko rwisumbuye rwa Musanze mu rubanza rw’ifunga n’ifungura ku byaha 2 akekwaho birimo guhohotera no gufungira uwitwa Mbonyimana Fidèle ahatemewe n’amategeko amusanze mu kazi ke.
Ni ibyaha bivugwa ko Gitifu Nsengimana Aimable yabikoze kuwa 18/09/2020 abikorera mu kagari ka Gisesero, umurenge wa Busogo mu karere ka Musanze aho uyu bivugwa ko yahohoteye yakoraga umurimo w’ubusekirite ( Sécurité) ku rugo rwa Rwabukamba Jean Marie Vianney bakunze kwita Rukara.
Nkuko ubushinjacyaha bwari buhagarariwe na Hagenimana Edouard bubivuga, ngo mu gihe Mbonyimana Fidèle yari mu kazi ke haje imodoka ya Gitifu Nsengimana Aimable ari kumwe n’abadaso 2 (DASSO) ngo babona umwana wo kwa Rwabukamba Jean Marie Vianney atambaye agapfukamunwa yinjira mu rupangu .
Bashatse kumufata umusekirite Mbonyimana Fidèle yanga ko binjira mu rupangu aribwo ngo Gitifu yamufashe amukuramo Bote yari yambaye ubundi amushyira muri Kese ariyere ( Caisse arrière) y’imodoka ye , ubu ifatwa nka Butu ( Boot) kubera iyo Kesi ariyeri ipfundikirwa.
Kubera iyo mpamvu ,ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko rwaba rufunze Gitifu Nsengimana Aimable iminsi 30 mu gihe iperereza rigikomeje.
Nsengimana n’abunganizi be mu mategeko Me Nyungura Joseph na Me Anastase Dukundane bakimara kumva imiterere y’ikirego cy’ubushinjacyaha bagaragaje inzitizi z’uko urukiko rwaregewe n’ubushinjacyaha rudafite ububasha bwo kuburanisha ibyaha aregwa ahubwo ko biri mu bubasha bw’urukiko rw’ibanze rwa Muhoza ndetse ko n’ikirego bitari ngombwa ko gitangwa n’ubushinjacyaha ahubwo cyagombaga gutangwa na nyir’ubwite wahohotewe cyangwa se urukiko . Ibintu bizwi mu mategeko mu ndimi z’amahanga nka (Citation Direct).
Kuri izi nzitizi, ubushinjacyaha bwahawe ijambo maze busaba urukiko kutaziha agaciro cyane ko ngo mu ngingo ya 151 y’itegeko nimero 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange , usanga ibikorwa byose Nsengimana Aimable yakoze bihura n’iyi ngingo igira iti ” Umuntu wese, akoresheje kiboko, ubushukanyi cyangwa ibikangisho, utwara cyangwa utuma batwara, ufungirana cyangwa utuma bafungirana umuntu uwo ari we wese mu buryo butemewe n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7). Iyo uwakorewe kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ari umwana, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10). “
Bityo , ubushinjacyaha bushimangira ko ibyo Nsengimana yakoze byo gufungira Mbonyimana muri Butu y’imodoka ye ,ahantu hatagera umwuka kuko hagenewe gupakirwa ibyaguzwe nk’amakara, ibitoki, n’ibindi biba byahanshywe. Ari icyaha kandi gihanishwa igihano kiri hagati y’imyaka 5 na 7 ,kandi ko ibyo bihano biri mu bubasha bw’urukiko rwisumbuye.
Aha ni naho ubushinjacyaha bwahereye busaba na none ko idosiye RP 00394/2020/TB/MUH iregwamo nanone Nsengimana Aimable ku cyaha cyo guhohotera Mbonyimana Fidèle , nayo yazanwa mu rukiko rwisumbuye zikaburanishirizwa hamwe cyane ko ngo ibyaha bifitanye isano kuko byakozwe n’umuntu umwe kandi bigakorerwa ahantu hamwe.
Ku nzitizi z’uko ubushinjacyaha budafite ububasha bwo gutanga ikirego, Hagenimana Edouard waruhagarariye ubushinjacyaha, yagaragarije urukiko ko ububasha ubushinjacyaha bubufite nkuko ngo bigaragara mu ngingo ya 4 y’itegeko ry’imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha igira iti ” Ikirego cy’ikurikiranacyaha gikurikiranwa n’ubushinjacyaha. Icyakora, ikirego kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo gishobora gukurikiranwa n’uwangirijwe, atanze ikirego imbere y’inkiko ziburanisha imanza z’inshinjabyaha atisunze ubushinjacyaha.”
Me Nyungura Joseph wunganira Nsengimana Aimable yahawe ijambo n’urukiko maze agaragariza ko ingingo ya 95 n’iya 144 z’itegeko ry’imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha aho zigaragaza abagomba kuregera urukiko nkuko imwe muri zo ya 95 igira iti “Umuntu ku giti cye ashobora kuregera urukiko atisunze ubushinjacyaha mu bihe biteganywa n’iri tegeko. Urukiko rushobora kandi rubyibwirije kwiregera iyo hakozwe icyaha mu gihe cy’iburanisha. Urukiko rushobora ndetse kuregerwa mu gihe rwohererejwe dosiye y’urubanza n’urundi rukiko.”
Aha ninaho uyu mwunganizi wa Nsengimana Aimable yatanze n’indi ngingo ya 9 yo mu masezerano mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono yo kuwa 23/03/ 1976 igaragaza ugomba kuregera urukiko mu bihe bidasanzwe.
Na none Me Dukundane Anastase yunganiye mugenzi we avuga ko amafoto yatanzwe atagaragaza uburyo Nsengimana Aimable yashize Mbonyimana Fidèle muri Butu ahubwo ko igaragara yafatiwe ku murenge wa Busogo. Gusa ubushinjacyaha bwatse ijambo buvuguruza iyi mvugo buvuga ko mu manza z’inshinjabyaha , hadakoreshwa amafoto gusa kuko n’ubuhamya bushingirwaho. Ibintu ngo bazagaragaza mu mizi.
Nyuma yo kumva impande zombi muri uru rubanza , urukiko rwapfundikiye iburanisha , rumenyesha ababuranyi bose ko icyemezo cy’uru rubanza ku nzitizi zatanzwe n’uregwa ndetse n’abunganizi be ko kizasomwa kuwa 13/10/2020 saa cyenda.
SETORA Janvier.