Musanze : Urukiko rwisumbuye rwatesheje agaciro inzitizi za Gitifu uregwa gutwara umuturage muri butu y’imodoka

 

Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 13/10/2020, urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwatesheje agaciro inzitizi zatanzwe n’abunganira Gitifu w’umurenge wa Busogo Nsengimana Aimable  uregwa guhohotera no gufungira uwitwa Mbonyimana Fidèle ahatemewe n’amategeko amusanze mu kazi ke.

Ni inzitizi 2 zari zatanzwe na Gitifu Nsengimana Aimble n’abunganizi be Me Nyungura Joseph na Me Dukundane Anastase mu rubanza rw’ifunga n’ifungura rwabaye kuwa 08 /10/2020 aho bagaragarije urukiko rwisumbuye ko nta bubasha rufite bwo kuburanisha Dosiye ubushinjacyaha buregamo Nsengimana Aimable gufungirana Mbonyimana Fidele ahatemewe n’amategeko ahubwo ko urukiko rw’ibanze rwa Muhoza arirwo rubifite ububasha nkuko bigaragara mu

Ku nzitizi ya kabiri yuko ubushinjacyaha atari bwo bwari kurega ko hagombaga kurega nyiri ubwite cyangwa hakarega urukiko bizwi mu ndimi z’amahanga nka ” Citation direct” , hagendewe  ku ngingo ya 95 n’iya 144 z’itegeko ry’imiburanishirize y’imanza  z’inshinjabyaha  aho zigaragaza abagomba kuregera urukiko  nkuko imwe muri zo ya 95 igira iti “Umuntu ku giti cye ashobora kuregera urukiko atisunze ubushinjacyaha mu bihe biteganywa n’iri tegeko. Urukiko rushobora kandi rubyibwirije kwiregera iyo hakozwe icyaha mu gihe cy’iburanisha. Urukiko rushobora ndetse kuregerwa mu gihe rwohererejwe dosiye y’urubanza n’urundi rukiko.”

Mu rubanza , ubushinjacyaha bwari bwasabye urukiko ko rutaha agaciro inzitizi zombi zatanzwe n’uregwa ndetse n’abunganizi be ahubwo ko urukiko rwshishoza rugakurikiza amategeko, aho ubushinjacyaha bwari bwavuze ko urukiko rwisumbuye arirwo rubifitiye ububasha nkuko bisobanurwa n’ingingo ya  151 y’itegeko nimero 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange , igira iti

” Umuntu wese, akoresheje kiboko, ubushukanyi cyangwa ibikangisho, utwara cyangwa utuma batwara, ufungirana cyangwa utuma bafungirana umuntu uwo ari we wese mu buryo butemewe n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7). Iyo uwakorewe kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ari umwana, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10). “

Ku nzitizi ya kabiri, ubushinjacyaha bwari buhagarariwe na Hagenimana Edouard bwari bwagaragaje ko bufite  ububasha  nkuko ngo bigaragara mu ngingo ya 4 y’itegeko  ry’imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha  igira iti ”  Ikirego cy’ikurikiranacyaha gikurikiranwa n’ubushinjacyaha. Icyakora, ikirego kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo gishobora gukurikiranwa n’uwangirijwe, atanze ikirego imbere y’inkiko ziburanisha imanza z’inshinjabyaha atisunze ubushinjacyaha.”

 Nyuma yo kumva no gusesengura imvugo zose z’ababuranyi, nkuko byari biteganijwe ku isaha ya saa cyenda, kuri uyu wa kabiri, tariki ya 13/10/2020, urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwasomye imyanzuro yafashwe n’urukiko aho rwatesheje agaciro inzitizi zombi zatanzwe n’uregwa ndetse n’abunganizi be ahubwo rutegeka ko kuri uyu wa 15/10/2020, uregwa Nsengimana Aimable agomba kwitaba urukiko rwisumbuye akaza kuburana ifunga n’ifungura.

Rwategetse kandi ko Dosiye N0 RP 00394/2020/TB/MUH, Nsengimana Aimable aregwamo guhohotera  Mbonyimana Fidèle igomba kuvanwa mu rukiko rw’ibanze rwa Muhoza ahubwo ikazanwa mu rukiko kuko ngo ibyaha aregwa bifitanye isano cyane ko  byakozwe n’umuntu umwe  kandi bigakorerwa ahantu hamwe mu gihe kimwe.

Ibi byaha byombi Gitifu Nsengimana Aimable aregwa yabikoze kuwa  18/09/2020 abikorera mu kagari ka Gisesero, umurenge wa Busogo mu karere ka Musanze aho uyu bivugwa ko yahohoteye yakoraga umurimo w’ubusekirite ( Sécurité) ku rugo rwa Rwabukamba Jean Marie Vianney bakunze kwita Rukara.

Ngo ubwo Mbonyimana Fidèle yari mu kazi ke haje imodoka ya Gitifu Nsengimana Aimable ari kumwe n’abadaso 2 (DASSO) ngo babona umwana wo kwa Rwabukamba Jean Marie Vianney atambaye agapfukamunwa yinjira  mu rupangu .

Bashatse kumufata umusekirite Mbonyimana Fidèle yanga ko binjira mu rupangu aribwo ngo Gitifu yamufashe amukuramo Bote yari yambaye ubundi amushyira muri Kese ariyere ( Caisse arrière) y’imodoka ye , ubu ifatwa nka Butu ( Boot) kubera iyo Kesi ariyeri ipfundikirwa.

SETORA Janvier.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *